Rwanda : Prezida Pahulo Kagame yabeshye abadiplomates ko kubera amateka mabi igihugu cyanyuzemo agiye gutanga ubufasha atuza abimukira ba Israël na Libye ku butaka bw’u Rwanda.
Ni kuri uyu wa kabili taliki ya 16/01/2018 mu muhango wo kwakira ba Ambassadeurs bashya n’abasanzwe, abakira ku meza mu kubifuriza umwaka mushya wa 2018; Pahulo Kagame ari kumwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu n’ingabo avuga ku byerekeranye n’impunzi z’abimukira b’abanyafrika yabatangarije ko akurikije amateka mabi igihugu cye cyanyuzemo u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu rwakira impunzi z’abimukira bo muli Libye ndetse n’abo muli Israël yatinye gukomozaho kandi hari amakuru yizewe twahawe n’umwe mu bakozi bakuru ba Ministѐre y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda utarashatse kwivuga amazina kubera impamvu z’umutekano ko ashobora kugirirwa nabi akaba ahamya ko habayeho amasezerano mu bwiru na Israël mu ibanga rikomeye (uretse ko ryamaze gushyirwa ku ka rubanda) hagati ya bamwe mu bayobozi bakuru b’ibyo bihugu byombi hagamijwe cyane cyane indonke n’ubucuruzi ku ruhande rwa bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda , bigaragara ko amafranga yose azagenerwa izo mpunzi z’abimukira azinjira mu mifuka yabo ba Rusahuliramunduru bonyine babyitirira igikorwa cy’ubudashyikirwa u Rwanda ruzaba rukoze.
Uwo mutangabuhamya akaba yarakomeje antangariza ko asanga hashobora kuba hari umugambi mubisha wo kuzarohwamo abo bimukira nyuma yuko bazaba bamaze gutuzwa ku butaka bw’u Rwanda ati birashoboka ko twazumva bahinduwe umutwe w’abarwanyi nkuko za M23 n’indi mitwe yagiye ivuka… ati icyo nakwongeraho nuko hari amakuru mfite yuko bamwe muli izo mpunzi ntaramenya imibare neza zarangije no gusesekara mu gihugu cyacu bwihishwa ariyo mpamvu kubera kubura icyo yasubiza mu miryango mpuzamahanga yamaganiye kure ubwo bucuruzi bw’abantu Leta y’u Rwanda yabuze uko yabyifatamo imbere y’umufatanyabikorwa ariwe Israël ikaba irimo isisibiranya ivuga ko nta mwanzuro w’amasezerano yagezweho hagati yayo na Israël. Nguko.
Banyarwanda, uretse uburyarya bw’indengakamere bwa Pahulo Kagame biragaragara ko nta kindi agamije atari ukukomeza gusonga abanyarwanda ! nawe se rubanda rwinshi muli iki gihe ruhanganye n’ubuzima bugoye aho umuntu atakigira icyo akora, ubushomeri burenze urugero, ubutaka buke kandi nabwo butagitanga umusaruro na busa, aho ababyeyi babigize akarande mu gukubitira abana kuryama byongeye n’impunzi zitandukanye zahungiye mu gihugu cyacu zirarira ayo kwarika kubera intica ntikize zahabwaga na HCR yagabanijwe (reba mu nkambi z’abarundi n’abanyecongo: MAHAMA na GIHEMBE ) bashyingura buri munsi none Pahulo Kagame ati reka nongereho n’abandi !
Banyarwanda uyu mugabo yabanje akita kubo afite mu gihugu cye aho kwitwaza ngo ni igikorwa cy’urukundo afitiye abo bimukira b’abanyamahanga ! kuki se atabanza gukora ubuvugizi ku bindi bihugu byihagije dore ko ari nawe uramukiwe mu kuyobora Afrika yunze ubumwe muli uyu mwaka wa 2018 ?
Ababisesengulira hafi barabona ko ari undi muvuno pahulo Kagame yavumbuye wo kubaka imitwe mishya y’amabandi yitwaje intwaro mu gihugu cyacu ngaho ngo aravana abimukira b’abanyafrika mu kaga avuga ko kamwibutsa amateka mabi u Rwanda rwabayemo kandi ari uburyo bwo kuzishakamo indonke no gukomeza kuzikoresha nk’abacakara igihe zizarambirirwa zikazongera gushaka iy’ubuhunguro. Birababaje cyane !
Byanditswe ku wa 17/01/2018, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.