Ni mu nama ngaruka-kwezi yo ku wa 30/03/2017 ya bamwe mu bayobozi b’imitwe ya politiki bibumbiye mu cyo bise forum des partis politiques y compris le FPR aho Bwana Kalisa MBANDA, Prezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora yatanze ikiganiro ku mushinga w’amabwiriza ya komisiyo y’igihugu y’amatora agenga itora rya prezida wa republika muli 2017.
Bwana Kalisa MBANDA akaba yarashishikarizaga abo bayobozi gukurikirana ibijyanye n’amatora ya prezida wa republika abasaba kugeza kubo bayobora amabwiriza n’ibisobanuro bishoboka byose kugirango igikorwa cy’amatora ya prezida Kagame azarusheho kugenda neza mu 2017. Yakomeje avuga ko nk’abafatanyabikorwa b’imena basabwe gufasha nkuko babisanganywe.
Muri icyo kiganiro kandi Bwana MBANDA yagarutse no ku bwitabire buteye isoni ku rubyiruko mu gihe cy’amatora aho yagize ati : urubyiruko rwaratunaniye aho ujya kubona igihe cy’amatora batonda umurongo inyuma y’umudozi w’inkweto kuko azibadodera cyangwa inyuma y’umutetsi w’ibiryo byabo akaba aribo bahundagazaho amajwi ! ati birababaje ! Bwana Mbanda yeruriye abari muli iyo nama ko urubyiruko rw’u Rwanda rw’iki gihe ariko rumeze ati ntiwamenya imirerere yarwo ati byongeye kandi ni uko nururangije kaminuza ari uko ! yakomeje asaba abafatanyabikorwa b’amashyaka mu gukomeza kubafasha gushishikariza urubyiruko ibyiza by’amatora ya prezida wa republika bagiye kwinjiramo.
Bwana MBANDA yakomeje abagezaho bimwe muri ibi bikurikira bikubiye mu mushinga w’amabwiriza agenga itora rya prezida wa republika by’umwihariko:
1.GUSINYISHA ABASHYIGIKIYE UMUKANDIDA.
-Gusinyisha abashyigikiye umukandida wigenga bitangira iminsi cumi n’itanu (15) mbere y’umunsi wo gutangira kwakira candidature.
-Umukandida wigenga asinyishiriza abamushyigikiye ahantu hatarenze hamwe mu Karere yamenyesheje ubuyobozi bw’akarere mu nyandiko, akagenera copie Umuhuzabikorwa w’amatora ku rwego rwa Zone y’amatora Akarere gaherereyemo, byongeye kandi format y’urupapuro asinyishirizaho abamushyigikiye ayihabwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora iriho na cachet yayo. Ikindi ni uko urutonde rw’abamufasha muri icyo gikorwa rushyikirizwa Komisiyo y’igihugu y’amatora ku rwego rw’igihugu mu minsi cumi n’itanu (15) mbere yo gutangira gusinyisha abamushyigikiye.
2. AHAMANIKWA IBYAMAMAZA ABAKANDIDA.
-Birabujijwe kumanika ibyamamaza umukandida mu isoko, ku mavuriro, ku mashuri, ku nsengero, ku nkingi z’amashanyarazi n’aho abagenzi bategera imodoka, gusa bishobora kumanikwa ku nyubako no ku binyabiziga igihe umukandida abyumvikanyeho na ba nyirabyo.
3. KWIYAMAMAZA HAKORESHEJWE IKORANABUHANGA.
– Birabujijwe gukoresha imbuga nkoranyambaga za Leta n’iz’ibindi bigo bigamije inyungu rusange mu gikorwa cyo kwiyamamaza, izemewe n’amategeko mu gikorwa cyo kwiyamamaza hubahirizwa amategeko ya Komisiyo y’igihugu y’amatora akaba harimo Facebook, Twitter, Website, WhatsApp, na SMS.
