Kayuku-Kayibanda-Mbonyumutwa-Bicamumpaka au Congrès de Gitarama du 28 janvier 1961.
Uzangaye guhera, ntuzangaye gutinda (André Sebatware)
Ku nyandiko yasohowe n’uwitwa Alphonse Munyandamutsa, ngo yasesenguraga ibyo Madeleine Bicamumhaka yibazaga ku biganiro Ndahayo yagiranye na Ngarambe kuri Radiyo Ishakwe, ku byerekeye ubukonde mu “Majyararuguru y’Uburengerazuba” (Ruhengeri na Gisenyi).
Ibiramambu nasanze ahanini ari iharabika, isebanya no kucyatsa aka Semuhanuka.
Mu bisubizo byanjye ndibanda ku bimvugwaho n’ibindi nsanga ari ibinyioma ndengakamere ntakwihanganira.
Muri iyi nyandiko, ndandukura ibyo ntemeranyaho nawe Aphonse Munyandamutsa (AM), hanyuma ntange ikiyumviro cyanjye, njyewe André Seabatware (AS).
Inyandiko yose ya Alphonse Munyandamutsa, yometse hasi y’iki gisubizo cyanjye.
Alfonsi Munyandamutsa (AM):- Guhera tariki 15.02 kugera muri mata 1973, mu Rwanda habayeho Muyaga ihera ku Batutsi, igera no ku Bahutu batakomokaga mu Majyaruguru y’ Uburengerazuba bw’ i Gihugu. Twibutse ko nk’uko byanditswe na Ministre André Sebatware, kuva muri 1968 ba Officiers bakomokaga mu Majyaruguru y’ Uburengerazuba bw’u Rwanda, bari bashyigikiye kwiha mu ibanga ububasha bwo guhindura Itegeko-Nshinga.
André Sebatware (AS).-Maze rero Alphonse Munyandalmutsa, ibyo nanditse mu gitabo cyanjye n’ibiganiro nagiranye na radio Inkingi y’amahoro, ku mvururu za 73 muri Republika ya mbere, ntahuriro n’ibyo wanyanditseho. Navuze ko nyuma y, imvururu zaturutse ku marisite y’abakozi, nizatewe n, abanyeshuri, nabwiye Prezida wa Republika ko ngiye gukoresha inama y’abaprefe kugira ngo dufate ingamba zatuma bitagera no mu baturage. Umunsi inama iba, Préfet w,i GITARAMA ntiyashoboye kuyizamo, inama irangiye naje kumenya ko imvururu zari zatangiye i Gitarama. Nahise njyayo ngiye nokubwira Prezida ibyavugiwe mu nama. Ibyemezo byagombaga gufatirwa abo banyeshuri n’abandi bagizi banabi, biranditse ku buryo bwumvikana. Uzashaka kumenya ukuri kwabyo kuburyo burambuye, azabisanga mu gitabo nanditse, ku buryo bw’incamake, biboneka kuri Radio Inkingi.
A.M. Kuri Repubulika: Abarwanashyaka bumvikanye ko ubutegetsi bushyikirizwa Rubanda, bose bibaturutsemo, bakunga ubumwe bya kivandimwe. Mu gice kimwe cy’ u Rwanda bushyirwa koko mu maboko ya Rubanda, mu kindi busubira mu y’Abakuru b’ imiryango yari yarabwambuwe muri za1920. Imibanire ikaba umutware (n’ibyegera bye) n’’abagaragu » be. (Relation : chef et son obligé). Ubwo“bumwe” nabwo bwarasandaye.
A.S. Maze rero, Muyandamutsa mu nyandiko yawe wibanda kenshi ku bice bibiri by’u Rwanda, uvuga ko icytitabiriye demokrasi ari icyari kigizwe n’amaprefegitura 8, naho icya gumye mu bucakara, ari icyo ngo mu majyaruguru y’Uburengerazuba. (Ruhengeri na Gisenyi.) Niba uvugisha ukuri watubwira nibura umwe muri iyo miryago waba warasubiranye ubutegetsi Gakondo n’agace wategekaga utitaye ku mategeko y’igihugu ? Ese haba harabaye abahezwaga mu matora muri ako gace cyangwa ababuzwaga kwiyamamariza imyanya yari iteganijwe, kandi bujuje ibya ngombwa bisabwa n’amategeko ?
