Hirya no hino mu Rwanda ikibazo cy’amazi gikomeje kuba ingorabahizi bitewe n’impamvu nyinshi zinyuranye zirimo kuba ari uko Leta y’agatsiko ikomeje mu gushaka kwikubira inyungu mu gutuza abaturage mu midugudu iherereye ahanini mu mpinga z’imisozi ngo iriho irarondereza ubutaka bwo guhingamo kandi izi neza ko nta gikorwa –remezo namba nk’amazi, umuliro, ivuliro, amashuri y’abana n’ibindi…… irageza aho yimuriye abaturage yewe abenshi bataranahabwa n’ingurane z’ubutaka bwabo bimuwemo ariyo impamvu muzanasanga ko abayobozi benshi bayobora bene utwo turere bavugisha indimi ebyili ngo bariho baratechnika abaturage ahubwo bikagaragara ko barimo bavuguruzanya ubwabo kubera kubura ukuri basobanulira abaturage byongeye bakaba batavuga nabi Leta yabo y’agatsiko bahagaraliye.
Ni muli urwo rwego nyuma yuko batuzwa mu mudugudu, abaturage batuye mu Kagari ka Cyumba, Umurenge wa Muganza, Akarere ka Gisagara ho mu ntara y’iburengerazuba amaso yaheze mu kirere bategereje amazi bemerewe na Leta hashize imyaka irenga itatu nta n’igitonyanga ariyo mpamvu bahisemo kugana iy’ibishanga kuko nta kundi babigenza.
Abo baturage kuva batuzwa muli uwo mudugudu bakora urugendo rugera ku bilometero bine buri munsi bagiye gushaka amazi mu bishanga bibegereye.
Nzakamwita Pawulini, umwe mu baturage bimuwe mu masambu ye agatuzwa mu mudugudu avuga ko abana babo bibasaba kuzinduka saa kumi z’igicuku bajya gushaka amazi y’ibishanga kugirango babone uko bajya ku ishuri nabwo kandi bagakora urundi rugendo rutaboroheye bikanabaviramo akenshi gukererwa amasomo! Akomeza avuga ko nk’ababyeyi babo bana ntacyo bakora kuko ntahandi babona amazi ahubwo ko batewe impungenge n’indwara ziterwa no gukoresha ayo mazi mabi kubera umwanda, ati abana bacu bazakomeza guhura n’ingaruka zirimo kugwingira n’ibindi…..
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Bwana Hanganimana J.Paul, kuri telephone ngendanwa yadutangarijeko impamvu abo baturage batinze kugezwaho amazi nkuko bari babisezeranijwe ari uko batujwe mu mpinga z’imisozi kandi kugezayo amazi bitoroshye! ati bityo bagomba kwihangana kugeza ubwo hazaboneka uburyo bushoboka. Noneho mu kuvuguruzanya kw’aba bayobozi aribyo navugaga ntangira kwandika iyi nkuru ni uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yivugira ko ikibazo cyatewe nuko nta ngengo y’imari yigeze iteganywa mu kugeza amazi kuri ako gasozi!
Banyarwanda banyarwandakazi, nimwiyumvire namwe ukuntu abaturage bagowe! kubashushubikana ubimulira mu midugudu kandi ubona neza ko ubuzima bwabo bushobora kubacika ubabeshya ngo ni uburyo bwiza bwo kubagezaho ibikorwa-remezo mu gihe nta na kimwe uhateganyiriza bya vuba! biteye agahinda pe! nka Leta yirirwa ikwiza ikinyoma mu mahanga ngo yazaniye u Rwanda iterambere !
Banyarwanda banyarwandakazi, iterambere ryiyambitse uruhu rw’intama ninde urikeneye? aahaaa……Mugire amahoro !
Byanditswe kuwa 12/03/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.