Abo ni mu bantu batatu Philippe MPAYIMANA, Mme Diane Shima RWIGARA na Mwenedata Gilbert batangiye igikorwa cyo gusinyisha ababashyigikiye bagera kuri 600 hirya no hino mu gihugu, baherutse gutangaza kuzahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu ngirwa-matora yo muli 2017.
Icyo gikorwa kikaba giherutse gutangira ku ya 13 Gicurasi, iminsi 30 mbere yuko candidatures zitangira gushyikirizwa Komisiyo y’amatora (NEC). Kugeza magingo aya hakaba haragaragaye abantu batatu ku giti cyabo barimo guharanira kuba abakandida bigenga muli iryo kinamico ryo ku wa 3 na 4/08/2017 aribo Philippe MPAYIMANA waturutse mu gihugu cy’ubufransa, Mme Diane Shima RWIGARA na Mwenedata Gilbert wongeye gushaka kugerageza amahirwe ye dore ko ku nshuro ya mbere muli 2010 bitamuhiriye.
Itegeko rya Komisiyo y’igihugu y’amatora rero rikaba rivuga ko umukandida usinyisha yemerewe kubikora ku giti cye cyangwa agashaka abantu bemerewe na Komisiyo y’amatora babimufashamo byongeye bakabikora babanje kubimenyesha ubuyobozi bw’akarere bagiye kubikoreramo n’ahantu hagomba kuba hazwi bagiye gukorera.
Ni muli urwo rwego kuri uyu wa 22/05/2017 mu nama yahuje inzego zinyuranye ku rwego rw’intara y’amajyaruguru; Prezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora yatunze agatoki yihanangiriza bamwe mu bakandida bigenga barimo Mme Diane Shima Rwigara na Bwana Mpayimana Philippe kuba barimo gushaka ababasinyira mu buryo butemewe n’amategeko byongeye bakabikorera ahantu hatemewe nkuko bishimangirwa nanone n’umukuru wiyo Ntara y’amajyaruguru Bwana J.Claude MUSABYIMANA wemeza ko banabikorera mu tubari bashaka kubitangamo na Ruswa banyuze mu nzira zitemewe ngo babasinyire.
Bwana Prof. Mbanda akomeza agira ati: « nka Bwana Mpayimana twamubwiye ko mbere yuko agiye gushaka abamusinyira agomba kujya abanza kwiyerekana ku buyobozi bwaho agiye, ko mu Rwanda atariko bimeze ko hari ubutegetsi agomba kumenyesha icyo agamije bukabanza kumwemerera! aliko ntabikozwa ahubwo ashimangira ko ari uburenganzira bwe atagomba kubikora ! »
Kuri Diane Rwigara we , Prof. Mbanda amurega ko akenshi atanga amafranga ! ati twamubujije kutongera gutanga amafranga kuko bishobora kubangamira umutekano ! aliko uyu mukobwa Diane we akisobanura avuga ko abantu bakunze kumusinyira iyo abona ko bafite ubukene bituma ashaka kubafasha abubakuramo bityo ngo akabaha amafranga.
Banyarwanda banyarwandakazi, ngibyo ibyo Prezida wa Komisiyo y’amatora mu Rwanda, Bwana Kalisa Mbanda yatangiye kunenga atunga agatoki bamwe mu bakandida yita ko badakora mu mutekano. None se demokrasi bavuga yaba ari iyihe batareka ngo umukandida yishakire abamushyigikiye yisanzuye? Tubitege amaso!
Byanditswe ku wa 24/05/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.