Kuri wa mbere taliki ya 16/10/2017 nibwo abo kwa Rwigara bongeye kujyanwa imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rubanza rwamaze amasaha arenga icyenda hamenyeshwa ibyaha abaregwa bashinjwa nabo bisobanura hamwe n’abunganizi babo Me Gatera Gashabana wa Adeline Rwigara na Me Buhuru Célestin wunganira Diane na Anne Rwigara.
Imyitwarire y’abacamanza bagaragaye nk’abadafite ubwisanzure batifuza icyo aricyo cyose cyatuma hakomwa rutenderi ngo ubushinjacyaha butahatera ibaba ahubwo hibandwaga cyane mu kuzibira imyiregurire yaba ba Rwigaras yakomeje kumvikana mu gushinja igipolisi cya Leta y’agatsiko urupfu rw’umubyeyi wabo Nyakwigendera Assinapol Rwigara basa nabifuza ko habanza kugaragazwa ukuri ku bugambanyi yakorewe nyuma yaho akoreshejwe accident babona agihumeka bakihutira kumusonga ari nako bamuzingira mu isachet bamaze kumujombagura ibyuma mu mutwe.
Iyo witegereje iby’uru rubanza usanga ntakabuza rwarashumurijwe na Pahulo Kagame akaba ari nawe wakagombye kuza kuburana na bene Rwigara bityo ntakomeze kuroha bariya baryamanza be mu bufatanyacyaha abategeka ibyo bagomba gushyira mu bikorwa. Ndasanga rero nta mpamvu yuko umukuru w’igihugu yajya yitwaza ubugome bwe kubera ubudahangarwa afite ngo abyitirire igihugu cyangwa abana b’u Rwanda. Nkaba namucira umugani ugira uti ‘Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi’.
Urubanza rwakomeje aho ba Rwigaras bisobanuraga bageraho bagaturika bakalira ! aliko se baririraga nde ? keretse uwo batazi ! kuko atari ubwa mbere akinira abanyarwanda umukino nk’uyu ! ndabagira inama rero yo kuzakira ibizavamo nkuko byagenwe na Nyakubahwa Kagame, ibya ma sentiments mube mubiteye ku ruhande ahubwo ni mukomeze guhagarara ku kuri kwanyu nta bwoba kugeza urubanza rurangiye byongeye ntimuyobewe uko igihugu kiyobowe kuko hari benshi bagerageje kurira aliko nabo bageze aho barayihanagura asigaye agatemba ajya mu nda. Ikindi mwiringire Imana kugira ngo ibatere imbaraga mu gutsinda icyago. YEZU NI MUZIMA ! ALLELUA.
Ba Rwigara mubyo bashinjwa harimo kuba baraganiriye n’abavandimwe babo cyangwa inshuti zo hanze y’igihugu ! banyarwanda icyiza kiruta kuganira n’umuvandimwe cyaba ikibi cg icyiza ni ikihe? Uretse ko nsanga nta kibi cyarimo kuko babaga bivugira ibyakababaro kabo nuko kakemuka kandi ibyo ni ibya buri kiremwa muntu cyose, naho ubundi biramutse bigenze bityo ndasanga abanyarwanda benshi bajya bambikwa amapingu uko bwije uko bukeye.
Mu Rwanda nta liberté d’expréssion ahubwo hari frustration aho umuntu ahora acecetse yakwinyagambura gato ageze aho yizeye akavuga byinshi bihindukamo ibibazo.
Adeline RWIGARA ati amagambo yose nabwiraga igipolisi iyo cyazaga kudufata nabiterwaga n’ihahamuka nagize ry’urupfu rw’umugabo wanjye ! ati bamaze kumwica banga nuko ngera naho impanuka yabereye ! ati bikubitiraho no kudusenyera Hôtel none natwe turi mu mapingu kuva twafatwa arijye ari abana banjye ntawamenya aho umwe umwe afungiye n’iyicarubozo turimo gukorerwa ! ati kugeza ubwo bandindisha insoresore z’abapolisi nambaye robe de nuit gusa mureba uko ngana ntya ! nimwiyumvire namwe ! akabaye icwende ntikoga.
Muri uru rubanza havuzwe byinshi aliko nubwo ubushinjacyaha bwifuzaga ko urubanza rubandanya ntibyashobotse kubera amasaha yabageranye kandi buri wese bigaragara ko ananiwe byabaye ngombwa ko umucamanza ategeka ko rusubikwa rukazasubukurwa ku wa gatatu taliki ya 18/10/2017 hakomeza kumvwa za Audio.
Byanditswe ku wa 17/10/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.