Buri munyarwanda wese umaze iminsi akurikirana igikorwa cyo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cyacu abona ko ishyamba atari ryeru muli politiki y’u Rwanda aho bigaragara ko abakandida dufite uretse no kuba ari ba baringa nta na programme politique ihamye bagaragariza abanyarwanda mu ikinamico rya mandat ya 3 y’imyaka 7 iri imbere; ugasanga Semuhanuka ariwe Prezida Kagame yakuye mu gusaza imigeri ategekera mu kwaha kwe amashyaka n’abakandida bigenga kuzamushyigikira mu matora yo muli Kanama bamwamamaza cyangwa biyamamariza hamwe.
Ni muli urwo rwego nkurikije amakuru nahawe n’umuntu bya hafi wa Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana Kaboneka Francis akanansaba kudatangaza amazina kubera umutekano we yampamirije ko yamuhishuriye ko mbere gato yuko processus yo kwemeza abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu mitwe ya politiki Prezida Kagame ubwe yagiye ahamagara abayobozi b’imitwe ya politiki mu Rwanda buri wese umwe umwe amutegeka uburyo ishyaka ayobora rigomba kuzamushyigikira mu matora, akaba ari nako byagendekeye PSD na PL aho abakuru b’ayo mashyaka M.Biruta Vincent wa Psd na Hon. Présidente wa assemblée akaba na Prezida wa PL, Mukabarisa Donatille bafashe iya mbere mu kubimbulira indi mitwe ya politiki.
Uyu mutangabuhamya yakomeje ambwira ko ari nako byagenze ku ishyaka PS Imberakuri igice kiyomoye kuri Me Ntaganda Bernard kiyobowe na Mme Mukabunani Christine, uyu we ngo Prezida Kagame mu gihe aherutse mu ruzinduko mu gihugu cy’ububirigi akaba yaramwihamagariye kuli phone amutegeka gukoresha congrès y’ishyaka rye igitaraganya ayumvisha ko itagomba kugira umukandida itanga mu matora y’umukuru w’igihugu kandi ko bakomeza guhagarara kuri position yo kuba bitwa nk’ishyaka rya opposition mu gihugu.
Mukabunani Christine bikaba ngo byaramuteye impungenge aliko kandi akikirigita kubona ahamagarwa n’umukuru w’igihugu mu bihe nka biriya! ngo yahise ajya kugisha inama Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka asanga nawe inkuru yamugezeho kare ahubwo amusubiza ko akwiye guhita atumiza congrès agaconvainca abayoboke b’ishyaka rye mu rwego rwo kubahiriza ibyifuzo bya Nyakubahwa Prezida Kagame. Nibwo nyuma yaho Christine yatumije congrès y’ishyaka rye 67% batorera kutazatanga candidature mu matora y’umukuru w’igihugu bityo itechnika rye na Shebuja Kagame riba riciyemo.
Prezida Kagame rero muri rusange akaba agenda ashimira by’umwihariko abayobozi b’imitwe ya politiki ikorera mu Rwanda kuko bemeye kumushyigikira no kumugaragira muli uru rugendo rwo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, yongeraho ko anategetse kujya bahabwa ijambo aho agiye kwiyamamariza hose.
Abamaze guhabwa ijambo hakaba harimo Hon. Mukabarisa Donatille Prezida w’umutwe w’abadepite akaba na Prezida w’ishyaka PL, akaba aherutse gutangariza abaturage ba Bugesera ko Prezida Kagame yabavanye mu rwobo by’umwihariko abanyabugesera, ati Kagame uretse kuba yararokoye igihugu ni n’umuntu udasanzwe ariyo mpamvu nta wundi ukwiye kuyobora u Rwanda! nimwiyumvire namwe !
Undi mwikorezi w’ibibindi uhora mu mahomvu ni Shehi Mussa Fazili Harelimana , akaba na Prezida wa PDI nawe mu inama yo kwamamaza Kagame aherutse gutangariza abaturage ba Nyarugenge na Nyamirambo ko batahwemye kwita umukandida wa RPF Prezida Kagame ‘’BABA WA TAIFA ‘’ kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa birimo imihanda, amashanyarazi, amazi n’ibindi yabagejejeho …….akongeraho ko Kagame ariwe wakuye abayisilamu ku nkeke z’ubutegetsi bubi…..ati Baba wa Taifa Kagame oye…oye… nimunyumvire rwose ! inkomamashyi ziragwira ! nyamara uwareba ivumbi rigiye kumara abaturiye aho avuga Nyamirambo kubera amanegeka n’uduhanda tubi! Amazi yo bahebeye urwaje ! ku buryo umuntu atakifuza kuhatura ! none abayisilamu nibo bahamerewe neza ! ikindi uyu muswa yirengagiza ni uko ashaka guhamya ko kariya Karere kaba gatuwe n’abayisilamu gusa avugira ! birababaje !
Undi mumotsi ni Ministri Dr. Biruta Vincent akaba na Prezida w’umutwe wa poilitiki PSD umaze kwigera Ministères zitari nkeya muli gouvernement wongeyeho Sénat aliko akaba atanyurwa, uyu mu Ministri rero ageze aho asenya ishyaka ry’abanyabutare b’umwimerere aryegulira amabandi-rusahuzi ngo arashyigikira Semuhanuka wamugabiye, nawe nk’abandi bose yavugiye ijambo i Rulindo kuri uyu wa 20/07/2017 ahateraniye abambari ba RPF dore ko abenshi baba baturutse i Kigali ukaba wagirango biyamamarije mu Karere gafite abaturage hafi icya kabili cy’intara kandi ari ikinamico! yagize ati abavuga ko ishyaka PSD mbereye umuyobozi ryabaye ikigwari ryiyomeka ku mukandida wa RPF Bwana Kagame ati ni uko batazi umubano PSD isanzwe ifitanye na RPF uhereye mu myaka 15-20ans byongeye bakaba bataniyumvisha uburyo ishyaka PSD ryafatanije na RPF mu kubohora igihugu no kwongera kucyubaka ! nimwiyumvire namwe biteye agahinda!
Banyarwanda banyarwandakazi, jye nsanga ibi byo muli PSD bisa naya mahano yakorewe Me Ntaganda Bernard wagambaniwe akamburwa ishyaka yishingiye ndetse akanabizira none Dr. Biruta nawe ati PSD nyobora twifatanije na RPF uzabirengaho si uwacu!
Banyarwanda banyarwandakazi, iyo ugereranije ingirwamashyaka akorera mu gihugu cyacu muli iki gihe ntawashidikanya ko yaba yarutwa n’ishyaka rimwe rukumbi MRND ryahozeho mbere ya jenoside kuko aho aganisha abanyarwanda ntawe uzarokoka.
Mugire Amahoro.
Byanditswe ku wa 21/07/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.