Niba wemera ko igihugu cyose cyagiraga Prezida, ba Ministres n’Abadepite, iyi rubanda yaje kwicwa rubozo, aka kageni, aba bose bakoraga iki ? None se Révolution ya 59 yabayabamariye iki ? Niko Munyandamutsa, ibi bibintu wabyanditse ushaka kugera kuki ?
A.M. Prefecture Ruhengeri yari irimo ibibazo by’ ingutu. Kimwe muri byo akaba ari kuba umuryango umwe munini waho (14% w’ abaturage bose) wari ufite ubutegetsi bwose ndetse n’ubucamanza.
A.S. Ibi wanditse n’ibinyoma bishingiye ku matiku. Wari kugira neza utubwiye, niba atari ubwiru, ibyo bibazo by’ingutu Ruhengeri yari yihariye n’uwo muryango umwe wategekaga Prefegitura yose uko wishakiye, nkaho igihugu kitagiraga abagitegeka.
A.M. Ubucamanza bwari bwaragugariwe kubera imanza nyinshi zakomokaga ku butegetsi gakondo. Aminadab Kanani yari mu bacamanza batari barenze batanu bari barabyigiye. Abandi bakaba baragiye bakora cours accélérés, stages, etc. Ubucamanza yari yarabwigiye mu Ishuli ry’ Ubucamanza i Strasbourg ho muri France.
By’ umwihariko Kayibanda yamusabye kutazatinya kubahiriza amategeko ya Repubulika kubera gutinya uburemere bw’ uwo muco. Muri make Aminadab Kanani yibukijwe guca imanza akurikije amategeko ya Repubulika aho kubahiriza ay’umuco yari aremereye Abagererwa, batagiraga ubutaka, abatari bashoboye kwirwanaho (démunis, faibles et incapables de se défendre eux-mêmes). Ari Kayibanda, ari na Kanani buri wese yari mu kazi ke. Nta toteza iryo ariryo ryose iyo mirimo yemera.
A.S. Umugani ugana akariho, kandi ngo ujya kubeshya arumiriza. Ibi bintu vuga kuri Kanani, amaherezo bishobora kukubera urukozasoni. Ibyerekeye Aminadabu Kanani, yabaye umwe mu bacamanza batari bafite impamya bumenyi mu bucamanza, kubera iyo mpamvu, bakoze formation i Nyanza muri Centre National de Formation Judiciaire (CNFJ), bigaga umwaka umwe, bagasubira ku kazi kabo, bagasimburwa n’abandi, umwaka washira bakajya kwiga uwa kabiri, abari babasimbuye nabo bagasubira kukazi kabo, kugeza barangije imyaka ine (4). Umwaka wa kane, aha nini wari uw’ibizamini. Kanani Aminadabu ni umwe mubahatangiriye bakanaharangiriza.
Biri n’amahire ariwowe ubyivugiye, ko amategeko yari ahari anazitira abakonde gukandamiza abagererwa.
Kandi nibyo koko, ayo mategeko, yashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko, akaba yaremejwe mw’itegeko bise Edit de1961 ryerekeye ubukonde bwo mu Ruhengeri na Gisenyi, batirengagije ikibazo cy’ibikingi n’inkungu mu Rwanda hose.
Bikavuga ko iryo tegeko ryavanyeho kugendera ku muco karande, akaba ariryo rikurikizwa. Ntabwo rero ari Kanani ryarebaga gusa, n’a bandi bacamanza bose bagombaga kurikurikiza. Uhereye mu nkiko z’ibanze zitwaga Kanto.
