Hashize igihe kigera ku mwaka aho umunyarwanda akaba n’umwanditsi w’ikinyamakuru SHIKAMA cyakoreraga kuri Internet Bwana NKUSI Joseph agambaniwe akazanwa gufungirwa mu Rwanda ku bufatanye bwa Leta ya Norway n’u Rwanda none umwaka ushize atarabona ubutabera.
Ubwo kuri uyu wa 2/10/2017 yagezwaga imbere y’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka Bwana Dr. NKUSI Joseph byari ku nshuro ya kabili izi nkiko zo mu Rwanda zimujyaho impaka mu kumuburanisha kandi nta mpamvu igaragara ahubwo zitwaje ko nta bubasha zifite bwo kuburanisha ibyaha nkibyo bikomeye, bikaba byagaragaye ko ari uburyo bwo kumukereza no kumurindagiza nkana.
Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko bumukurikiranyeho ibyaha bitatu yakunze gukorera akenshi kuri Internet aribyo; Gupfobya Jenoside avuga ko habaye double Jenoside, gukurura amacakubiri mu banyarwanda no guteza imvururu muri rubanda, ngo akaba ari bimwe mu byaha bikomeye byambukiranya imipaka bikorerwa ku mbuga-nkoranyambaga. Nguko !
Dr. NKUSI Joseph yagaragazaga ubuhanga haba mu myandikire ye cyangwa mu busesenguzi butomoye mu bya politiki, dore ko na mbere yuko ahunga igihugu yari umwarimu muli kaminuza y’u Rwanda i Butare , yari umwe mu banyomozaga vuba na bwangu ibinyoma bya Leta y’agatsiko ka FPR ariyo mpamvu akwiye gutabarizwa kimwe n’izindi mpirimbanyi hagerwa nawe ikirenge mu cye mu gihe agitegereje ubutabera bupfuye bwa FPR nkuko nawe ubwe yabyivugiye ku munsi w’ejo igihe yeruraga akabwira abacamanza agira ati : « Ubutabera bukerewe buba butakiri ubutabera » akaba yabivugiye nyuma yuko umucamanza amutangarije ko urukiko nta bubasha rufite bwo kumuburanisha.
Banyarwanda, uretse urwitwazo rwa biriya byaha biregwa Dr. NKUSI Joseph ntawe uyobewe ko byose biba byapanzwe na Leta y’agatsiko bigamije guhohotera buri wese utavugarumwe nayo nkuko birimo gukorerwa n’abandi banyarwanda batandukanye muli iyi minsi. Tubiteze amaso.
Byanditswe kuwa 03/10/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.