Rwanda: Ubutumwa bwa FPR-Inkotanyi mw’itangizwa ry’icyunamo mu midugudu yose yo mu Rwanda

kwibukaNi kuri uyu wa 7 mata 2017 aho mu midugudu yose yo mu Rwanda habereye ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi; mu rwego rwo gutangiza icyo cyunamo rero nkuko bisanzwe bigenda imirimo yose yari yahagaze kuva ku gicamunsi kugeza mu ma saha yo ku mugoroba yewe na ma banks amwe namwe nka Banque populaire yarafunze umunsi wose.

Insanganyamatsiko y’icyunamo ku nshuro ya 23 ikaba igira iti:’’ Kwibuka inshuro ya 23 turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside dushyigikira ibyo twagezeho’’.

Muri ibyo biganiro ahenshi bititabiriwe na benshi wasangaga nta rubyiruko na mba rwabarangwagamo ku buryo intumwa za FPR-INKOTANYI zari zatoranijwe mu gutanga icyo kiganiro nyamukuru cya mbere mu kwibuka ku nshuro ya 23 zagiye zibigarukaho mu gusoza zinenga iyo myifatire y’urubyiruko kutitabira kandi ngo arirwo rukenewe mu kumenya ayo mateka dore ko ngo abenshi muribo bari bakiri bato cyangwa bataravuka mu gihe cya Jenoside.

Mu Midugudu yo mu Mirenge igera kuri itatu JABANA, GATSATA na KINYINYA yo muli District Gasabo ho mu mugi wa KIGALI nagerageje kugeramo, ibyo biganiro byibandaga cyane no kwongera kwikoma ubwoko bw’abahutu muri rusange ko babifashijwemo n’umwaduko w’abazungu n’abihayimana barimo les pères blancs b’abacatholiques ko aribo bazanye amacakubiri mu banyarwanda bavuga ko ubwoko bw’abatutsi ari inzoka, ibisebe by’imifunzo n’ibindi……ko nta mututsi ukwiye gukomeza kubana n’umuhutu kubera ubwikanyize bwabo.

J.Bosco umwe mubatangaga ibiganiro mu mudugudu wa Jabana ho mu murenge wa Jabana avuga ko ibyo byose byatangiye gufata intera cyane aho ingoma ya cyami isezerewe na Parmehutu na Aprosoma kuva 1959, 1963, 1972 hicwa abatutsi hirya no hino mu gihugu, mu Bugesera, Bweyeye n’ahandi hose byitwa ngo inyenzi zateye igihugu. Ati ubwo byarakomeje muli republika ya mbere n’iya kabili biromberejwe imbere na ba prezida Kayibanda na Habyarimana bigera aho bishyika kuri Jenoside bari baragambiriye kuva icyo gihe cyose, barafashe stratégie ko kuba ari Majority ibintu byose ari ibyabo aho batakwimitse ubunyarwanda nkuko FPR-INKOTANYI yabigenje aho imaze kubohoreza u Rwanda yaciye amacakubiri n’akarengane!

Muri ibyo biganiro hagiye hagarukwa ku magambo ya Dr. Léon MUGESERA ufungiye muli Gereza ya Kigali ko ari umwe mu Bahutu b’intagondwa wakunze kubiba amacakubiri avuga ko abatutsi yitaga les envahisseurs bagomba gucishwa iyubusamo muri Nyabarongo bagasubizwa muli Ethiopie mu bafarasha aho bakomoka.

Uretse ibyabereye mu midugudu, ni kuri uwo mugoroba nanone mu muhango wo gucana urumuli rw’ikizere mu Rwibutso rwa Gisozi ahari hateraniye imbaga igizwe n’abayobozi banyuranye bo mu gihugu; amaze gucana urumuli rw’ikizere, Prezida Kagame na Mme we hamwe n’intumwa y’umuryango w’afrika yunze ubumwe dore ko ari nayo mushyitsi mukuru wenyine wagaragaye muri uwo muhango; Prezida Kagame mu ijambo rigufi yavuze ko yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ati nubwo batakaje imiryango yabo aliko batatakaje igihugu kandi ko batari bonyine akomeza avuga ko ibyo byose byatewe n’abanyapolitiki babi.

Bwana DUSINGIZEMUNGU J.Pierre, Prezida wa Ibuka we yavuze ko bashimira Prezida wa Republika n’ingabo zari iza Fpr-inkotanyi uburyo zahagaritsemo Jenoside igihugu kikaba cyarongeye kwiyubaka bundi bushya, ati aliko haracyari ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kurangwa mu gihugu! Ati mwabonye cyangwa mwumvise mu cyumweru kimwe gishize ahatemwe inka eshatu zose z’abarokotse Jenoside! abandi nabo bagafata amagufwa y’imbwa bagashyira mu mifuka bakayajugunya mu nzibutso! (byabaye I Tumba muli Huye).

Bwana Dusingizemungu yakomeje avuga ko bashimira Nyirubutungane Pope Francis kuba yarasabiye abayoboke be imbabazi ku ruhare baba baragize muli Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ati aliko icyo twifuza ni uko mu bihugu byose ku isi hashyirwaho amategeko arwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu rwego rwo guhangana nayo.

Banyarwanda banyarwandakazi, muriyumvira ko ari ibiganiro nyamukuru ku rwego rw’imidugudu ari amagambo y’abayobozi ntagushidikanya ko aribyo ngengabitekerezo igamije guheza abatavugarumwe na Leta y’agatsiko n’abanyarwanda b’abanyantegenke, kuko bikomeje bitya sinzi aho igihugu cyaba cyerekeza? nawe se aho kuba ibi biganiro byaba umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge ahubwo niyo macakubiri ! none se abahutu n’abatutsi baziyunga bate wowe utanga ikiganiro uvuga ko umwanzi w’umututsi yabaye umuhutu kuva ku mwaduko w’abazungu kugera kuri Jenoside? wowe se uri miseke igoroye?

Banyarwanda banyarwandakazi, ibikorwa bibi birigaragaza ndasanga igihugu cyacu ubumwe n’ubwiyunge bikiri kure igihe cyose Leta ya FPR-INKOTANYI ikiyobora u Rwanda.Abarokotse twese nidukomeze twihangane aliko twime amatwi abaduhuhura batuliraho ngo barimo baratuvugira kandi ari ibirura.
Murakoze.

Byanditswe kuwa 08/04/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.