Archives mensuelles : avril 2018

Rwanda: Leta irashinja abaturage b’intara y’iburasirazuba ingengabitekerezo ya jenoside ikabije

François Nsengiyumva

François Nsengiyumva

Ni  muli  urwo  rwego  ubwo  bugizi  bwa  nabi  buherutse  gukorerwa  umuturage  Nsengiyumva  François  wari  utuye  mu  Murenge  wa  Rurenge  ho  mu  Karere  ka  Ngoma  intara  y’iburasirazuba  ubwo  yitabaga  Imana  ku wa  19/04/2018  arashwe  n’umupolisi  wari  umujyanye  mu  bwiherero  ibyo  bikaba  byarabaye  nyuma  yuko  uyu  nyakwigendera  atawe  muli  yombi  mbere  gato  y’itangizwa   ry’icyunamo  abeshyerwa  agategekwa  no kwemera  icyaha  imbere  y’umucamanza  cyo  kuba  yarakwirakwije  ingengabitekerezo  ya  Jenoside  mu  mudugudu  atuyemo  ubwo  yavugaga  ko  buri  bucye  hizihizwa  umunsi  mukuru  w’abatutsi. Muli  iyi  ntara  y’iburasirazuba  ituwe  ahanini  n’abimukira  b’abahinzi  bakomoka  mu  majyaruguru  y’u  Rwanda  ni  naho  hakunzwe  gushyirwa  mu  majwi  na  Leta  y’agatsiko  ko  ariho  hasigaye  indiri  y’ingengabitekerezo  ya  Jenoside  mu  kigero  kiri  hejuru  kurusha  ahandi  mu  gihugu  nkuko  umunyamabanga  mukuru  w’ingirwa  commission  y’igihugu  y’ubumwe  n’ubwiyunge  Bwana  Fidèle  NDAYISABA  aherutse  kubitangariza  abanyamakuru.

Umuvugizi  wa  Police  muli  iyo  ntara  CIP  Théobald  akaba  yaremeje  ayo  makuru  avuga  ko  nyakwigendera  yarashwe  agerageza  gutoroka  ubwo  yarwanyaga  umupolisi  wari  umushinzwe , byongeye  kandi  akaba  yari  yaranahamijwe  icyaha  gikomeye  ati  bityo  rero  hagombaga  kwitabazwa  ingufu  zihari  kugirango  adacika. Nguko !

Banyarwanda,  mu  byukuri  dushyize  mu  gaciro  twasanga  byari  ngombwa  ko  Nsengiyumva  araswa  ku  manywa  y’ihangu  bene  kariya  kageni ?  dore  ko  yaramaze  no  gukatirwa  imyaka  13  yose  y’uburoko  n’ihazabu  ya  1.000.000 frw !

Banyarwanda,  ndasanga   iyi  Leta  yari  ikwiye kugarura  igihano  cy’urupfu  mu  mategeko  y’u  Rwanda  ibintu  bikajya  ku  mugaragaro  aho  gukoresha  igipolisi  ubwicanyi budasobanutse  bukorerwa  abaturage   nta  mpuhwe  aliko  bambitswe  n’amapingu  ku  maboko.

Imana   yari  ikwiye  gutabara  Abanyarwanda.

Byanditswe  ku  wa  22/04/2018,  na:
A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Gatsibo : Meya Richard Gasana arica agakiza

Gasana Richard/http://panorama.rw

Gasana Richard/http://panorama.rw

Mu cyumweru gishize mu karere ka Gatsibo habereye inama iyobowe na mayor w’ako karere GASANA Richard. Iyo nama ikaba yari ihuje abayobozi b’ibigo byose bya leta n’ibyigenga bikorera muri ako karere, kandi harimo aba directeur b’ibigo by’amashuri, hari harimo kandi ushinzwe uburezi mu karere, vice mayor, utegeka police, ukuriye ingabo, n’abandi.

Bategetse ko buri mukozi wa leta wese  ukorera muri ako karere agomba gutanga amafaranga 5% by’umushahara we  bise ko ngo nayo gufasha abakene, ibintu bitari bisanzwe, kandi bategetse ko ayo mafaranga agomba gutangwa ku mushahara w’uku kwezi kwa kane/2018. Tubibutse ko nk’abarimu bo muri primaire aya mafaranga ni menshi ku buryo hari n’abatayahembwa bitewe nuko bahora mu nguzanyo kuko nk’ubu uzatanga make azatanga 2000 rf kandi hari nuba yishyura credit agasigaranaho 1500 rf yo kugura umunyu,

Ubundi mu cyunamo hatangwaga amafaranga ngo yo gufafasha abacikacumu kwiyubaka, ariko uno mwaka siko byagenze ntabyabaye ahenshi, ubwo rero turibaza niba, ubu aribwo buryo bushya bagiye kujya bayakamo bikadushobera.

Ubu bujura bwo burasanzwe mu Rwanda, ariko abanyarwanda barabirambiwe, niyo mpamvu aba bakozi ba leta basaba uwashobora kubatabariza wese kubafasha kuko bo basa n’abari muri gereza nta ruvugiro ndetse ugaragaje ko utabyishimiye wese arabizira.

Amafaranga nkaya kandi aba ari ayo kujya mu mifuka y’abantu ku giti cyabo bakorera muri FPR Inkotanyi, iyo uyabuze urirukanwa mu kazi cyangwa ugafungwa, ushobora no kwicwa.