Iyo itegeko abaturage babonaga ko ribabangamiye, babigezaga kubayobozi babo no ku badepite bitoreye, itegeko rikongera kwigwa n’Intekjo Ishinga Amategeko, yasanga ari ngombwa ikarihindura. Naho ubundi iyo batangiye guca imanza zivuguruza itegeko, ubwo ubutegetsi buhinduka akajagari (anarchie).
A.M. Muri 1968, tariki 04.07 ni ukuvuga nyuma y’ imyaka makumyabili, Nyakubahwa Balthazar Bicamumpaka yiyemeje kurengera rubanda, hanashize n’imyaka icumi ari mu bushorishori bwa Repubulika yubahirije umwanzuro w’ Inteko Ishinga Amategeko yashyiraga ho akanama ko kureba uko igihugu cyari kimeze. Kageze mu majyaruguru y’ Uburengerazuba, kahasanze ibyo Kise gihake gasaba ko ikwiye gukurwaho. Rubanda yakomokaga muri ako karere idashoboye kwihanganira ubusumbane bukabije mu bukungu no mumategeko byaturukaga ku kutagira ubutaka kandi rimwe na rimwe ibumazeho imyaka amagana ibutuyeho, yahitaga mo kubuhungira muri za paysannat nko muri za Mugina ho muri Gitarama, ndetse no mu Bugesera.
A.S. Uravuga ko Bicamumpaka yubahirije umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko… None se Munyandamutsa, niba uvuga ibyo wemera ko byabayeho, watubwira uwabangamiye Inteko gufata ibyemezo byo kurenganura abo baturage (86%) bari barakandamijwe na 14%. ? Cyose Munyandamutsa, uvuze ko Bicamumpaka yari amaze kugera mu bushorishori bwa Republika. Icyo gihe se mama Prezida Kayibanda we yari ageze he ? Kuko hejuru y’ubushorishori, ntakindi kiba gisigaye.
Ushobora gusobanura iyo 86% (uvuga ko yari ikandamijwe) yo mu Ruhengeri yimukiye muri Mugina i Gitarama na Bugesera, mu Ruhengeri hagasigara yo gusa 14% (uvuga ko ariyo yari yihariye ubutegetsi, ubucamanza n’ubutaka) !
Ndumva uzobereye mu ijanisha, watubwira % y’abanyaruhengeri yimukiye i Gitarama ?
Ubusanzwe umubare w’abaturage bagize za prefegitura niryo fatizo mu kugena umubare w’abadepite. Wasobanura ute ko umubare w’abadepite ba za prefegitura za Gitarama na Ruhengeri wakomeje kugenda ungana ?
Abavuga ko abaturage bo mu majyarugu y’u Rwanda (Ruhengeri na Gisenyi), bimukiye mu tundi turere tw’igihugu, kubera ko bajujubijwe n’abakonde, ibi nabyo byerekana ubumenyi buke bw’imiterere y’ikibazo.
Mbanze mbakurire inzira ku murima, abanyagisenyi n’abanyaruhengeri, ntibagiye ari ikivunge gushaka amasambu ku Mayaga ya Gitarama. Gitarama ntiyari kuba itihagije ngo abahandi baze gufata amasambu abaho babarebera. Icyo ntahakana nuko umuntu ku giti cye kubera umubano, ubucuti cyangwa se akazi (cas isole’) yashoboraga guhabwa cyangwa kuhagura isambu.
Nongeye kumenyesha abasomyi, ko iyimuka ry’abaturage, ryatewe no kubura amasambu, kubera ubwiyongere bw’abantu, kandi amasambu yo atiyongera. Reka mbahe urugero ko atari ikibazo cy’ubukonde; Komini Ngenda mu Bugesera, kuva muri 1965 -1967, yarimaze guturwa na bitatu bya kane by’abimukira; cyane cyane abavuye Gikongoro na Kibuye na bake ba Butare na Gitarama. Abandi baturutse mu turere twose tw’u Rwanda, batuye muri Komini Kanzenze na Gashora, Abanyaruhengeri benshi batuye muri paysanat ya Masaka Kanombe na Bicumbi, kimwe n’abavuye mu Bumbogo no mu Buriza. Abandi bagiye gutura mu Mutara. Muri Komini Rusumo hafi segiteri nzima, hari abantu baturutse i Butare, bavuze ko bajyanywe na Hitayezu Emmanuel wari umunyamabanga wa Leta muri ministère ya Plan.
