Nibyo koko rero abakulikiranira hafi politiki y’u Rwanda barabona ko ibyo Paul Kagame arimo apanga nta kabuza bigiye kuzamupfira ubusa inama ya kigabo akaba ari ukwegura cyangwa akiyahura .
Kubera ibihe bidasanzwe igihugu cyacu kinjiyemo bitewe n’uyu mugabo Kagame nyuma yo gutechnika ingirwamatora biragaragara ko impungenge ari zose we n’abambari be ko bitazabahira mu gihe nta munsi w’ubusa ushira batisobanuye kuri mandat ya 3 nkaho hari uwigeze ayibahatira.
Akaba ari muli urwo rwego kuri uyu 13/08/2017 muli village Urugwiro ubwo uyu Prezida Kagame yagiranaga ibiganiro byihariye n’ikinyamakuru DAILY TELEGRAPH , Umunyamakuru yamubajije icyo atekereza ku bivugwa ko yashatse kugundira ubutegetsi ndetse nicyo yaba apanga kwemeza umuryango mpuzamahanga ko ari gufungura ikibuga cya demokrasi mu gihugu. Paul Kagame yamusubije ko ibyo bitamureba kandi ko atagomba kubaho nk’uko abategetsi b’ibihugu bikomeye Barack Obama, Trump cyangwa abo mu bihugu by’iburayi babayeho.
Muli icyo kiganiro, Prezida Kagame yakomeje yerekana ko ibyo bamusaba ari uburyo bari gukoresha bwo kumugamburuza bati : « Reka dukomeze tumwotse igitutu kugeza aho bizamuremerera ! ». Kuri Prezida Kagame ariko we ati ibyo ntacyo bivuze kuri jye kuko nta buzima nk’ubwabo nkeneye kubaho, yakomeje avuga ko adakeneye kubaho nk’Abongereza, Abanyamerika cyangwa Abafransa, ati ibyo ni imibereho yabo aho batuye niho batuye, nanjye ntuye mu Rwanda nkeneye kubaho nk’umunyarwanda, nk’umunyafrika ! Ati sinkeneye guhinduka uwo ntari we ! Prezida Kagame yunze mu rya Minister Mushikiwabo asa nuwemeza ko abazungu ari abarwayi bo mu mutwe aho yagize ati hashize imyaka 20 yose ibyo banenga u Rwanda ari nako bagenda babisubiramo uko imyaka itashye na nubu bakibivuga ati nkaba ntekereza ko hari ikitagenda kuri bo aho kuba ku Rwanda n’Abanyarwanda.
Prezida Kagame akaba yongeye gushimangira ko ibyavuye mu ngirwamatora yatsinze ari urugero rwiza rw’amahitamo y’Abanyarwanda, ati naho abo banyamahanga mbere ya byose bamenye yuko ntagomba kubaho nkabo, ati ibyo bikaba bisobanuye ko ndi hano kubera ko nubahirije ibyo nasabwe n’Abanyarwanda byongeye baranabyemeje babitorera muli referendum ati rero bahisemo icyo gukora kibabereye , nguko nimwiyumvire namwe !
Ntawakwifuza aka wa mugani ngo « akaje karemerwa! ». Ahubwo nsanga mu gutsimbarara ku butegetsi k’uyu munyagitugu ari ukudashakira igihugu cyacu amahoro bitewe no kuba yarasuzuguye itegeko-nshinga ry’igihugu cyacu arivuyanga uko yishakiye ngaho ngo araha amasomo ya politiki Abanyarwanda yagize imbohe mu gihugu cyabo abandi ishyanga ! Iyo demokrasi y’ubudasa yazaniye Abanyarwanda yakweruye akavuga ko ari ubwoko bwa kane bw’Abanyarwanda ! Abatwa, Abatutsi , Abahutu hiyongereyeho n’agatsiko ka FPR aho kugira ngo akomeze kurindagiza Abanyarwanda !
Byanditswe ku wa 14/08/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.