Ibinyujije ku muvugizi wa Forum y’amashyaka mu Rwanda akaba anakuriye ishyaka rivuga ko riharanira ubumwe bw’abanyarwanda na Demokrasi (UDPR) Bwana Nizeyimana Pie afatanije na Hon. Rucibigango Jean Baptiste ukuriye ishyaka rirengera abakozi (PSR) ; Ni kuri uyu wa 06/11/2017 batangarije itangazamakuru ko nk’imitwe ya poliriki yemewe mu Rwanda batewe impungenge n’ukuntu ubufransa burimo kwitwara ku Rwanda , bityo bakaba bahamagalira imitwe ya politiki bari muli Forum imwe gufatanyiriza hamwe bagakoresha imyigaragambyo mu mahoro yo kwamagana icyo bise ubukoloni bushya bw’abafransa ku Rwanda bugamije kwongera gutangiza iperereza ry’uwahanuye indege ya Habyarimana mu rwego rwo kwegekaho u Rwanda n’abayobozi bakuru barwo icyo gikorwa cy’iterabwoba.
Aba bamotsi b’agatsiko bakomeza bavuga ko uretse imitwe ya politiki abanyarwanda bose basabwa guhagurukira rimwe bakamagana ubufransa nkuko byakozwe ubushize kuli Major Rose Kabuye mu Budage n’abandi…..bati uyu munsi nitwe twabimburiye indi mitwe ya politiki kugirango igire icyo ibivugaho.
Bwana Nizeyimana akomeza avuga ko batangajwe no kumva ko habura amezi atatu gusa ngo dossier y’iperereza ry’uwahanuye indege ifungwe burundu hakurikijwe rapport y’impuguke yizewe yari yakozwe na MARK Trévidic aribwo hahise havumbuka undi mutangabuhamya witwa James Munyandinda wasubije ibintu irudubi akaba yari umusilikare mu ngabo za APR, ubwo yoherezwaga mu mahugurwa mu gihugu cy’ubwongereza ntiyagarutse ati hakaba hibazwa ukuntu umuntu nkuwo ahabwa agaciro n’ubutabera bw’ubufransa mu gutanga ubuhamya kandi ari umunyabyaha!
Banyarwanda, tubibutse ko uyu mutangabuhamya mushya James Munyandinda yari aherutse gutangariza ubutabera bw’ubufransa ko kuva 1992-2008 mbere yuko yoherezwa mu mahugurwa yakoranaga bya hafi na Général KABAREBE James Ministri w’ingabo muli iki gihe, akavuga kandi ko yari umwe mu basirikare bari bagize itsinda ryarindaga missiles SAM-16 zari ku birindiro by’ingabo za APR ku Mulindi wa Byumba arizo zakoreshejwe mu guhanura indege ya Prezida Habyarimana ku ya 6 mata 1994.
Nizeyimana yakomeje atangaza ko buri gihe iyo u Rwanda rushatse gutunga urutoki ku ruhare rw’ubufransa muli Jenoside yakorewe abatutsi buhita butanguranwa mu gukoresha iturufu y’ihanurwa ry’indege mu rwego rwo kwirengera no gupfobya abanyarwanda. Ati ntibyumvikana ukuntu ubutabera bw’ubufransa bwoherereza convocation Ministri wacu James Kabarebe ngo azajyeyo kwisobanura ibyo ni agasuzuguro gakabije ! ati iyi nkubiri y’indege yubuye mu gihe u Rwanda rurimo kunoza indi liste y’abanyepolitiki b’abafransa biyongera ku rutonde rw’abasilikare 22 nayo ikazashyirwa ku ka rubanda mu minsi iri imbere.
Naho Depite Rucibigango Jean Baptiste wa PSR mu magambo y’ibitutsi intumwa za rubanda y’agatsiko zikunze gukoresha avuga ko uriya mutangabuhamya ari igisambo cyatorotse u Rwanda kimaze gusoza amahugurwa cyoherejwemo nticyagaruka ahubwo kikagirwa igikoresho cy’abafransa kugirango Jenerali KABAREBE azitabe ubutabera bw’ubufransa ati ibyo akaba ari ugushaka gutesha umutwe no gusebya u Rwanda n’abayobozi bakuru mu gihe umwaka utaha Prezida Kagame ariwe uzaba ayoboye umuryango wa Afrika yunze ubumwe. Nguko!
Banyarwanda, muriyumvira ! ngaho abanyarwanda bamenyereye gukurikira buhumyi izi nkoramaraso za FPR muzajye inyuma ya ba Nizeyimana na Rucibigango n’abandi bitezwe muri icyo gikorwa cy’imyigaragambyo ! ngabo bamwe mu banyepolitiki b’agatsiko bitwa ko barangaje imbere abaturage ! batazi iyo biva niyo bigana ! bataramenya imvo n’imvano ya Jenoside yabakorewe,…..bataramenya ko igihe icyo aricyo cyose abafransa bazamenya ukuri nyako uko benewabo bapfuye ndetse nuwabishe, nkaba mbona rero gukoresha imyigaragambyo naho igihugu cyose cyajya mu muhanda ntacyo bimaze ni uguta igihe kuko iby’iriya ndege bizasobanuka tôt ou tard kubera ihohotera ry’ikiremwa-muntu cyayiguyemo !
Nizeyimana nawe Rucibigango rero nabagira inama yo kuba musubije amerwe mu isaho, amangambure mukayarekera abarimo kubaroha ahubwo mwegere inararibonye z’ukuri zibanze zibacire ku mayange !
Byanditswe kuwa 08/11/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.