A.M. Uko abo barwanashyaka batatu bagiye batora uko icyo kibazo cyagiye kigaruka mu nteko ntabwo nigeze ncukumbura ngo ndebe. Rapport yasomye, yasanze baratoraga bashyigikiye ubutegetsi bwa gakondo, aho gutora Émancipation ya Rubanda.
A.S.Noneho uranyumije, igihe cy’ubwigenge bucagase(autonomie interne,) itora ryo muri za Komini ryabaye muri Kamena na Nyakanga 1960, ryari rishingiye ku itegeko rigenga itora mu makomini, kandi rikubahirizwa n’Ababiligi na Gouvernement y’agateganyo. Amatora yabaye kuri Kamarampaka, yubahirizwaga n’Ababiligi na l’ONU, kandi yarebaga igihugu cyose. Ayo yawe yaje kubaho ryari ? None se abo bantu baribafite agahugu kabo bigengagaho (Principauté). ? Maze rero Munyandamutsa, haba ku ngoma ya Republika ya mbere n’iya kabiri, cyangwa se iya Cyami na Gikoloni, ayo magomerane ntiyigeze aba muri Ruhengeri na Gisenyi nk’uko ubivuga, aho wita Mu majyaruguru y’iburengerazuba.
Akanama k’igenzura k’Inteko ishinga amategeko, kagombaga kugenzura imikorere ya Gouvernement mu gihugu cyose. Ikindi ni uko ako kanama kabayeho ubugira kabiri, ubwambere ni igihe Anastase Makuza yari Prezida w’Inteko ishinga amategeko, ako kanama karakomeje Bartazar Bicamumpaka asimbuye Makuza.
Ville de Ruhengeri/photo wikipedia
Akanama kari kagize commission y’igenzura kayobowe na Isidore Nzeyimana, umubare w’abakagize ntiwigeze uhinduka, Bicamumpaka abaye Prezida w’inteko, ibyo bagenzuraga nabyo ntibyigeze bihinduka, abari bagize akanama kari gashinzwe kugenzura Leta, uwo mu majyaruguru wari muri ako kanama, yari umwe nawe w’i Byumba, Anaclet Ubarijoro.
Iyo ushaka kwandika ibintu bifite ireme, ntiwari gukutangaza uru rukozasoni, wari kubisoma mu gitabo cyanjye,n’ ahandi byaba biri cyangwa se ukabaza ababizi.
Umuntu wese yari afuite uburenganzira bwo gutora uko ashaka, yapfaga kutanyuranya n’amategeko yagengaga itora.
Inteko yemeje ko ubukonde bwemewe mu Ruhengeri na Gisenyi. Mu turere tw’igihugu hose, bize n’ikibazo cy’ibikingi n’inkungu. Icyo gihe nibwo bemeje ko ibikingi bitemewe mu gihugu hose.
Kugira ngo itegeko ryemerwe, baratora, icyo abenshi bemeje, akaba ari cyo gishyirwa mu bikorwa, niba nibuka neza, Abadepite bose bari 47, Ruhengeri yari ifite icyo gihe abadepite 5, Gisenyi ifite 4, bose hamwe bari 9, itegeko ryashyizweho n’abahagarariye Rubanda bari bagize inteko ishinga amategeko. Aha ndagirango mbibutse ko Abagogwe cg Abacocori (Abatutsi), kimwe n’Abanyago (Abatutsi), nabo ya Edit 1961, yemeje ko ari abakonde.
