Mu gihe u Rwanda na Uganda ubu umubano utameze neza, ubu noneho ya gahunda yo kugendera ku irangamuntu isa niyahagaze. Ubu umunyarwanda kwambuka ajya uganda ntibyoroshye, nako bisa nibidashoboka kuko umuntu aragenda yagera ku mupaka bakamugarura, hari ababigerageje inshuro nyinshi barabagarura. Muri make urwikekwe ku mipaka rumeze nabi.
Ikindi ni uko ubu inkeragutabara ( abahoze ari abasirikare basezerewe ) bahora mu manama atarangira. Babwiwe ko bagomba guhora biteguye ko igihe icyo aricyo cyose bahamagarwa bakajya ku rugamba. Ubu bakajije amarondo yarakajijwe inkeragutabara ubu zahawe imyenda n’inkweto byo gukorana irondo. Abaturage bo bakubitwa buri munsi bazizwa irondo.
Muri make ubwoba ni bwose ku banyarwanda bari imbere mu gihugu. Barikanga intambara igihe icyo aricyo cyose. Kandi ubutegetsi nibwo bwirirwa buvugira ku maradiyo ko Uganda igiye gutera u Rwanda ifatanije n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi . Ubu abategetsi b’inzego z’ibanze nabo ntibatinya kwerurira abaturage cyane cyane iyo bari mu miganda n’amanama ko Uganda ariyo mwanzi ukomeye u Rwanda rufite.
Ngayo nguko.
Jean-Michel Manirafasha