Nubwo hari itegeko ryaheze mu kabati k’inteko nshinga-mategeko y’u Rwanda ryigaga uburyo hashyirwaho amategeko arengera abatinganyi, uburaya, no gucana inyuma kw’abashakanye mu muryango nyarwanda, akaba nta mwanzuro urafatwa, ntibyabujije imyitozo y’abafatanyabikorwa by’ayo mahano gukomeza gukorera mu bwihisho Leta ya FPR irebera none bageze naho batangiye kwigaragaza ku ka rubanda ntacyo ibikoraho.
Banyarwanda banyarwandakazi, twigeze kwandika iyi nkuru tugaragaza impungenge z’ukuntu hategurwaga itegeko ryemerera abanyarwanda ingeso zirimo uburaya, ubutinganyi, gucana inyuma kw’abashakanye n’ibindi…..ku buryo ryashyikirijwe n’inteko nshinga-mategeko y’u Rwanda aliko kubera induru z’abanyarwanda b’umuco, bamaganiye kure ayo mahano kugeza aho abadepite birengagije gusuzuma iryo tegeko ntawamenya aho ryabaye rishyinguwe, none birubuye !
Banyarwanda banyarwandakazi, icyo kibazo kikaba kimaze iminsi kivugwaho byinshi n’abanyarwanda batari bake, aho ntibwaba ari uburyo Leta y’agatsiko yashakaga ko abakora izo ngeso babanza kwishyira ku mugaragaro ngo ibone noneho uko itoresha iryo tegeko ibinyujije mu ngirwa-nshinga mategeko yayo nkuko isanzwe ibigenza ?
Uretse ugushyingirwa k’umugabo n’umugore gusa rero ubusanzwe mu Rwanda nta gihe amahano nkaya y’ubutinganyi yigeze avugwa nk’ayemewe ku mugaragaro yewe n’amategeko ahana y’u Rwanda ntaho yerura nk’ahana icyo cyaha.
Akaba ari muri iyi minsi ishize aho izi ngeso z’ubutinganyi zatangiye kujya ahagaragara umwe ni umukobwa witwa Graçe Nyinawumuntu aho yirukanywe ku mwanya wo gutoza ikipe ya AS de Kigali y’abagore bakina umupira w’amaguru nyuma yuko aketsweho ubutinganyi akanabishinjwa na bamwe mu bakinnyi yatozaga ko abibakorera, ntibyaje kumuhira rero dore ko bamwe bavuga ko binatera imyaku ! ku buryo ubuyobozi bw’ikipe ya AS de Kigali bwahise bumusezerera busesa amasezerano bwagiranye nawe ndetse binamenyeshwa ubuyobozi bukuru bwa Fédération ya Football mu Rwanda, uyu mukobwa Nyinawumuntu Graçe akaba yari umwe mu bakobwa bakuriye football y’abagore byongeye yari n’umukobwa wa mbere wabonye ibyangombwa byo kuba ari umusifuzi akaba yaranabaye umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore aliko akanabifatanya no gutoza AS de Kigali.
Ni muli urwo rwego nanone kuri uyu wa 12/03/2017, ibitangazamakuru byinshi byavuze cyane ku bakobwa babili umwe witwa Ndayisaba Fernand na Umuhoza Mucyo Rebecca batangaje ku mugaragaro ko biteguye kubana nk’umugabo n’umugore, basobanura ko ari uburenganzira bwabo ntawe ukwiye kububavutsa.
Uyu Ndayisaba Fernand akaba atangaza ko yasabye uriya mugenzi we Rebecca ko bashyingiranwa nuko arabimwemerera ndetse bemeranya kuzambikana impeta, ati ikigiye gukurikira nyuma yo kuba fiançé ni ugushyingiranwa kandi birumvikana ko itariki y’ubukwe muzayimenyeshwa kuko tuzatanga ubutumire.
Mlle Ndayisaba akomeza avuga ko bazabanza gupanga bareba niba bizanyuzwa mu buryo bw’amategeko cyangwa bw’imyemerere y’idini, ati aliko uko bizagenda kwose muzabimenya. Nguko nguko ! aliko ni agahinda pe !!
Banyarwanda banyarwandakazi, burya Leta mbi ntitana n’ibibi byose niyo mpamvu nsanga aya mahano atari ayo gushyigikira kuko bihabanye n’ijambo ry’Imana byongeye n’umuco nyarwanda, gusa ntituramenya neza impamvu babikora ! dushatse rero twahinduka bigishoboka tugashobora gukumira izi ngeso mbi zishaka kutwanduriza abana mu gihugu cyacu.
Mugire amahoro.
Byanditswe ku wa 15/03/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.