Ni kuri iki cyumweru gishize taliki ya 11/06/2017 mu rwego rwo gufata icyemezo ku matora ya prezida wa republika yo muli Kanama 2017 aho Mme Mukabunani Christine umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri igice kiyomoye kuri Me Ntaganda Bernard , yatangarije abanyamakuru imbere y’imbaga y’abanyamuryango bagize inama nkuru y’igihugu b’ishyaka PS imberakuri ko ishyaka ayoboye ritazatanga umukandida mu matora ya prezida wa republika ateganijwe muli uyu mwaka 2017 bitewe n’inzitizi iryo shyaka ryakunze guhura nazo mu matora yaherutse bigaragara ko zitaravaho. Izo nzitizi akaba atari ukutiyamamaza mu bwisanzure harimo kubangamirwa bikabije n’inzego z’ibanze zo mu gihugu.
Mukabunani akaba yaravuze aya magambo kubera ibyari bimaze kubashyikira ako kanya aho we n’abayoboke be bari bamaze gusohorwa mu cyumba bari bateguye gukoreramo inama bashinjwa ko ishyaka ryabo ritemewe aliko ku bwamahirwe bashobora kugobokwa na Mayor w’akarere ka Gasabo Bwana Rwamurangwa Steven ategeka ko inama ikomeza nkuko byari byasabwe mbere yaho, nibwo abayoboke basubiye mu myanya yabo inama irakomeza.
Hakurikiyeho igikorwa cyo gutanga ibitekerezo no gufata icyemezo binyujijwe mu matora aho 69% bemeje ko ishyaka PS imberakuri ritazatanga candidature, 30% bo bakifuza gutanga umukandida naho 1% ntaho babogamiye.
Mukabunani yakomeje asaba abanyamuryango ba PS Imberakuri kuzitabira bisanzwe amatora ya prezida wa republika ati aliko muzashishoze mu gutora ingirakamaro mukurikije umutimanama wa buri wese uko abyumva. Ati twahitamo gutangira gutegura neza amatora y’abadepite azaba muli 2018 aho kugirango twinjire mu matora tuzi neza ko tutazatsinda, kwaba ari ugupfusha ubusa kandi nizo nzitizi tuvuga zitaravaho.
Mukabunani ntiyariye iminwa aho yanatunze agatoki Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu aho ayishinja kuba itigisha abayobozi b’inzego z’ibanze mu kubashishikariza ko hariho n’indi mitwe ya politiki yemewe mu gihugu cyacu uretse FPR, PSD na PL gusa, ati aho usanga bamwe mu barwanashyaka biyo mitwe mvuze haruguru ari nabo bonyine biganje mu butegetsi bwite bwa Leta cyane cyane mu nzego z’ibanze bityo ntibabe batuma hari undi mutwe wa politiki uhakorera ibikorwa byawo mu buryo bworoshye kandi byitwa ngo dusangiye ibitekerezo mu kubaka igihugu nk’abagize forum y’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, ati noneho byakubitiraho no mu gihe cy’amatora nkaya bikatubera ingorabahizi. Mukabunani ati ibyo ni bimwe byatumye tudashobora gutanga umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu muli Kanama 2017.
Mukabunani yakomeje avuga ko kugirango haboneke ubwisanzure bw’ibikorwa by’imitwe ya poilitiki ku buryo bungana abayobozi b’uturere babarizwa mu mitwe ya politiki runaka bagombye gusimbuzwa abadafite aho babogamiye nkuko bigenda mu bindi bihugu, cyangwa hakabaho isaranganya ry’ubutegetsi rikwiye bityo inzitizi imitwe imwe n’imwe ya politiki igira zikavaho dore ko ari na bimwe bikunze gukurura amakimbirane ya politiki.
Ikindi Mukabunani yakomojeho ni ibyerekeranye n’amajwi ya 5% akurikizwa kugirango umutwe wa politiki ushobore guhabwa intebe mu nteko ishinga amategeko, ati ku bwacu ayo majwi ya 5% yagombye kuvaho kuko atuma hatsikamirwa imitwe imwe n’imwe ya politiki bavuga ko itatsinze mumatora kandi iba yaratanze Manifeste igaragaza ibitekerezo byubaka igihugu ndetse bimwe na bimwe gouvernement ikabishyira mu bikorwa hatazirikanywe umutwe wa politiki wabitanze ugasanga rero nabyo bisa nk’akarengane!
Banyarwanda banyarwandakazi , ahangaha Mukabunani ndabona yarashakaga kugaragaza ko hashobora kuba hari ibitekerezo ishyaka abereye umuyobozi ryaba ryaratanze muli manifeste yaryo byagendeweho muli programme ya gouvernement aliko rikaba ntacyo riragororerwa!
Ibyo Mme Mukabunani akaba yongeye kubishimangira kuri uyu wa kane taliki ya 15/06/2017 mu kiganiro yagiranye n’imwe mu maradiyo ya hano mu Rwanda yitwa Flash-FM aho akomeje kugaragaza ko nubwo ishyaka rye ribarizwa muli opposition aliko rifatanyije n’andi yose yishyize hamwe muli forum nyunguranabitekerezo hakurikijwe itegeko-nshinga ry’u Rwanda bityo iyo concensus ikaba yakagombye kugeza ishyaka rye mu ruhando rw’isaranganya ry’ubutegetsi nkuko biteganijwe mu mategeko n’amabwiriza ashyiraho iryo huliro ry’imitwe ya politiki.
Mukabunani yakomeje avuga ko bagiye gukomeza gukora ubuvugizi kugirango amatora y’inteko ishinga amategeko muli 2018 bagiye gutangira kwitegura azagere izo nzitizi zose zaravanyweho, ati aliko birasaba imbaraga nyinshi!
Banyarwanda banyarwandakazi, nkurikije izi nenge za Mukabunani yaba se aribwo atangiye kumenya abo akina nabo abo aribo ? uretse ko nabo Ntahobari ni umwana w’umunyarwanda ! cyangwa hari ikibyihishe inyuma! kandi niba ari ko bimeze niyihangane kuko urwikururiye arusoma!
Hagati aho hari amakuru atugeraho kandi yizewe aduhamiriza ubutumire bw’ishyaka Fpr-inkotanyi, ishyaka riri ku butegetsi, bugenewe uyu Mukabunani Christine kuzitabira kongre ya FPR-INKOTANYI mu rwego rw’igihugu izaterana kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17/06/2017 mu rwego rwo kurangiza umuhango wo kwemeza prezida Kagame nk’umukandida rukumbi w’umuryango wa FPR-INKOTANYI mu matora ya prezida wa republika 2017! reka tubitege amaso !
Byanditswe ku wa 15/06/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.