Muri iyi minsi ishize ubwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakiraga ikirego cy’umuntu witwa Herman MANIRAREBA twavuga ko ari umurwayi wo mu mutwe cyangwa gatumwa aho arega Mgr Thaddée NTIHINYURWA umushumba wa Arkiyepiskopi ya Kigali kuba yaratesheje agaciro umuco nyarwanda awuhinduramo uwaba hebreyo b’ i Roma.
Bwana Herman akavuga ko kuba kuwa 29/06/2001 ari kumwe na Nyakwigendera Mgr MISAGO Augustin wayoboraga arkidiocѐse ya Gikongoro baremeje kandi bakanasakariza isi yose ko uwabonekeye i Kibeho kuva taliki ya 28 ugushyingo 1981 kugeza ku ya 28 ugushyingo 1989 ari Bikiramariya Nyina wa Jambo kandi ahubwo yari NYIRARUMEZA wabyaye Ruganzu ΙΙ Ndori mu buryo bw’umwuka wari waje kumenyesha abanyarwanda ko hagiye kubaho Jenoside no kugirango bayirinde;
Abanyarwanda benshi bahise bumva ko ari rya technika ry’abacurabwenge ba FPR bongeye kubura riba rigamije gushaka uburyo bwo gusahura kiliziya gatolika bitwaje ibirego by’ibinyoma mu gushaka indishyi z’abarokotse Jenoside, hakaba hibazwa ukuntu urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rufata icyemezo cyo kwakira no gushaka kuburanisha ikirego nkicyo k’ibinyoma byuzuye amaco y’inda mugusiga ibyaha bidafatika bariya basenyeri ba kiliziya gatolika ! kuki ibya kibeho byemejwe na Kiliziya y’isi yose particularily Vatican atariyo bibazwa ?
Mu kirego cye uyu Herman avuga ko asabira indishyi abatutsi bagera kuri 1.074.017 bishwe muli Jenoside, buri umwe akamusabira ibihumbi 400.000 by’amadollars y’amerika yabikuba kugeza muli 2017 bikangana na 866.516.915.600.000 by’amadollars y’amerika ; agakomeza asabira n’indishyi abanyarwanda miliyoni 12 kubwibikomere batewe na Jenoside buri wese nawe amubarira ibihumbi 400.000 by’amadollars y’amerika yakuba na 2017 bikabyara 9.681.600.000.000.000 by’amadollars y’amerika.
SOMA N’IYI NKURU : Mgr Ntihinyurwa Thaddée yatumijwe mu rubanza aregwamo ‘gutesha agaciro Abanyarwanda’
Bakristu bavandimwe uretse aka wa mugani ngo abagabo bararya imbwa zikishyura ntawe utazi nyirabayazana w’amahano yagwiriye u Rwanda ko ari Pawulo Kagame washoye igihugu mu ntambara ngo arashaka uburenganzira bwe yicisha Roho z’inzirakarengane bene kariya kageni ! nibareke rero kubigereka kuri bariya bashumba b’Imana babashora mu manza zidafatika.
Uyu Manirareba Herman akomeza yanzura asaba urukiko gutesha agaciro icyemezo cyayo mabonekerwa yabereye i Kibeho hakemezwa ko uwahagaragaye ari NYIRARUMAZA aho kuba BIKIRAMARIYA NYINA WA JAMBO ! asaba urukiko kandi ko Kiliziya gatolika n’andi matorero ari mu Rwanda yaseswa, byongeye rugategeka ko Kirazira ariyo Gakondo y’abanyarwanda byasobanuraga kubandwa, kuraguza no guterekera abakurambere, umuganura wo muli Nyakanga n’ibindi byasubizwa intebe yabyo mu Rwanda.
Ubwo rero kuri uyu wa 20/09/2017 twageraga ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ahagombaga kwitaba Mgr NTIHINYURWA Thaddée mu nama yagombaga gusuzumirwamo niba ibyangombwa ku mpande zombi byuzuye ngo urubanza rutangire kuburanishwa twasanze Mgr NTIHINYURWA atitabye urukiko ndetse nta n’umwunganizi mu mategeko yohereje. Nyuma urukiko rwafashe umwanzuro wo kuzatangira kuruburanisha ku wa 13 ugushyingo 2017.nguko !
Banyarwanda bakristu bavandimwe ntawashidikanya ko hagomba kuba hari ikibyihishe inyuma kuko uyu MANIRAREBA Herman akomeje kwemeza ko naramuka atsinze Musenyeri Thaddée indishyi yasabye zose zizajya mu isanduku ya Leta yo ikazazigabanya abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muli 1994 ngo kubera ibibi byinshi byakozwe na Kiliziya gatolika kuva yinjiye mu Rwanda ‘’ ica abanyarwanda bamwe abandi ikabica’’. Ngaho rero ! umuntu akaba yakwibaza aho kwica umuco nyarwanda uyu Herman arega Mgr Thaddée bihuriye n’indishyi za Jenoside ? nta wabura guhamya ko rero ubucamanza busigaye bugerageza gutesha abantu agaciro harimo n’abihayimana mu guca imanza z’uburiganya kugirango bukunde butumikire Leta y’agatsiko ifite politike mbi yo gukomeza kunyunyuza rubanda.
Ese kuki bataregera Papa ko ariwe uhagaraliye Kiliziya gatolika ku isi ? cyangwa bakarega abakristu b’abagatolika muli rusange? Yewe ba barafinda baba benshi ! nawe se aho abacamanza basigaye bakira n’ibirego byakagombye guteshwa agaciro ! ikindi mvuga nuko ibyamabonekerwa bitagombye kurebwa n’ubucamanza uretse urukiko rw’ikirenga nirwo rwonyine rushobora kugira icyo ruvuga ku myemerere y’abantu. Aya matati akaba aje muri ibi bihe Mgr NTIHINYURWA Thaddée arimo yizihiza yubile ye y’imyaka 75 amaze avutse n’ijana y’ubusaserdoti muri Diocѐse ya Kigali.
Banyarwanda, bakristu bavandimwe muriyumvira ! ni ahamasengesho menshi , nta washidikanya umuntu avuze ko Imana irimo kurwana na Shitani aliko gutsindwa kwayo kukaba kugeze ku ndunduro .
Byanditswe ku wa 23/09/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.