Umunyarwanda uzongera gukora icyaha azaba ari nko kwiyahura.
Ayo ni amagambo y’umunyamategeko akaba n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko akaba aherutse kuba reconduit muli gouvernement shya y’agatsiko.
Ni nyuma yuko rero Me Evode Uwizeyimana yemereye Prezida Kagame ko abanyereza umutungo w’igihugu n’ibindi byaha bagiye kujya bakurikiranwa nta kabuza kurusha uko byari bisanzwe aho umugenzuzi mukuru w’imari yatangaga amarapports y’amasiha rusahuzi aliko ntafatirwe umwanzuro nyawo cyangwa imanza z’ibindi byaha zigacibwa ku buryo bubangamiye abaturage.
Me Evode Uwizeyimana atangaza ko mu gihe hari igitabo cy’amategeko ahana kiri mu kunonosorwa abanyarwanda bagombye kurya bari menge kugirango imvura y’amahindu itazabagwira barabimenyeshejwe mbere, ati hari ibihano byazamuwe bihana byihanukiriye ku buryo umunyarwanda uwariwe wese azumva ko gukora icyaha ari ikizira ati bizaba ari nko kwiyahura.
Me Evode akomeza avuga ko muri ibyo bihano bikakaye harimo ibirebana n’abanyereza umutungo w’igihugu by’umwihariko ku buryo abakora ibyaha n’abatekerezaga kubikora bose bazabizinukwa. Ati icyo umucamanza azaba asigaranye mu nshingano ze ni ukumushyingura gusa. Nguko !
Yakomeje agira ati muri iki gihe hari ibyaha bikorerwa abana b’abakobwa baterwa amada, abanyereza amafranga bagafungwa bwacya bakarekurwa bajya kuyacuruza, hari n’abandi bakoresha mu bucuruzi umutungo basahuye abaturage ati ibyo byose ni ubushinjacyaha butabikurikiraga kubera amategeko adasobanutse. Evode yakomeje atangaza ko nubwo bazamuye ibihano aliko kandi ko banagabanije intera iri hagati y’igihano gito n’ikinini aho wasangaga nk’umuntu wakatiwe igifungo cy’imyaka 20 ngo habonetse impamvu nyoroshyacyaha umucamanza akamuhanantura amuha imyaka 2 cyangwa 3 kandi yaribye amafranga akayabo. Ikindi Evode avuga ko bemeye ingwate ku baregwa ibyaha biremereye hejuru y’imyaka 5 bityo bamwe b’ibifi binini bakekwa ko baba baribye arenga miliyoni 100 bakazajya bategekwa kuyatangaho ingwate mu gihe bigaragara ko mu mitungo yabo arimo.
Igitabo gishya cy’amategeko ahana kikaba kigeze muli Primature aho kizashyikirizwa inama y’abaministri mbere yuko ingingo zacyo zitangwa mu kuganirwaho mu nteko ishinga amategeko.
Nsanga nta munyamategeko watekereza nka Evode yitwaza kuzamura ibihano bihanitse bibangamiye abaturage ku byaha ibi n’ibi kuko nubundi nta gihe ibyaha bitazakorwa ahubwo uwakora ku buryo inkiko zikora zisanzuye ntawe uzivugiramo…. Ngo niba umuntu yishe undi akatirwe imyaka 10 ejobundi narangiza 1/2 abe yafunguwe maze undi niyiba bamukatire 20 kuko ntawe umuvugira afite apfiremo ! birababaje !
Nkaba nsanga amavugurura y’uyu munyamategeko ntaho azageza igihugu cyacu, amaherezo ahubwo bikazamugarukira nk’ibyabaye kuri Nyakwigendera Major Lizinde Théoneste ku bwa Kinani igihe yategekaga ko bica amadirishya ya gereza special ya Ruhengeri yari ifungiyemo abanyepolitiki ba kera ngo batajya babona urumuli bwacya akayifungirwamo ati ko hatabona ! none nawe Me ndabona ari wowe ushobora kuzabanziriza kwiyahura abo ushaka kuroha ukurikiye kumira bunguri intonorano za Leta y’agatsiko ikomeje kubangamira uburenganzira bw’abanyarwanda.
Byanditswe ku wa 04/09/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA