Selon l’opinion publique buri wese akomeje kwibaza icyaha nyirizina abo kwa Rwigara bagirizwa ! kuko impamvu atari uko gusa Diane RWIGARA yashatse kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu abangikanye na Pahulo Kagame ahubwo bigaragara ko hakomeje kumvikana impamvu za politiki zidafite aho zishingiye nkuko Leta y’agatsiko yamye ibikorera n’abandi banyarwanda batari bake barimo Mme Victoire Ingabire UMUHOZA.
Ubushinjacyaha rero bukaba nta bimenyetso bifatika byajyana aba bombi mu Rukiko Diane Rwigara na Nyina Adeline Rwigara cyane cyane ko bukomeje kwivuguruza mu nyito shya. Kuri uyu wa 24/07 urukiko rukaba rwanzuye ko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi hatitawe kubo rwari rwahamagaje babafatanyacyaha barimo J.Paul Turayishimiye n’abandi….nguko.
Twizere ko igihe kizagera imanza nk’izi zarenze amategeko aho n’ibitambambuga byazirangiza zizavaho abanyarwanda bagahumeka.
Banyarwanda ngo uyu mwari Diane Rwigara yigeze kuvuga ko barimo kwica abatutsi kandi abahutu bahari ! aliko se ayo magambo cyangwa amarangamutima ataniyehe nuwavugiye mu masengesho ko niba Karegeya yishwe ko n’abandi nkawe byagombye kuba ukwo ? undi nanone ati FPR ni agatsiko k’amabandi kafashe igihugu ku ngufu ! undi ati tuzajya tubarasa ku manywa y’ihangu ! cg ngo muzankuraho mu yihe nzira…..ya demokrasi se ?…hakoreshejwe imbunda se ?… byongeye ati ndaribwaribwa iyaba mwankundiraga mukaza vuba ! n’ibindi bipfuye nabi byose umuntu atarondora…. Ayo magambo yose ntawe utayagereranya n’ubwishongozi burimo n’ubugome uretse ko akarenze umunwa karushya ihamagara ! ni ukutamenya ko na nyina wundi abyara umuhungu ! tubitege amaso .
Byanditswe ku wa 26/07/2018, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.