Ni muli urwo rwego ubwo bugizi bwa nabi buherutse gukorerwa umuturage Nsengiyumva François wari utuye mu Murenge wa Rurenge ho mu Karere ka Ngoma intara y’iburasirazuba ubwo yitabaga Imana ku wa 19/04/2018 arashwe n’umupolisi wari umujyanye mu bwiherero ibyo bikaba byarabaye nyuma yuko uyu nyakwigendera atawe muli yombi mbere gato y’itangizwa ry’icyunamo abeshyerwa agategekwa no kwemera icyaha imbere y’umucamanza cyo kuba yarakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside mu mudugudu atuyemo ubwo yavugaga ko buri bucye hizihizwa umunsi mukuru w’abatutsi. Muli iyi ntara y’iburasirazuba ituwe ahanini n’abimukira b’abahinzi bakomoka mu majyaruguru y’u Rwanda ni naho hakunzwe gushyirwa mu majwi na Leta y’agatsiko ko ariho hasigaye indiri y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu kigero kiri hejuru kurusha ahandi mu gihugu nkuko umunyamabanga mukuru w’ingirwa commission y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Bwana Fidèle NDAYISABA aherutse kubitangariza abanyamakuru.
Umuvugizi wa Police muli iyo ntara CIP Théobald akaba yaremeje ayo makuru avuga ko nyakwigendera yarashwe agerageza gutoroka ubwo yarwanyaga umupolisi wari umushinzwe , byongeye kandi akaba yari yaranahamijwe icyaha gikomeye ati bityo rero hagombaga kwitabazwa ingufu zihari kugirango adacika. Nguko !
Banyarwanda, mu byukuri dushyize mu gaciro twasanga byari ngombwa ko Nsengiyumva araswa ku manywa y’ihangu bene kariya kageni ? dore ko yaramaze no gukatirwa imyaka 13 yose y’uburoko n’ihazabu ya 1.000.000 frw !
Banyarwanda, ndasanga iyi Leta yari ikwiye kugarura igihano cy’urupfu mu mategeko y’u Rwanda ibintu bikajya ku mugaragaro aho gukoresha igipolisi ubwicanyi budasobanutse bukorerwa abaturage nta mpuhwe aliko bambitswe n’amapingu ku maboko.
Imana yari ikwiye gutabara Abanyarwanda.
Byanditswe ku wa 22/04/2018, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.