A.M. Sebatware yiyandikiye, anivugira kuri youtube ko President Kayibanda wari uzwiho ubushishozi n’ ubwitonzi bwinshi yamutumije saa cyenda z’ ijoro, imvururu za 1973 zirimbanyije, akamwita umugambanyi. Undi ibyo bintu byabayeho ni uwasomye Yezu ku wa kane mutagatifu.
Na none muri icyo gihe, mu nama Président Kayibanda abajije abari bashinzwe umutekano icyaburaga ngo umutekano ugaruke, Sebatware yashubije ko MDR-Parmehutu (saranganya mbonezamubano rya Gikirisitu ) ivuyeho byakunda.
Kayibanda avanywe ku Butegetsi, ajyanwa gufungirwa kwa Sebatware. (24 Dr Nkiko kuri Radio Ishakwe.)
Mbere yo kuba Ministre, Sebatware yabonye bourse muzari zahawe Leta, ajya gukarishya ubwenge i Burayi ajyanye na Félicien Kwigira, ukomoka i Gitarama. Kwigira yashinzwe kuyobora Prefecture, undi agirwa Ministre na President Kayibanda, ngo waba, yararondaga agatoteza abo mu Majyaruguru y’ Uburengerazuba.
A.S.-Alfonsi Munyandamutsa, biriya uvuga ko byavuzwe na NKiko, sinarinzi ko Nkiko yavuga amahomvu kariya kageni. Niba utamubeshyeye, uzamubwire ko yagucuritse. Ikindi kinyoma cy’urukoza soni, nukuvuga ngo Kayibanda yafungiwe iwanjye. Ibyo navuze kandi nkabyandika, nuko inkambi Prezida Kayibanda yabagamo muri ISAR Rwerere, Prezida Habyalimana akiri Ministre, yigeze kuharuhukira muri week end, rero yamwohereje aho yarazi, ntiyamwohereje iwanjye. Ikindi kimwe na benshi muri ba ministre ntitwari i Kigali, kuko twari twagiye muri Komini za cu gutegura amatora ya candidats dépites.
Biriya byo kubwira Prezida Kayibanda ngo kugira ng’umutekano ubeho ngo nukuvanaho MDR Parmehutu… Iyo nama yabereye he kandi ryari, yarimwo bande, ubusanzwe umuntu wavuga amagambure nkariya, abari aho nibo bamukanira urumukwiye. Kandi birumvikana ko atakomeza kuba muri Gouvernement. Nizere ko nabyo atari ibya Nkiko, byaba bibaye agahomamunwa, bene kiriya kinyoma bacyita icya Semuhanuka. Kiragayitse cyane, ku buryo n’umwana utangiye guca akenge adashobora kubyemera.
paysage du Buberuka
Ibi bya bourse ya njye na Félécien Kwigira, ni byo warose, niba atari inzozi, wabwira abazasoma iyi nyandiko, igihugu twagiye mo n’igihe twagendeye ?, none se wasobanura ibyo twagiye kwiga ? Njye ku giti cyanjye iyi bourse sinayigeze, biri n’amahire Kwigira aracyariho, nibawe yarayibonye, yagiyeyo wenyine cyangwa se n’abandi ntabarimo. Mu nyandiko yawe, hari aho wanditse ngo (KIRANYAGISHA.)
Mu by’ukuri, byavuzwe na Semuhanuka abibwira umuhungu we Muhanuka muri aya magambo : Ati mwana wanjye jyubeshya, kubeshya birakiza.
Muhanuka ajya hanze akoma akaruru cyane ataka, ise ahubuka vuba na bwangu, ati ubayiki mwana wanjye, komera ndaje. Ati dawe ndinanuye cyane nkubita umutwe ku ijuru, none urasandaye. Se ati mwana wanjye, uzabeshye ikindi, icyo kiranyagisha.
Nawe rero niba wahurutuye inyandiko ifite impapuro zirenga 30, wibwira ko uzabona inyungu zo gutesha abandi agaciro ubaharabika, utarebye neza, bishobora kuzakubera nka wa mutego mutindi wica nyirawo.