-Umutwe wa politiki cyangwa umukandida wifuza kwiyamamaza akoresheje ikoranabuhanga abimenyesha mu nyandiko Komisiyo y’igihugu y’amatora hasigaye nibura amasaha mirongo ine n’umunani (48) ngo atangire kwiyamamaza kandi akanagaragaza mu nyandiko uburyo bw’ikoranabuhanga azakoresha. Mu gihe umwe muri aba hari abo ateganya bazamwamamaza, agomba gushyikiriza Komisiyo y’igihugu y’amatora urutonde ruriho amazina, numero ya phone, numero ya carte d’identité rw’abo yifuza ko bamwamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga, n’aho bakirira cyangwa boherereza ubutumwa bwabo (email address).
-Umukandida wese wifuza kwiyamamaza akoresheje ikoranabuhanga ashyikiriza mu nyandiko Komisiyo y’igihugu y’amatora ubutumwa bwose, amafoto n’ibindi byose ateganya kuzifashisha mu gikorwa cyo kwiyamamaza hasigaye nibura amasaha mirongo ine n’umunani (48) ngo atangire kwiyamamaza kugirango Komisiyo ikore isuzuma mu kwemeza cyangwa igasaba ko bihinduka.
Igihe cyose bibaye ngombwa Komisiyo y’igihugu y’amatora ishobora kwiyambaza izindi nzego zibifite mu nshingano zazo kugirango ishobore gukurikirana imigendekere y’igikorwa cyo kwiyamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga, ni muli urwo rwego umukandida wese cyangwa abamwamamaza baryozwa ibyaha bakoze mu gikorwa cyo kwiyamamaza no kwamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga, nko gukoresha by’umwihariko amazina y’undi muntu igihe hoherezwa ubutumwa hagamijwe kwiyoberanya.
4. GUHAGARIKA IBIKORWA BYO KWIYAMAMAZA.
-Hakoreshejwe uburyo ubwo aribwo bwose, ibikorwa byo kwiyamamaza bigomba guhagarikwa hasigaye amasaha 24 mbere y’umunsi w’itora kandi ibyamamaza bikaba byakuwe aho byamanitswe kumunsi ubanziriza itora, byongeye kandi nta nuwemerewe kwambara imyenda cyangwa ibindi byose byamamaza kuri uwo munsi no ku munsi w’itora.
5. GUHAGARARIRWA K’UMUKANDIDA.
-Urutonde rw’abazahagaralira abakandida rushyikirizwa ishami rya Komosiyo y’igihugu y’amatora mu Karere hasigaye nibura amasaha mirongo irindwi n’abiri (72) mbere y’umunsi w’itora.
Banyarwanda banyarwandakazi ngayo amwe mu mabwiriza agomba gukurikizwa mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu 2017, mwiyumviye ko hari n’ibihano bishobora kuba biteganijwe ku munyarwanda uziyamamaza cyangwa uzamamaza binyuranije nayo. Ikindi ni uko mu gusoza iki kiganiro Bwana Mbanda yamenyesheje ko batekereje no ku banyarwanda bafite ubumuga bwo kutabona aliko bazi gukoresha inyandiko ya ‘’ Braille ‘’ ko bazayifashisha mu gutora.
Iyi nama rusange ya bamwe mu bayobozi bahagaraliye imitwe ya politiki n’abadepite yarimo na Bwana NSENGIYUMVA Fulgence(hutu de service) akaba na Sekereteri wa Leta ushinzwe agriculture wari waje gutanga ikiganiro kijyanye nuko umusaruro w’ubuhinzi wifashe muli iki gihe. Ikaba yarashojwe n’umuhango wo gushyiraho abagize bureau shya y’ihuliro ry’amashyaka yemewe na FPR igizwe na Hon. Deputé MUKAKARANGWA Clotilde ukomoka mu ishyaka PDC (nk’umuvugizi w’ihuliro) na Mme NDANGIZA Madina ukomoka mu ishyaka PDI ( nk’umuvugizi wungirije w’ihuliro).
Murakoze.
Byanditswe ku wa 07/04/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.