Byatangajwe na CGP RWIGAMBA Georges mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 06/12/2017 aho uyu muyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) yatangaje ko kubufatanye na police y’igihugu byatumye abantu bajyanywa mu magereza biyongera cyane ugereranije n’abafungurwa; akaba yemeza ko mu gihe benshi bahamwe n’ibyaha bya Jenoside batabarika wasangaga aribo benshi muli ayo magerereza mu gihe gishize; ati ubu ni imvange ku buryo usanga umubare munini wabayajyanywamo uruta kure uwabayasohokamo, akomeza yemeza ko ibyo babikesha ahanini imikorere myiza ya police y’u Rwanda ifite ububasha bwo kugenzura ibyaha bito n’ibinini aho ariho hose mu gihugu ati dore ko umuntu yiba ihene bakamuzana, yakubita undi bakamuzana, yakwiba igitoki bakamuzana abo bose tukaba tubakira. Nguko !
Banyarwanda, ntawashidikanya ko iri hohotera riterwa n’inyungu cyangwa iturufu bya Leta y’agatsiko idashaka gukemurana ubushake ibyo bibazo by’ubucucike muri ayo magereza anafungiyemo uretse abakoze ibyaha bya Jenoside n’ibiciriritse ahubwo harimo nkuko mubizi n’abanyepolitiki batabarika bakomeje kwibasirwa na Leta ya FPR bazira akarengane ko kutavugarumwe nayo dont Mme Victoire Ingabire UMUHOZA, Diane RWIGARA etc…
CGP Georges RWIGAMBA akomeza avuga ko umubare w’abantu bafungiye mu magereza yo mu Rwanda kugeza muli uyu mwaka wa 2017 ungana n’ibihumbi 64.757 bose hamwe , harimo 28.806 bafungiye ibyaha bya Jenoside, abasigaye ibihumbi 35.951 bakaba bafungiye ibindi byaha.
RWIGAMBA ati iyo hinjira benshi hagasohoka bake ni ibiba bigaragaza ko inzego z’umutekano zikora neza, banyarwanda muriyumvira ! byabaye se guhonyora agateka ka muntu w’umunyarwanda nkana witwaje ngo ni ukubungabunga umutekano n’ubusugire bw’igihugu !
Nsanga nta mpamvu yo gukomeza kurunda abanyarwanda mu magereza nubwo bwose hatabura ibyaha bitandukanye bikorwa n’abishakira amaramuko yaba abanywa cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge, abakora inyandiko-mpimbano, abanyereza cyangwa abacunga nabi ibya rubanda; ahubwo hakaba hashakwa ubundi buryo bw’amategeko ajyanye no kujya bumvikanisha abantu bikarangira cyangwa bakajya bahabwa ibindi bihano bitari igifungo ku byaha byose bitoya mbere yo kujyanywa mu magereza hisunzwe inyungu za Leta y’agatsiko.
Byanditswe ku wa 08/12/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA