Aho ni mu nama ya 3 yateranye kuwa 22 mata 2017 ihuza abagore bibumbiye mu rugaga rw’umuryango RPF-INKOTANYI ubwo Prezida Kagame usigaye arangwa n’uburondogozi aho kuvugira mu mpanuro nk’umukuru w’igihugu; akaba yaranenze imyitwarire y’abana b’abakobwa basigaye bajya kwicuruza mu bihugu duturanye mu rwego rwo gushaka imibereho, Prezida Kagame akaba asanga bimaze kuba umuco, aribwo yabazaga abo bagore icyo bamufasha gukora ati dore ko bimaze kurenga inkombe ! ati ese tubireke tubirebere gusa twoye kugira icyo tubikoraho ? ati uwo muco waba ari uwuhe ?
Banyarwanda banyarwandakazi, Prezida Kagame arirengagiza ko no mubo yasabaga ubufasha uretse abakobwa avuga gusa ko harimo n’ababyeyi bafite ingo bagira batya bakerekeza iya Ouganda babeshye abagabo babo ko bagiye muli Business ! byahe birakajya ahubwo bagiye kwibera mu ma Lodge.
Prezida Kagame yakomeje abasaba guhagurukira byimazeyo uburere ndangagaciro bw’abana babo byarangaga umuco nyarwanda wo hambere, ati naho ubundi ntaho twaba tugana!
Prezida Kagame yibanze cyane ku muryango nyarwanda aho avuga ko nta mugore ukwiye gukubitwa n’umugabo kandi umuryango ubereyeho gukemura amakimbirane hagati ya bombi! Ati umugabo ukubita umugore we niwe wakabaye agomba gukubitwa ati kandi ndasaba inzego z’ibishinzwe kubigiramo uruhare ! nimwiyumvire namwe! Abagabo nimukenyere turagowe! Wajyaga umukoraho umuziza ko yaguciye inyuma police ikaba igutwaye kibuno mpa maguru none hiyongereyeho n’imiba y’ibiboko !
Prezida Kagame yakomoje no ku miyoborere y’abategarugori abashimira cyane intambwe bamaze kugeraho ababwira ko no mu gihe kiri imbere bitazabatangaza habonetse umugore uyoboye u Rwanda ! ati kandi si amakabyankuru kuko bizabaho mu bihe bya vuba !
Banyarwanda banyarwandakazi, none se muri abo Bakobwa na ba Nyina bataye umuco bishora muri izo ngeso mbi z’uburaya kugera aho basigaye bafata ingendo bajya kwicuruza hirya no hino mu bihugu duturanye nibo inzozi za Prezida Kagame zishingiraho zerekana ko hazavamo uyobora u Rwanda rw’ejo ? ndetse mu bihe bya vuba nkuko abyivugira ?
None se banyarwanda banyarwandakazi, niba atari za mvugo ebyiri Prezida Kagame ahorana byaba bimaze iki mu kuba yarahinduye itegeko-nshinga asaba abanyarwanda guhumiriza bongera kumuhundagazaho amajwi muli kanama 2017 ?
Banyarwanda banyarwandakazi, nkurikije aya magambo y’uyu muyobozi ntekereza ko imiyoborere ye yo gusarikwa n’inyota y’ubutegetsi yaba igeze ku ndunduro, bityo umuntu akaba atashidikanya avuze ko Prezida Kagame ariwe ugiye guheruka ingoma za Republika zaranzwe n’amahano y’ubwoko bwose mu gihugu cyacu.
Banyarwanda banyarwandakazi rero ndagirango mbibutse ko nta gukomeza kumira bunguri amadiscours y’iyi Leta ya FPR-KAGAME kuko wiringira umurozi akakumaraho urubyaro ! nawe se abavandimwe bacu bahejejwe ishyanga, byongeye ababyeyi bacu nabo, abana bacu bakomeje gupfira mu bihome hano mu Rwanda bagaburirwa intica ntikize y’ibigori gusa nkaho ari amatungo mu biraro !
Banyarwanda banyarwandakazi, ndabona buri wese ahagurukiye kugira icyo akora muli ririya kinamico ry’amatora yo muli kanama 2017, ndahamya ko umunyagitugu Prezida Kagame n’abambari be bashobora kuyabangira ingata birukanka amasigamana.
Mugire amahoro.
Byanditswe ku wa 26/04/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.