Ngayo nguko.

Jean-Michel Manirafasha

 

 

Kwibuka bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, kuko bihora bikongeza inzika n’urwango hagati y’abanyarwanda

photo capture youtube.com

photo capture youtube.com

Nkuko bisanzwe buri mwaka mu Rwanda, uno mwaka nabwo habaye icyunamo uko bigaragara ni ibisanzwe uretse ko ubona ibyuno mwaka nta ngufu byari bifite nki’by’umwaka ushize.

Uno mwaka ka gahato ko kwakwa amafaranga kungufu karagabanutse, ushaka akaba ariwe uyatanga hari naho batayatse, ikindi ni uko ubundi gukererwaho niminota 2 bagucaga amafaranga wayabura ugafungwa, ariko ubu ubona byaragabanutse.

Gusa nkuko bisanzwe abantu barafunzwe bazira kuvuga ibyo Fpr idashaka kumva, ibyo FPR yita gufobya genocide yakorewe abatutsi, ndetse n’ingengabitekerezo ya genocide. Aha ngaha hibasirwa cyane abahutu bagafungwa kakahava, ibijyanye no kujya kubakira, guhingira no gukorera abacikacumu byo byarakomeje.

Abaturage twabashije kuganira nababajije icyo bavuga kubijyanye no gufobya genocide ndetse n’ingengabitekerezo ya genocide. Bansubije ko kuvuga ukuri atari ugupfobya genocide ko ahubwo ikibazo ari uko mu Rwanda kuvuga ukuri bitemewe. Kubijyanye n’ingengabitekerezo bambwiye ko bamwe mu bantu baturutse  Bugande n’abandi bene ingoma ntawabarusha ingengabitekerezo, kuko uhura nawe no mu muhanda akakubwira ngo  »DORE IYO MBWA Y’UMUHUTU ». Ubwo kandi waba utirutse ngo uhunge ugakubitwa, bati ibyo Leta ntibyita ingengabitekerezo, ariko umuhutu yavuga ko yapfushije abantu byonyine akabizira yaba atishwe agafungwa imyaka 25 ngo ni ruharwa.

Mu cyunamo cyuno mwaka FPR hari udushya yadukanye, nko kwigisha abantu ko mu Rwanda nta moko abamo, kandi mu kanya bati abahutu bishe abatutsi, bati abahutu ni abicanyi.

Kandi bati hari abarokotse genocide yakorewe abatutsi, noneho ukibaza niba abo barokotse barahise bahinduka abatwa cyangwa abahutu bikakuyobera. Bati mwa bahutu mwe muri abicanyi mwishe abatuts. Aha naho ukibaza aho abahutu bavuga ko bishe abatutsi bagiye bikakuyobera. Mu byukuri mu Rwanda amoko arimo ndetse ubu noneho harimo nivangura rishingiye ku moko ritigeze ribaho igihe icyo aricyo cyose.

Badukanye kandi ijambo bise ngo ni  »UBUDASA » aha baba bashaka kuvuga ko u Rwanda rufite ibyo rurusha amahanga. Bakavugamo nk’iterambere, n’uburezi ngo n’ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi binyoma byinshi.

Ibyo byavuzwe mu gihe bamwe barimo kwamburwa amasambu yabo ngo hagenewe abanyenka, ngo si abahinzi, biravugwa kandi mu gihe abantu basenyerwa amazu yabo ku ngufu za Leta ngo ntiyujuje ibisabwa uboshye kare kose aba yarubatswe batareba, n’andi mabi menshi akorerwa mu Rwanda.

Hari umuturage twaganiriye,ambwirako ibi bintu byo kwibuka nkuko bitegekwa na FPR bibangamira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, ngo kuko bihora bikongeza inzika n’urwango hagati y’abanyarwanda, iyi kandi ni intwaro FPR ikoresha ngo icecekeshe umuntu wese ushaka guharanira uburenganzira bwe. Bityo abahutu bahame mu bucakara bwa FPR.

Iyo uganiriye n’abanyarwanda nibura 95% bifuza ko ibi bintu byo kwibuka byavaho noneho abanyarwanda bagatangira amateka mashya mu bumwe n’ubwiyunge nta terabwoba n’agahato, abanyarwanda bose bakareshya ntawe uhora ashinjwa ko ari umwicanyi kandi genocide yarabaye ataravuka. Bati imana yonyine niyo izadukiza uru rusyo rushyushye twikorejwe na FPR. Nanjye nti  namwe muzabigiramo uruhare. Ngayo nguko ibyo mu Rwanda rwa FPR.

J-Jules Rugero
Kigali-Rwanda

 

Rwanda : FPR irakataje muri politiki yo kugira abana ba rubanda abacakara yimakaza uburezi  budafite ireme

photo http://mineduc.gov.rw

photo http://mineduc.gov.rw

Iri jambo IREME RY’UBUREZI, ni rimwe mu magambo ahora mu kanwa k’abategetsi ba kigali kuva fpr yafata ubutegetsi. Hashize rero imyaka 24 FPR yica igakiza ibyo ishaka, bimwe mubyo yishe rero harimo n’uburezi.

