Rwanda :  Toni 14 z’ibitabo bya QOR-AN z’Abayisilamu zigiye gutezwa cyamunara

Coran

 

 

 

 

 

 

 

 
FPR-Inkotanyi  se  yaba  yatangiye  gushyira  mu  bikorwa  itegeko  ryo  kujya  imulikirwa  imvano  y’imitungo  n’impano  z’amatolero  n’amadini  kandi  ritaremezwa  n’inteko  imitwe  yombi?  byaba  ari  agahomamunwa !

Ni  muli iyi minsi  aho  ikigo  k’igihugu  cy’imisoro  n’amahôro  gitangarije  ko  kigiye  guteza  cyamunara  Tonnes  14  na  kg  470  z’ibitabo  bitagatifu  bya  kisilamu  aribyo  QOR-AN  n’amacartons  1444  apima  Tonnes  22  na   kg 100  by’imbuto  z’imizabibu  bita  ‘Itende’  abayisilamu  bakunze  kurya  mu  gisibo  cya  Ramadhan,  bikaba  bimaze  hafi  imyaka  ibili  mu  bubiko  bwa  MAGERWA ( Magasins  généraux  du  Rwanda )  aho  byafatiriwe  n’ikigo  cy’imisoro  n’amahôro (RRA). Cyamunara   iteganijwe  ku wa  28/01/2018.

Umuryango  w’abayisilamu  mu  Rwanda  ukaba  uvuga  ko  nta  bushobozi  ufite  wo  kwishyura  miliyoni  30  zose  z’amanyarwanda  usoreshwa  nicyo  kigo  kuri  uwo  muzigo.

Nkuko  tubikesha  Sheikh  Mbarushimana   Suleyman  akaba  n’umujyanama  wa  Mufti  w’u  Rwanda   yadutangarije  ko  ibyo  bikoresho  byose  byari  impano  yatanzwe  n’igihugu  cya  Arabie  Saoudite  ku  bayisilamu  bo  mu  Rwanda,  ati  ntibyumvikana  kuba  byishyuzwa  umusoro  kandi  atari  iby’ubucuruzi  cyangwa   iby’umuntu  ku  giti cye  ahubwo  ari  ibintu  birebana  n’idini  gusa  ubusanzwe  bidasora.

Sheikh  Mbarushimana  Suleyman  akomeza  avuga ko  nubundi  ibyo  bitabo  ari  ibyabayisilamu  gusa  kuko  aribo  bigenewe   ati  naho  iyo  cyamunara  yashyirwa  mu  bikorwa  ntitwakwemera  ko  byandagara  kuko  mu  bayisilamu  igitabo  cy’Imana  tugiha  agaciro  gakwiye  bityo  bikazaba  ngombwa  ko  ari  twe  tunabigura  mu  gihe  ibiganiro  twasabye  na  Leta  kuri  icyo  kibazo  bitagize  icyo  bigezeho.

Banyarwanda,   bakristu,  bayisilamu,  kimwe  na  Bibiliya  ku   bakristu,  QOR-AN   nayo  ni  igitabo  gitagatifu  cyubahwa  cyane  n’abayisilamu  n’abandi  batari  bo  ku  isi  hose  bityo  kikaba  kitari  gikwiye  gutezwa  cyamunara  kuko  byaba  ari  igikorwa  kidahesha  Imana  icyubahiro  yo  idakorera  mu  muvundo  cyangwa  muli  ba  Rusahuliramunduru  nk’ikigo  cy’imisoro  n’amahôro  cya  Pahulo  Kagame (RRA).

Bayisilamu  nshuti  z’Imana ,  ASSALAM  ALAIKUM,  nimuhaguruke  muharanire  uburenganzira  bwanyu  kuko  igihe  kirageze  dore  aho  mwaherewe  rimwe  ngo  mufatanije  na  wa  mutwe  w’iterabwoba   Islamic  state  ubundi  ngo  nimuraswe  ku  manywa  y’ihangu  none  ngo  nibabasenyereho  n’imisigiti !  (burya  igitabo  cy’amagambo  y’ubutumwa  bw’Imana   nicyo    musigiti  cyangwa  urusengero  rwacu).

Byanditswe  ku wa  12/01/2018,  na :
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.