Prezida Kagame yakomeje anenga abayobozi be ababwira ko atumva impamvu hari ibiba bishobora gushyirwa mu bikorwa aliko igihe kikarangira nta gikozwe bityo Leta ikabihomberamo bitewe n’ugushaka inyungu bwite z’umurengera kwa bamwe mu bayobozi aho gukorera inyungu rusange z’abanyarwanda. Ati ntabwo Leta izakomeza kwihanganira abatagira umumaro bakomeza kuyihombya mu buryo butandukanye.
Prezida Kagame yakomeje abasaba gukora ibyo abanyarwanda babategerejeho! ati ese tuzahora twibutsa abayobozi inshingano zabo kugeza ryari! sinibaza impamvu mufite uwo muco wo kwibagirwa ibyo tuba twasezeranye? ati uyu ni umwiherero wa cumi na kane dukoze aliko biteye agahinda kubona ibyo mwari mwiyemeje ntacyahindutse!
Prezida Kagame yanabanenze akomoza k’ukuntu yamenye amakuru ko ubwo bahagurukaga i Kigali mu ma bus berekeza muli uyu mwiherero ko aho kugenda bungurana ibitekerezo ku bibazo bibazinduye benshi bari bahugiye kuli phone ngendanwa zabo! Prezida Kagame ati imyitwarire nkiyo irangwa na banyamwigendaho ni umuco utari mwiza ku bantu dukorera hamwe!
Banyarwanda banyarwandakazi, iyo urebye usanga nta gihe na kimwe Prezida Kagame atihanangiriza aba bayobozi be bya nyirarureshywa ashaka kugaragariza abanyarwanda ko bamunaniye aliko bikarangiriraho nta gihindutse nkuko abyivugira! Ahubwo ibiramambu agahitamo kubahindurira imirimo nkuko biherutswe gukomozwaho n’umuvunyi mukuru Mme Cyanzayire Aloysie mu nama nyunguranabitekerezo igizwe n’ihuliro ry’inteko ishinga amategeko riharanira kurwanya ruswa ( APNAC RWANDA ) aho agira ati: « Ni akumiro pe! kubona abahombya Leta aho kwirukanwa bahindurirwa imirimo! » None se Prezida Kagame azakomeza gukingira ikibaba abayobozi be barangwaho imikorere mibi ari nako bahombya Leta kugeza ryari nkaho habuze abandi banyarwanda b’inyangamugayo ?
Mu biganiro byaranze umusozo w’uyu mwiherero, Prezida Kagame nkuko asanzwe abikora yongeye hamwe n’abambari be kubyinira abaturage ku mubyimba agaragaza ko nta munyarwanda wagombye kuba akicwa n’inzara aho agira ati: ntabwo dukwiye kuba dufite abaturage batamenya niba buri bucye! yakomeje abwira abayobozi be ko nta rwitwazo ruhari rwatuma abanyarwanda bumva ko bariho nabi ! ati ntabwo twagombye kugira abana barwaye bwaki kubera ko babuze ibyo kurya ! (aha Prezida Kagame yirengagije abo mu karere ka Gicumbi bishwe n’umwanda n’amavunja) ! birababaje pe! akomeza avuga ko nta munyarwanda wagombye kuvuga ngo ningira Imana nzageza ku myaka 40 !
Prezida Kagame yijeje abayobozi be ko byinshi byagaragarijwe muli uyu mwiherero bizashoboka kuko ngo igihugu kibifitiye amikoro kandi abasaba gukoresha neza ubushobozi igihugu gifite kugirango ibyo biyemeje bigerweho aho gushaka guha icyuho abashaka kubaha inkunga zifite ibyo zigamije, ati babandi baguha ibiryo n’izindi mfashanyo hanyuma bagatwara inshuro 100 ibyo bataguhaye. Banyarwanda banyarwandakazi rero ngibyo bimwe mu byaranze umwiherero w’abayobozi b’agatsiko ka FPR, Prezida Kagame akaba yararangije abashimira ubwitabire n’ibiganiro byiza buri wese yagizemo uruhare.
Byanditswe ku wa 03/03/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.