Minisiteri ibifite mu nshingano ariyo minisiteri y’uburezi, abenshi hano mu rwanda bayita  »Minisiteri y’akavuyo » bitewe n’ibintu bidasobanutse bibamo. Ni ministeri aho minisitiri amaraho umwaka 1 agasimburwa n’undi, abanyamabanga bo hari ni gihe mu mwaka 1 haba hategetse nka 2, niho bahindura integanyanyigisho uko bashatse, n’ibindi n’ibindi. Ibi byose murabisanga muri iyi nkuru twabakoreye nyuma yo kuganira n’abarimu batandukanye, n’ababyeyi batandukanye bo mu Rwanda.

Mu kigo gishinzwe uburezi gikorera muri iyo minisiteri cyitwa REB ho habamo akavuyo gakabije. Uyu munsi bazana ibi ejo bakazana ibi mu rwego rwo kubuzabuza mwarimu no kumutesha umutwe, ndetse no gukanda rubanda binyuze mu burezi. Mu byukuri abana nta burere bakibona aho umwana arangiza primaire atazi gusoma ikinyarwanda kandi arirwo rurimi kavukire, akarangiza kaminuza atabasha gukora interuro mu cyongereza kandi arirwo rurimi yizemo.

Dore nkubu babanje kuzana ibyo bise ONE LAPTOP PER CHIELD, aho abana bo mu primaire bagombaga kwigira kuri mudasobwa birananirwa, mu gihe bagihanyanyaza bazana ibyo kwigira ku materephone bise L3 , ibi nabyo byarananiranye babikuraho bagarura one laptop per child, none ejo bundi banagaruyemo L3.

Ikibazo ni iki: ni gute umwana utaramenya n’inyuguti umuha computer iri mu cyongereza ngo abe ariyo yigiraho niba atari ubugome bugambiriwe? Ni gute kandi ufata terephone ugafungura ibintu bafatiye i Kigali ukabyumvisha abana isomo rikaba iryo? Mu byukuri uburezi bwarapfuye buranahambwa.

Mu bijyanye na curicullum mbere twakoreshaga iyo bise KBC( knowledge

based curicullum) bayikuraho bazana iyo bise CBC (competence based curicullum) ariyo bise new curicullum. Ariko iyi yo irimo ubugome bukabije kuko mwarimu aba agomba kujya mw’ishuri agashyira abana mu ma groupe ubundi ngo bakiyigisha, ikindi harimo ama lesson plan n’ama scheme of work byagahimano kuko ni birebire cyane kandi bigoranye ku buryo usanga abarimu bamara amasaha hafi ya yose barimo gutegura document za mwarimu aho kwigisha abana. Iyo utabikoze bagasanga utabifite ureguzwa nkuko byagendekeye abarimu ba Nyagatare mu mezi ashize, abarimu rero bagahitamo kwirengera bakora document za mwarimu (ibidanago) aho kwigisha. Iyi new curicullum kandi nubwo dutegetswe kuyigishamo nta bitabo byayo bihari bakubwira ibyo ugomba kwigisha ntibaguhe aho ubikura, ku bwibyo amahugurwa yayo ahoraho ariko na nubu abarimu ntibaranayigishamo nibura 30%, aha kandi dutegetswe ko abana bose abamugaye n’abazima bose bigira hamwe, urugero impumyi, ibipfamatwi, ibirema n’abandi bakigana n’abandi bana mu mashuri asanzwe mu cyo bise INCLUSIVE EDUCATION. Ubundi abana bamugaye bitabwagaho bagashakirwa amashuri yabo yujuje ibisabwa kugira ngo bige neza none muri FPR nukwigira hamwe mu mashuri asanzwe.

Muri lesson plan nshya kandi harimo ibyitwa CROSS CUTTING ISSUES aho bategeka umwarimu ko niba ari kwigisha isomo iryo ariryo ryose atagomba gusoza atavuze ngo kuri GENOCIDE. Ubundi genocide yigishwaga mw’isomo rya sosial studies muri primaire, na history muri secondary, ariko ubu buri mwarimu ni itegeko. Nyuma y’ibi byose kandi abana bose bagomba kwimuka bakajya mu mwaka ukurikiyeho niyo yaba afite 0, ibi ni byo bita uburezi bwa bose, nta mwana kandi ugihanwa kwishuri, ngo umwana ni BOSS twe abarimu duhari kubwe adahari nti twahaba. Mbese uburezi FPR yarabwishe iranabushyingura

Agashya rero ni uko ejo bundi mu nama y’abaminisitiri yari iyobowe na Kagame hegujwe abakozi 5 bakorera muri REB (Rwanda Education Board) muri abo harimo na Dr Musabe Joyce ushinzwe integanyanyigisho n’imfashanyigisho ( curicullum) nkuko biri mu nkuru yasohotse ku

kinyamakuru umuseke.com kuwa 14/04/2018 none REB yasohoye itangazo rivuga ko uno mwaka wa 2018 ibizamini bya Leta bizakorwa hatagendewe kuri new curicullum (CBC). Hhari amakuru kandi avuga ko iyo new curricullum yose ishobora gukurwaho ngo kuko itujuje ubuziranenge.

Natwe nk’abarimu twaba tugize amahirwe iramutse ikuweho kuko ntacyo imariye abana uretse kubagira ibigoryi kurushaho. Reba nawe igihe izi mpinduka ziziye mu mwaka hagati, ibi byose ni bindi tutavuze kubera umwanya muto dufite bikorwa ku bushake hagamijwe gutuma abana ba rubanda batiga ngo bamenye mu rwego rwo gukomeza kubagira abacakara mu gihugu cyabo.

Hari umutegetsi umwe wo muri FPR twaganiriye ambwira ko ibi byose bikorwa n’abantu bakomeye muri FPR kubera ubugome n’inzika bafitiye abanyarwanda ngo abana babo bahame hasi bityo byorohe kubagira abacakara. Yampaye urugero ku mashuri amwe namwe mu gihugu yigamo abana b’abategetsi nabandi bari hafi y’ingoma urugero nka Green Hills

Academy, Reviera High school, Kigali Parent School n’andi menshi adakoresha new curicullum ndetse na programme z’uburezi zitegurwa na REB, ahubwo bakoresha curicullum z’iburayi na Amerika nka Green Hillls Academy bo batangira umwaka mu kwezi kwa 9 bagasoza mu kwezi kwa 5 nkuko byahoze kera rya zuba ryo mucyi mu kwa 6,7,8, riva bari mu rugo naho umwana wa ngofero we aba ajya kandi ava kw’ishuri.

Ubugome, ivangura no gucakaza rubanda birimo aha birigaragariza buri wese FPR rero igomba guhindura gukuraho ibi byose harimo na CBC kuko abana b’igihugu bakeneye kwiga bakamenya.

Ubu FPR yadukanye ijambo  »Ubudasa bw’u Rwanda » bashaka kuvuga ibyo u Rwanda rurusha amahanga. Ibi nabyo rero ni ubudasa kuko mbona ari byo u Rwanda rurusha amahanga ibyo ni ibi: kwica uburezi, kwica abantu, gufungira ubusa, gushimuta, guhindura rubanda abacakara, kwigarurira ibya rubanda, gusenya amazu y’abaturage, ikinyoma, ubugome, inzika n’ibindi. Ibi ntahandi wabisanga uretse mu Rwanda.

Jean-Michel Manirafasha
Kicukiro/Rwanda

 

 

Rwanda: umwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Gasabo yarabajije ati : « Uwahagaritse jenoside yakorewe abahutu we ni nde? »

kwibuka24Ni  kamwe  mu  dushya  twaranze  icyumweru  cyo  kuwa  07-13/04/2018  mu  kwibuka  Jenoside  yakorewe  abanyarwanda  ku nshuro  ya  24 aho  insanganyamatsiko  yayo  yagiraga  iti  : « Kwibuka  twiyubaka ».

Muli  ibyo  biganiro  byabereye  mu  murenge  wa  Gatsata  kuwa  09/04/2018 ho mu  Karere  ka  Gasabo  umugi  wa  Kigali ubwo  abaturage  b’imidugudu  itatu  ariyo  Busasamana, Muremera  na  Kamamana  bari  bateraniye  hamwe  mu  gukurikirana  ibiganiro  mu  kwibuka  Jenoside  yakorewe  abatutsi  umwe  mu  rubyiruko  utarivuze  amazina  ye  nyuma  yo  guhaguruka  yabajije  agira  ati « Ese  ko mutubwira ko  habaye  Jenoside  y’abatutsi  yonyine  yahagaritswe  n’ingabo  za  APR  zari  ziyobowe  na  Nyakubahwa  Kagame  Paul  kandi  tukaba  twumva  ko  hari  niyakorewe  ubwoko  bw’abahutu  yo  yaba  yarahagaritswe  na nde ? »

Bwana  NGOGA  (uyu  akaba  na  murumuna  wa  Ngarambe  François  SG  wa  FPR)  wari  uyoboye  ibiganiro  yasubije  ko  abavuga  Jenoside  ebyili  ari  bamwe  bakirangwa  n’ingengabitekerezo  ya  Jenoside  ko  nta  Jenoside  yakorewe  abahutu  yabayeho,  ati  ariyo  mpamvu  mu  gucyura  impunzi  zirenga  miliyoni  eshatu  z’abahutu  zari  zarahungiye  mucyitwaga  Zaire  zitozaga  kugaruka  gukomeza  gukora  Jenoside  mu  Rwanda  ntitwari  tubuze  amasasu  miliyoni  eshatu  buri  wese  irye  aliko  kubera  politike  nziza  ya  RPF  ntiyabikoze  kandi  yaranatsinze  urugamba  ahubwo  igahitamo  no  kuvanga  zimwe  mu ngabo  zatsinzwe  niza  APR  bamwe  mubo  barwanaga. Yakomeje  avuga  ko  abo  batarava  ku  izima  ngo  bamanike  amaboko  bumve  ko  batsinzwe  yabagira  inama  yo  kwemera  kunywa  umuti  nubwo  ushalira  kuko  hari  na  bagenzi  babo  bawunyoye  bakaba  baganje !  ati ikindi  abo  nibo  batwitaga  inyenzi  zifite  imirizo  n’ibindi  ati  aliko  ndabamenyesha  ko  inyenzi  batwitaga  atari  twa  dusimba  tugendagenda  hasi  twihisha  nkuko  babivuga  ahubwo  bisobanura  bitya  mu  magambo  arambuye :  i : ingabo,  nye : nyemeramihigo, nzi : z’ingenzi, naho  ngo  Inkotanyi  zikaba  zari  ingabo  z’umwami  Ruganzu  akaba aribyo  bisobanura  inyenzi-nkotanyi.

