Ni kuri uyu wa 28/07/2017, Ministri Louise Mushikiwabo w’ububanyi n’amahanga abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yatambukije ubutumwa bwuzuye agasuzuguro n’ubwishongozi kubera inyandiko yasohowe na Mr. KLASS Brian muli ‘’ The Washington post’’, iyo nyandiko ikaba inenga ingirwamatora yo mu Rwanda no mu bihugu bimwe na bimwe by’afrika aho abayobozi b’ibyo bihugu bagerageje guhindura itegeko-nshinga ry’ibihugu byabo kugirango bagundire ubutegetsi.
Uyu Mr. KLASS Brian akaba yarakomeje atera mu rya Semuhanuka Paul Kagame yemeza ko ingirwamatora yo mu Rwanda yarangiye aho hahinduwe itegeko-nshinga kugira ngo Kagame akomeze kuyobora u Rwanda; ati ibyo bikaba bituma akomeza kubangamira bikabije abatavugarumwe nawe.
Ministri Mushikiwabo rero akabiheraho avuga ko arambiwe cyaneeeeee… ….utuzungu n’utundi duke tutari utuzungu… ( nkuko abyivugira) tumaze iminsi twandika amateshwa kuri Africa by’umwihariko k’u Rwanda ! ati ni nde wabashinze afrika? Aha umuntu akaba yakwibaza impamvu Louise Mushikiwabo yiha gusubiriza Afrika muli rusange !uwamushinze gusubiriza Afrika we se ninde ? yego ntibitangaje kuko umweru uturutse ibukuru ukwira hose !
Aliko jye ngasanga kwaba ari ukwibeshya no kurindagiza abanyarwanda kuko Ministri Mushikiwabo asa nushaka kumvikanisha ko ibibazo by’u Rwanda byaba bihuriweho na Afrika yose muli rusange bityo abadukamira aribo bazungu kimwe na Shebuja Prezida Kagame bakatwumvisha ko ba Rutuku ari abagome kuva na kera mu bihe by’abakoloni kandi wareba ugasanga uretse muri iki gihe cy’ingirwamatora bahugiyemo nta cyumweru na kimwe cyashiraga ari Semuhanuka uwo tuvuga cyangwa Louise Mushikiwabo badafashe Rutemikirere berekeza iyo Amerika, europe, asie n’ahandi……….ese baba bagiye mu masengesho cyangwa baba bagiye gucinya inkoro imbere ya twa tuzungu ngo hadakomwa retenderi ! bagaruka ngo twa tuzungu n’utundi duke tutari utuzungu ni nde wadushinze afrika ? birababaje !
Banyarwanda banyarwandakazi rero niboye gukomeza kutubeshyeshya ingirwapolitiki yo kwigira irimo kuganisha abaturage mu Rwabayanga ahubwo bafungure ibiganiro bitazimije kubatavugarumwe nabo bose, by’umwihariko wowe Louise Mushikiwabo nakugira inama yo gusaza utanduranije ngo uriho urakeza Shobuja w’umuhemu Paul Kagame aho asigaye arembaremba hejuru y’amazi! Sigaho rero kuko iyo siyo demokrasi abanyarwanda twifuza. Mugire amahoro.
Byanditswe ku wa 29/07/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.