Gatsibo : Abahinzi b’umuceri bo mu gishanga ya Ntende baratabaza

photo ingufu.com

photo ingufu.com

Nkuko musanzwe mubizi, mu Rwanda FPR yihariye imitungo yose n’ibyiza byose by’igihugu, kugeza naho ishimuta n’ibya rubanda, ikabinyaga bikaba ibyayo ku ngufu.

Reka twerekeze muri domaine y’ubuhinzi, aho amasambu yose yahoze ari ay’abaturage Fpr yayashimuse, ubu akaba nta muturage n’umwe mu Rwanda ukigira isambu, yaba ari iyo yarazwe n’ababyeyi, cyangwa yarayiguze amafaranga ye.

Fpr yashimuse ubutaka, abaturage ibahindura abacakara bo kuyihingira, mu by’ukuri abaturage barahinga Fpr igasarura. Mbese ni SHIKU yagarutse yarahinduye izina bayita GUHUZA UBUTAKA.

Urugero twatanga ni urw’abahinzi b’umuceri mu ntara y’iburasirazuba, akarere ka Gatsibo, mu gishanga gihingwamo umuceri cya NTENDE , gikuriwe na cooperative yitwa COPROPRIZ NTENDE. Aha abaturage bahindutse abacakara neza neza.

Abaturage barahinga ariko ntibemerewe kuryaho. Iyo bagufashe bakwirukana mu murima wawe bakahaha undi.  Kuwa kabiri 23/01/2018 nibyo byabaye k’umuturage witwa Ntamushobora bafatanye ibiro 5 by’umuceri, uwitwa Kamana we yafatanywe ibiro 12, naho uwitwa Ntamfura we afatanwa ibiro 7 by’umuceri, bahise bamburwa uburenganzira bwo guhinga, imirima barayibaka ihabwa abandi mu buryo budasobanutse. Saba gusa hari n’abandi benshi, mu bihe bitandukanye bagiye barengana muri ubu buryo.

Tubibutse ko muri iki gishanga umuturage ahinga umuceri wa kwera, COPRORIZ  ikamugenera igiciro, babaha 225 frw ku kiro , wajya kw’isoko ikiro ukakigura 900 frw.

Aya 225 babaha ku kiro bakatamo, amafaranga y’amazi, ayifumbire, ayo guterinkunga Fpr, mitweri, ay’amashuri, hakiyongeraho n’ibihano, iyo wakerewe guhinga, iyo inyoni zariyeho, iyo utaharuye imiferege y’amazi, niyo utabagaye neza kabone niyo warwaye ntubone umwanya wo kubikora aya yose urayatanga. Hari n’igihe amazi abura bagatabarwa n’imvura kandi bakazishyura amafaranga y’amazi. Ni akumiro.

Ibi kandi biba ku bahinzi b’umuceri, ni nabyo biba k’ubahinzi b’ibigori n’ibishyimbo, dore ko ari byo bihingwa byemerewe guhingwa mu karere ka Gatsibo. Iyo uhinze ikindi barakirandura ugacibwa amafaranga, cyangwa ugafungwa.

Abaturage bakeneye kurenganurwa.

Jean-Michel Manirafasha
Kigali, Rwanda