Bwana  NGOGA  yakomeje  agereranya  amacakubiri  bazaniwe  n’abazungu  b’abakoloni  abashyira  mu  byiciro  bitatu  bigizwe  n’inyuguti  za  M  eshatu  arizo:
M1 : Mission (misiyoni )
M2 : Militaire (imbunda)
M3 : Marchand (umucuruzi)

Ati  iyo  niyo ntwaro  abo  bakoloni  bitwaje  batubeshya  mu  kutuvangura  ngaho  ngo  batuzaniye  amajyambere  n’ijambo  ry’Imana  aho  umwe  yatwumvishaga  ko  hari  indi  Mana  itari  Lyangombe  tukakira  ibyo  adutamitse  tugakunda  tukemera ,  umucuruzi  nawe  ati  mukore  mutya  mukunde  muhabwe  imyenda  yo  kwambara  kandi  buri  wese  agashyirwa  mu  kiciro  runaka  yaba  umuhutu  cyangwa  umututsi  kandi  bose  bakaba  baherekejwe  n’imbunda ….nguko!

Banyarwanda  ibi  biganiro  byavugiwemo  byinshi  bitaganisha  ku  bwiyunge  bw’abanyarwanda  ahubwo  nta  kindi  kitari  ugukomeza  kubiba  amateka  acuritse  hagati  y’abahutu  n’abatutsi  bikorwa  n’agatsiko  kari ku  butegetsi  kugirango  gakomeze  kigarulire  imitima  yabo. Tubibutse  ko  CNLG  ariyo  yitangiye  mu  guhugura  abari  babikuriye  bagera  ku  bihumbi  20 ku  midugudu  yo  mu  gihugu  hose.

Bwana  NGOGA  yakomeje  avuga  ko  abagenda  bitiranya  indege  na  Jenoside  yakorewe  abatutsi  ko  ntaho  bihuriye  kuko  yo  yateguwe  n’abaparmehutu  kuva  1959  barimo  ku  ikubitiro  Bwana  Habyarimana  Joseph  Gitera  wari  warashyizeho  amategeko  icumi  y’abahutu  harimo  iryavugaga  ko  umututsi  ari  nk’igisebe  cy’umufunzo ! ati  naho  kwitiranya  indege  keretse  niba  Prezida  Habyarimana  yari  Prezida  w’abahutu  gusa !

Ibindi  byiyumviro  ni  ukuntu  aba  bayobozi  b’imidugudu  bari  bafite  breafing  kuburyo  nabo  bagiye  bunganira  aliko  ugasanga  badasobanukiwe  batazi  ibyo  barimo  urugero   hari  umwe  uyobora  umudugudu  wa  Buremera  muli  imwe  twavuze  haruguru  wagize  ati :  » baturage !  muli  twese  ntawe  iyi  ntambara  itakozeho  ati  aliko  urwishigishiye  ararusoma !  ati  ntimubona  bariya  bahutu  bamaze  gukora  jenoside  bagahungira  muli  Zaire ukuntu  hafi  ya  bose  bishwe  na  Macinya  na  Choléra !  ati  nta  gushidikanya  ko  baruta  umubare  w’abatutsi  bazize  Jenoside !  iyumvire  nawe !  mugenzi  we  nawe  ati  rwose  igihugu  cyarahahombeye  cyane  pe!  iyo  usubije  amaso  inyuma  ugatekereza  ku  basore  b’intarumikwa  z’interahamwe  ukuntu  bagendaga  ku  mapine  y’imodoka  ati  muli  ibihe  bya  none  igihugu  kiba  gifite  abakomando bakomeye ! »  nimwiyumvire!

Bwana  NGOGA  wari  uyoboye  ibiganiro  mu  gusoza  yanze  kurangiza  adashimagije  ingoma  yamukamiye  cyane  cyane  umukuru  wayo  Pahulo  Kagame  avuga ko kuva  acikishije  amashuri  ubwo  yigaga  muli  Amerika  atari  yanze  kuyakomeza  aho  yari  buzabe  n’imwe  mu  ngabo  zikomeye  z’Amerika  aliko  akagaruka  igitaraganya mu ntambara  yo  kubohora  igihugu  asize  umwana  w’uruhinja  yaramaze kwibaruka  aho  benshi  mu  ngabo  zatangije  urugamba  zari zimaze gushirira  ku  rugamba  akanarwitangira  kugeza  ahagaritse  Jenoside  yakorerwaga  abatutsi !  ati  rwose  ntawabona  icyo amushimira ati  jyewe  ndi  umukatolika  aliko  mufata  nk’umukiza  Imana  yatwoherereje ! ati kuba  muvuga ntya  si  uko  yarwaniraga  abatutsi  bonyine  kuko  mubo  bari  bafatanije  urugamba  murazi ko  harimo  n’abahutu  nka  Col. Kanyarengwe,  capt.  Muvunanyambo, Col. Biseruka, Col. Lizinde  n’abandi…. nguko!