Ibyuhamya ko navuze ko Prezida Kayibanda yanga abaturage bo mu majyaruguru, ushobora kumbwira igihe nabivugiye n’aho nabivugiye ? Cyangwa se ukerekana aho nabyanditse.
Ibyo nanditse kandi nanubu nemera, ni ivanwa rya bamwe mu basilikare bakuru bakomokaga mu majyaruguru ku milimo yabo, bakimurirwa mu mashuli, mu byayi n’ahandi.
Munyandamutsa, hari ijambo wakunze kwisihingaho : Isaraganya mbonzeza mubano ya Gikristu, None se kwirukana abapadri bazize ubusa, kwambura Diyosezi Seminari yayo, ukayiha Abasirikare ngo aribo bayiyobora, nibyo wita imboneza mubano wa Gikristu.
A.M.- Nk’ uko Kayibanda yareberaga Rubanda, Déjemeppe yareberaga Kiliziya Gatolika. Kuri Sebatware, iyi miterere y’ ikibazo ntiyari ihagije ngo Kayibanda yumvikane na Dejemeppe bisanzwe ariko mu nyungu za Rubanda n’u Rwanda, abe yashishoreza Rubanda. Iyi myitegerereze igaragazwa na Sebatware yari imwe mu byo Kayibanda yitaga ibisigisigi bya Gihake na Gikolonize.
A.S.- Dore aha naho ubeshyeye Prezida Kayibanda, ibyo nanditse mu gitabo cyanjye, navuze ko nabonye liste iriho abantu benshi, b’abacuruzi, abahinde, abapakistani, abazungu cyane abapadiri nka les chanoines bo muri collège Christ-Roi i Nyanza, wari uziko ba bahutu cumi (10) bagiye gusobanura akarengane k’abahutu, bari babuze aho bacumbika, Chanoine Directeur wa Collège du Christ roi, akabagoboka, akabacumbikira muri Collège, naho se Padri Fraipont Ndagjimana, n’ibyiza yakoreye u Rwanda nka Gatagara yamamaye hose mu gihugu, ndetse no mu mahanga. Na Padiri Artur Déjemeppe washinze Caritas na école artisanale yaje kuvamo ETO. Sinavuze cyangwa ngo nandike ko yajyanye Kayibanda i Burayi, ahubwo ko yamuzamuye amujyana i Kabgayi, amushinga ibinyamakuru, Kurerera Imana, iki cyari ikinyamakuru cy’abarimu, Ami mu Gifaransa, cyane cyari kigenewe abize mu i seminari n’ishuri ry’indatwa rya Butare, Kinyamateka yabereye rédacteur en chef, kandi ubusanzwe cyarayoborwaga n’abapadiri b’abazungu n’ababatutsi.
Nagiraga ngo nkwibutse ko Kayibanda aho agereye i Kabgayi Kinyamateka yagize abasomyi benshi itari yarigeze igira narimwe, wibuke nanone ko ahanini ariyo yakinguriye rubanda kwibuka kurengera inyungu zayo. Kuri Dejemeppe, mu magambo make navuze ko yagiriye u Rwanda akamaro. Icyo nasabye Prezida ko byaruta ho kuba byiza yumvikanye n’abasenyeri, bakabwira abapadiri babo, bakajya muri konji, ariko ntibagaruke. Kuri Dejemeppe Kayibanda yarabikoze, Imana ishimwe.. Ushaka kumenya neza azasome uko nabyanditse mu gitabo cyanjye.
A.M.- Ministre Sebatware yagiranye imibonano na Wright, wari uhagarariye HCR mu Rwanda. Kuki adasobanurira Abanyarwanda ikibazo cy’ Abahindi n’Abapakistanais, uko bavuye muri Ouganda, uko bavuye mu Rwanda nyuma ya putsch ari Prefet wa Kigali, icyatumye hari abari mu Rwanda bakirukanwa bivuye mu nkiko? Abisobanuye ariko, igipirizo cy’ ikinyoma cy’ icyaha cya nationalisation y’ ubukomunisti cyarezwe Kayibanda cyasandara ! Umunyarwanda akamenya uko inyungu za Rubanda zaguye mu matsa zizira irari rizira gitangira.
