Nyuma yo gutinya kwitaba convocation y’abacamanza b’abafransa ku ihanurwa ry’indege ya prezida Habyarimana Jenerali KABAREBE arimo guta ibitabapfu kubera ubwoba butagereranywa afite muli iki gihe aho uyu mujenerali w’ingabo za RDF ahora mu ndoto z’urugamba rwa 1994 we na Shebuja Giti mu jisho Pahulo Kagame nawe wibera mu kirere ashakisha aho asaza imigeri atareka akarenge karuhuka ngo arashakira imibereho abanyarwanda; bakaba bibwira ko techniques stratégiques bakoresheje mu kuvanaho ubutegetsi mu ntambara ya 1990 zikiri actives ndetse ko zarushijeho kunozwa kandi inka yarariwe kera hasigaye uruhu !
Mu biganiro yari amaze iminsi agirana n’urubyiruko rutandukanye rero, Jenerali Kabarebe yaruhamirizaga ko nta mubano namba bagifitanye n’igihugu cy’ubufransa ko ari umwanzi w’u Rwanda guhera cyane cyane mu mwaka wa 2006 ubwo umucamanza w’umufransa Jean Louis Bruguiѐre yashinjaga abayobozi b’u Rwanda nawe ku isonga mu kuba baragize uruhare mu ihanurwa ry’indege yari iya Prezida Habyarimana. Jenerali Kabarebe akomeza yemeza ko u Rwanda rutazigera rwiyunga n’ubufransa mu gihe Leta y’agatsiko avuga ko yahagaritse Jenoside ikiriho.
Banyarwanda kubera icyo gikorwa cy’ubwiyahuzi nanubu kikimukomanga, uyu mujenerali akaba yaratangarije rumwe muli izo ngaga z’urubyiruko rwari mu itorero ‘Urunana rw’urungano ‘ ko bidashoboka ngo u Rwanda ruzumvikane n’ubufransa kuko iteka buhora bushaka guhirika Leta y’u Rwanda ati rero ku bw’ibyo ntituzigera dukiranuka nabwo ! ati ibyo mubyibagirwe !
Banyarwanda rubyiruko rwacu, murabe maso iyi ngangabitekerezo y’ubugome mucengezwamo itazabaviramo kugera aho muzamarira ku icumu inshuti n’abavandimwe banyu nkuko Hitler yacengeje ingengabitekerezo y’ubugome mu rubyiruko abyita Patriotisme kugera aho batsembeye abayahudi batabarika.
Général Kabarebe yaniraririye kuri urwo rubyiruko ko abo bacamanza b’ubufransa ntacyo bakora ku Rwanda ko ari abantu basanzwe nk’abandi bose uretse gushaka gusa gukomeza gutesha u Rwanda umutwe. Ati umufransa twakubitiye i Byumba tukamutsimbura ku rutare rwa Ndaba tumwambura n’imbunda yari afite murumva iryo pfunwe yarishira kandi nta wundi numwe uramunesha muli Afrika ! ati twamunesheje tukiri mu ishyamba ubu rero ntaho yakora, ntiyaza ngo arwane aho yaba aturutse hose.
Banyarwanda burya akagabo gahimba akandi kataraza ! uyu mujenerali yabaye umugabo ntiyahagaze imbere ya bariya bacamanza aho guhitamo gukomeza kumokera mu gikari nk’imbwa ishaje? niyemere rero ashikame kuko urwishigishiye arusoma! kugeza igihe uru rubanza hagati ya Leta y’agatsiko ka FPR n’ubufransa ruzaciribwa uretse ko ari uruca-bana kandi byange bitinde amaherezo y’inzira ni munzu.
Byanditswe ku wa 21/12/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.