Banyarwanda  ntawarondora  byose,  gusa  abafite  ibyo  bavugiraho muli iki  gihe ntawababuza  kuduhira!  uretse  abo  bahutu  avuga  bafatanije  urugamba  na  Pahulo  Kagame  se  abatutsi  bo  barufatanije  barihe ? bose  ntihasigaye  ngerere  abandi  barakwiye  imishwaro ! ngayo  amateka  ya  FPR-INKOTANYI  umunyarwanda  wese  ushyira  mu  gaciro  yagombye  gufata  nk’amahano  masa  atazuyaje.

Byanditswe  ku wa  15/04/2018,  na:
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.

 

Rwanda : Muri Gatsibo, abahinzi bakomeje kwamburwa amasambu mu buriganya

gatsiboNkuko bisanzwe bizwi ko mu Rwanda umuntu utabyumva kimwe na FPR agomba kunyagwa ibye ku ngufu, noneho ni agahomamunwa.

Mu ntara y’iburasirazuba, mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Rwimbogo, mu tugari twa Nyamatete na Rwikiniro.abaturage bararira ayo kwarika, kuko banyanzwe amasambu n’amazu byabo ku ngufu bitwaje ngo baguze mu mafamu (farm) ahantu hagenewe ubworozi.

Abo baturage baguze n’umugabo witwa NDIRIMA James na SESONGA (ntitwabashije kumenya irindi zina) abenshi muri abo baturage bamazemo imyaka irenga 10, none ubu FPR irimo kubirukana ngo nibave mu mafamu (farm) y’aborozi kandi banyiraho aribo bahabagurishije.

Ikibazo ni iki: ese abahabagurishije nibo bazahasubirana cyangwa ni abandi bazahaha? Nkuko bisanzwe bizwi aya ni amwe mu manyanga FPR ikoresha iyo ishaka kunyaga umuntu. Ibintu nkibi bikunda kuba mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, ndetse mu myaka ishize i Nyagatare bimuye imiryango 110 yose irangara, ariko ikibabaje aho babimuye bavuga ko ari mu mafamu y’inka, bari bafitemo intoki n’amazu n’indi mirima byose na nubu birimo ahubwo babikoze neza cyane. Mu by’ukuri rero ni ubujura gusa buba bugamijwe nta kindi.

Aba baturage b’i Gatsibo rero baratabaza nubwo badafite uwo batakira kuko uwo batakira ariwe ubarenganya. Barashaka kubasubiza udufaranga tw’intica ntikize ariko abo baturage barayanze, ubu inzego zibanze na polisi zirimo kubatera ubwoba ngo bazabafunga nibindi.

Kuko nk’umuntu wahaguze mu myaka 10 ishize hegitari yayiguraga amafaranga atarenze 800.000 RF none ubu hegitari iragura 3.000.000 RF y’u Rwanda, ubwo rero umuntu arareba icyo ari bumaze 800.000 RF kikamuyobera.

Ngayo nguko.

J-Jules Rugero
Gatsibo-Rwanda

 

 

Rwanda:Leta ya FPR igiye gushyiraho umusoro mushyashya w’ubukode ku nzu zo guturamo, iz’ubucuruzi niz’inganda.

Convention center

Mu gihe  abanyarwanda  batari  bake  binubira  imisoro  y’urudaca  igamije  kubacuza  utwabo yinjizwa  mu  mifuka  y’abagize  Leta  y’agatsiko  ka  FPR-INKOTANYI, kwambura  ubutaka abaturage  ari  nako  ibarandulira  imyaka  abandi  nabo  ngo  ntibakwiye  guhinga  ibyo  bishakiye mu  mirima  yabo  bitajyanye  na  gahunda  ya  gouvernement  ubundi  ngo hagenewe  ibikorwa-remezo ;  ni  muli  urwo  rwego  kuwa  06/04/2018  mu  mpera  z’icyumweru  gishize  mu  nteko nshingamategeko  y’u  Rwanda  habereye  impaka  mu  badepite  bagize  commission  ya  politike n’ubukungu   ubwo  bahabwaga   ibisobanuro  n’intumwa  za  gouvernement  ku  byerekeranye n’uwo  mushinga  zikaba  zari  zigizwe  na  Ministri  Gatete  w’igenamigambi  atarahindurirwa imirimo, Richard  Tumusabe  w’ikigo  k’igihugu  gishinzwe  imisoro  n’amahöro  bakaba barasobanuriye  abadepite  ko  uwo  mushinga  mushya  w’ubukode  ku  nzu  zo  guturamo, iz’ubucuruzi  niz’inganda  atari  umwihariko  w’u  Rwanda  ko  ahubwo  no mu bindi  bihugu by’amahanga  ubarizwayo  kandi  ko  u  Rwanda  nk’igihugu  gito  ku  isi  ugereranije  n’ibindi  nta wundi  mutungo  w’ibanze  rufite  uretse  ubutaka  n’ibiwubarizwaho. Nguko!

 

Mu  gusobanurirwa  abadepite  byagaragaye  ko  babigizeho  impungenge  ubwo  babazaga Ministri  Gatete  niba  bitazabera  abaturage  umugogo  bikaba  byabyara  amakimbirane  bati  dore ko  abaturage  bananiwe  no  gutanga  umusoro  usanzwe  w’ubutaka ?  Ministri  Gatete  yasubije ko  nubwo  haba  hari  abaturage  bigometse  ku  misoro  isanzwe  cyangwa  bayibuze    bitavanaho kuba  hashyirwaho  indi  misoro  hakurikijwe  amategeko !  ati  nta  gihugu  kidaca  imisoro  kandi nta  n’ibyubusa  bihari  twese  tugomba  gosora !  ngaho  rero !

