Ubwo yihanganishaga imiryango 18 y’abaturage babuze ababo mu Karere ka Karongi intara y’iburengerazuba kubera guhitanwa n’ibiza, Ministri w’intebe Dr. NGIRENTE Edouard yagize ati : Gouvernement yababajwe n’ibiza byabagwiririye ikaba yampaye ubutumwa bubihanganisha ati kandi ikaba yongeye gusaba abaturage muri rusange ubufasha mu gukumira ibi biza kugirango bidakomeza kutumaraho abantu . ngaho rero ! aho kuba abazaniye inkunga yihuse ahubwo nawe ayibategerejeho ! nanone ubwo yahuraga n’itangazamakuru rya hano mu gihugu kuri uyu wa 11/05/2018 akaba yashimangiye ko Leta idafite ubushobozi bwo kwita kubagezweho n’ibiza bose aka kanya nubwo bwose imaze gutanga asaga miliyoni 300 , ko hari gahunda ndende izafata imyaka irenga ibili ngo bose babe bashoboye kubona aho bikinga. Tubibutse ko kugeza ubu abantu barenga 215 bamaze kwicwa n’ibyo biza wongeyeho amazu arenga ibihumbi 10 yasenyutse burundu na hegitari zirenga ibihumbi 5000 Ha z’ubutaka buhinzeho imyaka yangiritse ku buryo hategerejwe indi nzara mu minsi iri mbere.
Banyarwanda burya koko izina niryo muntu ! Ministri w’intebe Dr. NGIRENTE SE ? uyu mugabo akibereye muli FMI nta bibazo by’amatiku n’ubutiriganya yahuraga nabyo aliko ubu akaba amaze guhitamo kugendana n’ikinyoma cya Semuhanuka igihugu cyubakiyeho kandi aziko ahagaraliye abanyarwanda bose. Birababaje !
Bamwe mu baturage ba Karongi basigaye iheruheru naganiriye nabo n’agahinda kenshi nibo bagize bati : aliko gouverinoma yacu izahora mu magambo yo kutwihanganisha gusa nkaho igifu kiyasya ! abandi nabo bati ngiyo guvernoma y’ubumwe bw’abanyarwanda duhora turirimba isigaye ibunza amagambo gusa ku itabaro imbere y’abakomeje guhitanwa n’ibiza hirya no hino mu gihugu cyacu. Ibyo akaba ari bimwe mu byiyumviro by’abaturage.
Si i Karongi gusa rero kuko umugi wa Kigali nawo umaze gufata icyemezo gikarihiye abaturage cyo kubavana ku ngufu za Leta aho bise amanegeka hose ukaba urimo kubarundanyiriza mu nsengero Leta yari iherutse gufunga kubera kutagira ibyangombwa nk’ibigega by’amazi, parking , za toilettes zihagije n’ibindi…. Ibyo ngo mu gihe bategereje aho bazaberekeza. Ikibabaje nuko ari izo nsengero ahanini zari zubakishijwe ibiti n’ibyondo ari nutwo tuzu twa banyagucibwa mu gihugu cyabo kuko bakennye cyane usanga ntaho bitaniye! byose wabifata nk’amanegeka ! Icyo gikorwa kikaba cyarahereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara ahamaze kubarurwa ingo zigera kuri 90 zatangiye gucumbikirwa muli izo nsengero ari nako bahita bafungisha soudure amazu babagamo. Ubuyobozi bw’umugi wa Kigali bukaba butangaza ko icyo gikorwa kigomba gukomeza no mu yindi mirenge.
Umwe mu baturage bimuwe yabajije Gitifu w’umurenge wa Kimisagara ati aho kudushyira muli izi nsengero namwe muziko mwazifunze kubera ko ntaho zitaniye n’amanegeka mwabaye mutujyanye muli stade ya Kigali ko nibura ho hisanzuye umuntu akajya abona uko yinyagambura ku manywa ashakisha imibereho noneho agataha hano ku mugoroba ? Gitifu yamusubije ko byatera ubuzererezi n’umwanda mu mugi.
Undi nawe ati aliko muli uyu mugi harimo imidugudu ihagije yubatswe ku bufatanye na Leta mwita iy’icyerekezo kandi akaba nta bantu bayibamo yewe habuze nuyikodesha cyangwa ngo agure hafi imyaka itanu irashize mwadusabiye bakaba bayiducumbikiyemo niba koko mu gihe gito muzaba mutuboneye aho kuba? (baramwirengagije ntacyo yasubijwe).
Banyarwanda rero muriyumvira abwirwa benshi akumva bene yo ! niyo mpamvu nkurikije ibyiyumviro by’aba baturage ndasanga kiriya gikorwa nta mpuhwe zikirangwa ahubwo cyagereranywa na za camps de concentration (voir NAZI) , kuko si ubwa mbere si n’ubwa nyuma FPR imenyereye kuragira abanyarwanda mu bwonko nk’amatungo ngaho ngo ni impuhwe ibagirira kandi hari andi matekinike ishaka gukorera kuri aba baturage ibasaruliraho! none se wasobanura ute ukuntu nka Leta ushinzwe abaturage usohora umuntu mu kazu ke ugashyiraho ingufuri na soudure ntaho ufite umwerekeza ako kanya! Ibiza biruta ibyo se ni ibihe ? aho kubimukiza birahumira ku murari bivuga ngo nta rupfu rwaruta urwo. Nguko!
Byanditswe ku wa 16/05/2018, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.