Inkuru y’akababaro n’iraswa ry’umugorogwa muri gereza ya nyanza, witwa Jotham Nsengiyumva. Hari saa moya na 20′ mw’ijoro ryo kuwa 28-29/01/2018 ubwo humvikanye urufaya rw’amasasu ahagana mu kibuga cy’umupira inyuma y’inyubako cyangwa igipangu cya Romeo wing na Delta wing (ibamo imfungwa z’abavuye Sierra Leone, Arusha boherejwe na lonu, abayisiramu 38 bafunzwe 2016, na Nsengiyumva Jotham (wishwe) na col Gaheza.
Uburyo uyu nyakwigendera yarashwemo ni kimwe nubwo Nsengimana Alfred wari executive w’umurenge wa Cyuve yarashwemo, kuko uyu nawe nkuko
twabivuze haruguru yabanje gusorwa muri gereza araraswa. Kandi ukurikije aho yarafungiye ntiwakwemeza ko yari agiye gutoroka kuko igipangu cyarindwaga bikomeye kandi icyumba yabagamo cyafungwaga imfunguzo zikabikwa na gereza. Uko niko yabayeho kuva yafatwa kuko na gereza ya pck 1930 yabayemo naho yabaga mu cyumba cya wenyine kirimo na douche na toilet nkuko byari bimeze aho yari afungiye muri gereza ya Nyanza. Uyu mugororwa nta hantu na hamwe yajyaga atarinzwe bikomeye , haba gusenga gusurwa n’abandi hose yabaga agiye . Ntiyari yemerewe kwidagaduru nk’abandi ndetse n’ uburinzi ijoro n’amanywa bwari bupanzwe inyuma neza neza y’icyumba yari afungiwemo. Kandi nawe yari abizi kuburyo atapima akinisha gutoroka.
Umuvugizi wa Police mu ntara y’amajyepfo Bwana CIP Kayigi Emmanuel yatangaje ko bafatanyije n’abaturage na nubu bagishakisha abo bicanyi.
Ubwicanyi bwose burimo kubera mu gihugu cyacu no hanze buri guterwa n’imiyoborere mibi y’abayobozi ba Leta ya FPR dore ko umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose.
Jean-Michel Manirafasha
Kigali, Rwanda