Nyakwigendera Ministre w’ Ubutegetsi bw’ i Gihugu (bwonyine), Seth Sendashonga mu gihe cy’ umwaka umwe yanditse amabaruwa 720 atabariza Rubanda yahohoterwaga ikanicwa na FPR, ishyaka yari abereye umuyoboke.
A.S. Kagire inkuru, biriya byo kurega Prezida Kayibanda kuba umukomunisti no kwambura abantu ibntu byabo (natonalisation), wabisomye mukihe gitabo, bitihi se, wabyumvanye nde, hehe kandi ryari ? Aho byaba byaravugiwe, jye sinari mpari, uzabibaze abo wabyumvanye, bitihi se, uzasubire kuwabikubwiye, agusobanurire aho yabivanye.
Ikibazo cy’abahindi n’abirukanywe mu Bugande no mu Rwanda bamaze gucirwa imanza, iyo biba ngombwa byari gutangazwa na Ministère yari ishinzwe Amatangazo ya Leta, icyo kibazo cyarabayeho cyangwa se kitarabayeho, nticyarebaga Préfet kuko cyari mu rwego rw’igihugu. Abaziyatike baje mu Rwanda, birukanywe mu Buganda, baje arabacuruzi bo mu rwego rwohejuru, ntibaje basaba ubuhungiro, ahubwo basabaga kwemererwa gucuruza. Kugira ngo babone ibya ngombwa byose, dossier yerekeye icyo buri wese ashaka gukora, yagombaga kwemerwa na ministère ishinzwe ibyerekeranye nibyo ashaka gukora, byamara gutungana, akabona impapuro zimwemerera kuba mu Rwanda.
Ibyerekeye amabaruwa 720, Ministre Seth Sendashonga yanditse, ndetse amaherezo akayazira, Munyandamutsa uravuga ngo kuki ntanditse nibura kimwe cya gatatu cyayo nibuze. Rero Munyandamutsa, iyusoma igitabo cyanjye ufite ubushake bwo kumenya ibirimo no kubibwira abandi utiganye Semuhanuka kubera impamvu zawe bwite, ntiwari kwibaza icyo kibazo. Warikubona amabaruwa nanditse, ariyo yaturutseho ibyo wita ubugambanyi, siko nabyanditse kuko atariko byavuzwe. Ku nyandiko unyishyuza nanditse, ushaka kubimenya azabyisomere mu gitabo cyanjye. Cyangwa se mu magambo avunaguye, kuri radio Inkingi y’amahoro.
A.M. Amashyaka n’impuzamashyaka bakwiye kandi no kwiga uko hazajya ho itegeko ritegeka abanyapolitike mu gihe bari mu kazi ka Rubanda, komeka »logo » cg »auto-collant » z’ ababari inyuma batari Rubanda. Ibyo byaca amazimwe. Nk’ iyo, Habyarimana ajya kuba yarazaga mu nama yambaye za logo za Micombero, Simbananiye, Franc-maçons loge belge, abategetsi gakondo, cg Sebatware akaza nawe yambaye ize, impaka zari koroha, imiti y’ ibibazo byariho ikaboneka vuba aho gucengana.
A.S. Maze rero Alfonsi Munyandamutsa, nasanze waba usoma Bibiliya, mboneyeho kukwibutsa ko mbere yo kureba igitotsi kiri mu jisho rya muggenzi wawe, jyubanza gutokora umugogo uri mu ryawe.
Uzabanze umenye neza izo ugomba kwambara n’igihe ugomba kuzambarira, ubone ubugira inama abandi.
GIRA AMAHORO Y’IMANA.
André Sebatware
Bruxelles, kuri 18/05/2018.
Ukuli-niyo-ciment-yubumwe-bwumutamenwa
[Inyandiko ya Alphonse Munyandamutsa]