 

Ministri  Gatete  yakomeje  avuga  ko  uwo  musoro  mushya  uzafata  imugongo  iterambere ry’igihugu  harebwa  cyane  cyane  umusoro  ku mazu  y’ubucuruzi  afite  agaciro  kari  hejuru  ya Miliyoni  30  kuko  azajya  asoreshwa  hafi  110/100%  bivuga  ko  zizasoreshwa  agaciro  kayo havanywemo  izo  miliyoni  30. Ati  naho  inzu  ziri  munsi  ya  miliyoni  30  zikazajya  zisoreshwa hakurikijwe  agaciro  k’inzu  mu  ibarura  rizakorwa  n’ikigo  cy’igihugu  gishinzwe  ibarurishamibare.

 

Uwo  mubonano  ukaba  warasubitswe  mu  gihe  abadepite  n’abahagaraliye  guvernement bumvikanyeko  umusoro  ku  nzu  zo  guturamo  by’umwihariko  uzabanza  gushyirwa  ku  0.5% ukazajya  kuri  1%  nyuma  y’imyaka  4.

 

Banyarwanda  rero  muribonera ko  ntacyo  tutabwirwa ! jye  ndabona  ya  mavuta  y’inka  Pahulo Kagame  aherutse  gucaho  umugani  avuga  ko  utayakandira  mu  kiganza  ngo  uyaherane  abure aho  anyura  ari  twebwe  abanyarwanda  yashakaga  kwigirizaho  nkana  nubwo tutumvaga  ibyo atubwira  ahubwo  tukamukomera  amashyi twishimye  ko twakiriye  impanuro  z’umubyeyi ! mbega akaga !  ngaho  rero  niduhaguruke  dushake  aho  dupfumurira  ha  hagati  y’intoke  ze  naho ubundi  araduheranye, aratunize  impande  zose  haba  amajyaruguru  amajyepfo  iburasirazuba cg  iburengerazuba.

Byanditswe  ku wa  10/04/2018, na :
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.

Rwanda: Prezida Pahulo Kagame yiyambaje abayobozi b’inzego z’ibanze mu guhangana n’abashaka gukomanyiriza u Rwanda

Kagame_PMu  mwiherero  w’abayobozi  bose  b’inzego  z’ibanze  mu  gihugu  hose  wabaye kuri  28 kugeza kuri 30  werurwe  2018  mu  nsanganyamatsiko  igira  iti « Imiyoborere  mpinduramatwara  ishingiye  ku  muturage »  ukaba warafunguwe  na  Prezida  Kagame, mw’ ijambo  rye  yabagejejeho  nkuko  akunze  kuryita  impanuro  yakomoje  uko igihugu  kibanye  n’amahanga !  ati  iyo  umuntu  atakwifuriza  kubaho  aramutse  agufungiye  amazi  kabe  naho  yayubakira  urukuta  rukomeye  rute  ntiwabura  aho  utoborera  ngo  ugere  kuri  ya  mazi  ati  aliko  inzira  nziza   akaba  ari  ugutekereza  cyane  uburyo  wahanga  ayawe  wacukura  umwobo  ukayakura  ikuzimu  cyangwa  urëka  ayo  ku nzu  uzifashisha  kugeza  ikindi  gihe  cy’imvura  n’ibindi……bitavuga  ko  umuntu  yaguhima  ukaba  wakwiyahura ahubwo  bigomba  kuguha  imbaraga  no  gutekereza  cyane  ushaka  igisubizo.

Prezida  Kagame  yakomeje  avuga  ko  mu minsi  ishize  hari  umuntu  wamubwiye  ko bagiye  gukumira  igihugu  cy’u  Rwanda  ku  buryo  bakizenguruka haba  amajyepfo, amajyaruguru,  uburasirazuba  ndetse  n’uburengarazuba   hakavuka  inzara  tukaryana  ntaho  dusohokera  mbese  bakatuniga  ati  aliko  ibyo  ntibishoboka  ati  urugero  uzafate  amavuta  y’inka  mu  kiganza  uyakande  uzabona  ko  havamo  amazi  anyuze  hagati  y’intoki  ati  natwe  rero  nuko  tugomba  kubigenza  kuko muri mwese  ntawe  utabona  ibibazo  igihugu  gifite  ati  niyo  mpamvu  buri  wese  asabwa  kuzuza  inshingano  ze  ubutaruhuka  yirinda  ruswa  n’ibiyikomokaho  kugirango  tudatanga  icyuho  kuri  wa  wundi  ugambiriye  kudukanda  ngo  tutinyagambura  maze  dupfe.

Prezida  Kagame yasabye abo  bayobozi  kujya  bakemura  ibibazo bashoboye  ku  buryo  bwihuse  bitaraba  byinshi  cyangwa  ngo bibande  ku  bibatwara  amezi  n’imyaka  nta  gisubizo  bitari  no  mu  nyungu  z’igihugu  kandi  hari  ibyo  bakabanje  gukemura  vuba  biboroheye  ati  ariyo mpamvu  hari  ibihora  bigaruka  mu  manama  menshi  nkaya. Yakomeje  abahanulira ko  kubaho  kwabo  ari  iki  gihe  ko  bagomba  kwima  amatwi  abababwira  ko  umunezero  wabo  uri  imbere  hazaza  ati  kuko  abo  bajya mu  matwi  y’abandi  babashuka  ko  bagomba  kwihutisha  ibintu hari  ubwo  bashaka  ubajya  imbere  bakabura  n’umwe !  nguko.

Banyarwanda  rero  akaba  nta  gushidikanya  kugihari  muriyumvira  uyu  mugabo  Pahulo  ko  akenshi  impanuro  ze  ari  impungenge  aterwa  nabo  batavuga- rumwe  mu  miyoborere  y’igihugu  cyacu  ariyo mpamvu  yibanda  ku  iterambere  ryihuse  ategekesha  igitugu  gikabije  nkaho  aricyo  kibazo  nyamukuru  abanyarwanda  dufite !  ntidukeneye  kubaho  nka  kimwe  abanyaburayi  bise ‘’  la  culture  du  micro-onde ‘’ kuko  nta musaruro  urambye  twabyungukiramo  kdi  iyihuse  yabyaye  ikiboze.

Byanditswe  ku wa  02/04/2018, na :
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.

Rwanda: Birabe ibyuya! Muri Minijust hashyizweho urwego rw’iperereza ruzajya rukoresha intwaro aho bibaye ngombwa.

Kuri 22/02/2018, Polisi y'u Rwanda yarashe impunzi za Kiziba

Kuri 22/02/2018, Polisi y’u Rwanda yarashe impunzi za Kiziba

Uretse  inzego  z’iperereza  DMI  na  CID  zari  zimenyerewe  mu  gukulikirana  inzirakarengane  no  kuzinyoroza; Ministri  w’ubutabera  Bwana  Busingye  John  abifashijwemo  n’umunyamabanga  wa  Leta  ushinzwe  itegeko  nshinga  n’andi  mategeko  ya  Leta  ya  FPR  Me  Evode  Uwizeyimana;  kuri  27/03/2018  basobanuriye  inteko  ya  Sénat  y’u  Rwanda  iby’ishyirwaho  by’urwego  rushya  rw’igihugu  rushinzwe  iperereza  no  kugenza  ibyaha  hifashishijwe  ikoranabuhanga  arirwo  Rwanda  Investigation  Bureau (RIB),  rukazatangira  gukora  mu  minsi  ya  vuba. Me  Evode  akaba  yemeza  ko  urwo  rwego  RIP  rushya  ruzajya  rukora  nka  FBI  yo  muli  USA  ati  nubwo  ubushobozi  buzaba  butandukanye.

Ministri  Busingye  we  akaba  yabwiye  inteko  ya  Sénat  ko  hamaze  kugezwa  kuli  za  stations  de  police  zose  mu gihugu  ikoranabuhanga IECMS (Integrated  electronic  case  management  system )  rizatuma  inzego  zose  z’ubutabera  zisangira  amakuru  n’ibikorwa  mu  kugenza  ibyaha  hamwe  na  ruliya  rwego  RIB/RWANDA. Yakomeje  asobanura  ko ruliya  rwego  rushya  rurimo  kwiyubaka  ku  buryo  bwihuta  cyane  mu  gihe  akazi  karwo  kazaba  ahanini  ari  ubugenzacyaha,  ruzaba  rufite  kandi  ububasha  bwo  gukora  iperereza  rigamije  kuburizamo  ibyaha  biriho  bikorwa  n’abantu  bagamije  guhungabanya  umudendezo  w’igihugu  yaba  kumwenegihugu  cg  umunyamahanga ku  buryo  ukekwaho  icyaha  wese  azajya  afatwa. Akaba  yaboneyeho  no  gutangariza  inteko  ya Sénat  ko hagiye  kujya  hakoreshwa  n’akuma  kazwi  nka  ‘’  Ankle  monitor/surveillance  éléctronique, gakunze  gukoreshwa  n’inzego  z’ubutabera  mu  bihugu  byateye  imbere  kakazajya  kifashishwa  mukwambika  umuntu  ukekwaho  icyaha  cg  cyamuhamye  kugirango  adashobora  kurenga  zone  runaka  abujijwe  kuko  kazajya  gasakuza  cyane  bityo  agashobora  gufatwa, nguko!

Ministri  Busingye  yakomeje  asobanulira  inteko  ya  Sénat  ko  urwo  rwego  rushya  RIP  rufite  ububasha  bwo  gufunga  ahantu  runaka  (Zone )  mu  gihe  harimo  gukorwaho  iperereza  no  kubuza  abantu  kuhinjira; gushyira  bariyeri  mu  muhanda  hagamijwe  kurinda  umutekano  no  gukoresha  intwaro  bibaye  ngombwa.

Banyarwanda  rero  nsanga  ntako  Leta  ya  FPR  idakora  ngo  ibuze  amahwemo  abanyarwanda  aliko  bikanga  bikananirana  kuko  ntiyabamara  bityo  bikagaragara  ko  nubundi  abo  izajya  ishyira  muli  iyo  informatic  system  IECMS/RIP  ari  abo  izajya  iba  yagambiriye  uretse  ko  hari  nabatazayinjizwamo  tutazajya  tumenya  irengero  ryabo  nkuko  bimenyerewe. Tubitege  amaso!

 Byanditswe  ku  wa  02/04/2018, na :
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.