Ni muri urwo rwego kuri iki gicamunsi cyo kuwa 28/11/2017 ubwo yasobanuriraga inteko umushinga w’itegeko rishya rizagenderwaho mu guhana abakora ibyaha byo gusebanya aho uyu munyamategeko yise abanyamakuru imihirimbiri ngo akurikije inyandiko bakunze gusohora mu binyamakuru zisebanya aliko banyirugusebwa bagahitamo kutirirwa babakulikirana mu nkiko kubera ko baba babona ari ba rubebe nta ndishyi babakuraho bityo bakicecekera byongeye kandi nibinyamakuru bakorera ngo ugasanga nta mikoro bigira. Me Evode akaba ariho ahera abagereranya n’imihirimbiri.Nguko.
Banyarwanda , ntibyumvikana ukuntu inteko nshinga-mategeko y’u Rwanda nayo itari miseke igoroye ku bijyanye n’ikinyabupfura idashobora gufatira uyu munyamategeko ibihano ku mvugo nyandagazi nkizo akunze gukoresha imbere yayo?
Ijambo ‘Imihirimbiri ni iki ? ni umuntu utagira shinge na rugero, inkweto zashiriyeho, imyenda yacikaguritse yahindutse umwanda, imisatsi yamwereyeho, amavunja sinakubwira ! wibera mu mikoki nk’imbwa n’amahuku. Izo mvugo nyandagazi zikaba zidakwiriye umukozi wo ku rwego nka Evode ! nsanga ari uwo kwoherezwa mu itorero rya Bamporiki nkuko Leta y’agatsiko isanzwe ibikorera abandi uretse ko nayo ntacyo yari yabikoraho kugeza ubu, ntibibaye rimwe si kabili, muribuka ubwo uyu munyamategeko hari ubwo yigeze kuvuga ko iyi ngoma ari agatsiko k’amabandi ya FPR kafashe igihugu ku ngufu bukeye imugira umwambari wayo, byongeye ati Mgr Nzakamwita ntiyamenya igitera amakimbirane yo mu miryango kuko atagira urugo none nabwo akaba yise abanyamakuru Imihirimbiri. Yewe ni akumiro !
Banyarwanda banyamakuru nsanga iryo tegeko ryo gusebanya arimo kudoda ryagombye kumuheraho kuko nta gusebanya kutari uko kandi muhaguruke muharanire uburenganzira bwanyu nta mpamvu yo kutisanzura mu gihugu cyanyu.
Byanditswe ku wa 29/11/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.