Uyu munsi tariki ya 23 Gashyantare 2017 nibwo urubanza mu mizi ubushinjacyaha bwa leta y’uRwanda buregamo umubitsi wungirije w’ishyaka FDU Inkingi Mlle Gasengayire Leonile rwaburanishijwe mu mizi n’urukiko rukuru rwa Karongi urugereko rwa Rusizi.
Ubushinjacyaha bukaba bushinja Mlle Gasengayire icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda no kurwangisha ubuyobozi buriho giteganywa kandi gihanwa n’ingingo ya 463 yo mu gitabo cy’amategeko ahana cy’uRwanda.
Ubushinjacyaha bw’uRwanda bukaba bushinja Leonile icyi cyaha buvuga ko ngo yaba yarakanguriye abaturage bo mu kagali ka Bunyunju umurenge wa Kivumu akarere ka Rutsiro ngo gukomeza kwihingira mu masambu yabo ahateganyijwe kuzubakwa umudugudu w’icyitegererezo.
Leonile akaba yaburanye ahakana icyaha aregwa akavuga ko yagiye iwabo agiye kwisurira umuryango we dore ko aribwo yari agiye mu kiruhuko kuko asanzwe ari umunyeshuri muri kaminuza ko atari ajyanweyo no kugumura rubanda nkuko ubushinjacyaha bubivuga.
Ubushicyaha buvuga ko aho hantu ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwari bufite gahunda yo kubakamo umudugudu w’icyitegererezo ndetse bukaba bwari bwaramaze gutanga itegeko ko nta muturage wemerewe kongera guhingamo. Ubushinjacyaha kandi bwemerako nubwo iyi gahunda yari ihari nta kintu na kimwe ubuyobozi bw’akarere bwari bwaratangiye gukora kijyanye n’ibiteganwa n’itegeko ryo kwimura abantu dore ko Gasengayire afatwa nta gikorwa na kimwe cyari cyagakozwe haba kubara imitungo y’abaturage cyangwa se kubaha ingurane ikwiye. Ibi nibyo byatumye mu kwisobanura Mlle Gasengayire n’umwunganira mu mategeko Me Mukamusoni Antoinette berekanye ko Gasengayire akurikiranwe ku bintu bitagize icyaha kuko akarere ka Rutsiro kadafite uburebganzira bwo kubuza umuturage gukomeza gukora imirimo ye isanzwe mu isambu ye kandi kataramuha ibiteganywa n’amategeko nkuko bisobanurwa neza mu itegeko ryo kwimura abantu mu byabo ku bw’inyungu rusange. Ibi bikaba binashimangirwa n’ibivugwa muri iri tegeko ko na nyuma yo kubarura no kubara umutungo w’uzimuka ku bw’inyungu rusange itegeko ryemeza ko nyuma y’iminsi 120 umuturage abariwe iyo atishyuwe ayo masezerano aba ataye agaciro umuturage agasubirana umutungo we kuburyo iyo hatekerejwe gukomeza kumwimura bisaba ko yongera kubarirwa cyangwa agahabwa amafaranga yinyongera. Nyamara kuri iki kibazo cyafungishije Leonile ho bikaba ari agahomamunwa kuko usibye no kwishyura nta nuwari wabaze imitungo yabo.
Kuba kandi umutungo w’umuntu ari ntavogerwa ndetse bikaba binanditse no mu itegekonshinga ry’uRwanda ibi binashimangira ko nta tegeko umuturage yaba yishe mu gihe ari guhinga isambu ye kandi nta tegeko na rimwe yishe muyo igihugu kigenderaho. Kuba akarere karategetse ko abaturage batahinga amasambu yabo kirengagije ibiteganywa n’itegeko ahubwo bikaba byagakwiye gufatwa nko guhohotera abaturage ahubwo akarere akaba ariko kagakwiye kubazwa ibyo kwangisha abaturage ubuyobozi kuko kakoze ibinyuranyije nicyo itegeko ryemerera umuturage. Ikindi cyagarutsweho ni uko mu byukuri niyo usonye inyandiko mvugo z’abashinja Leomile bamwe usanga bemeza ko nubundi bari basanzwe bahinga ko ndetse nubu abatagira ubwoba ko bafungwa nubu bagihinga, hakibazwa uburyo Leonile yashinjwa gushishikariza abaturage guhinga kandi nubundi bahingaga?
Impungenge z’icyi cyaha zanatumye umucamanza abaza ubushinjacyaha ati « nonese Leonile afatwa agafungwa n’iki cyari cyakozwe kijyanye n’ibisabwa mu kwimura abantu? Akarere se kari karabaze imitungo y’abaturage?Kari se karabahaye ingurane? Aha ubushinjacyaha bwavuze ko imitungo yabo yari itarabarwa ndetse n’ingurane zari zitaratagwa ariko akarere kari karabujije abaturage guhinga kugirango ibizishyurwa bizabe bike.
Muri uru rubanza kandi humviswe abatangabuhamya bashinjura uregwa nkuko byari byasabwe ubushize ubwo uru rubanza rwasubikwaga ngo batumizwe n’urukiko kuko haba mu bugenzacyaha haba no mu bushinjacyaha iyi ngingo yo kumva abavuga ko Leonile arengana yari yabangamiwe bidasubirwaho. Aba batangabuhamya bakaba bose uko ari batanu bemeje ko nta numwe wigeze yumva cyangwa abona Leonile akangurira abaturage kwigomeka kuri iyi gahunda yo kubaka umudugudu kuburyo ndetse no mu nama yahamagawe shishi itabona tariki ya 24 Kanama 2016 itumijwe n’umurenge ufatanyije n’ingabo z’igihugu na polisi abaturage babwiwe ko abafite icyo bashinja Leonile bahaguruka mu nama bakamushinja ariko hakabura numwe umushinja aribwo nyuma bagiye batumiza umwe umwe ku murenge bakabazwa kuburyo mu babajijwe harimo umwe wanabwiye urukiko ko we yanabujijwe uburenganzira bwo gusoma ibyanditse n’uwamubazaga akamutegeka gusinya cyangwa ngo yakwanga agakoresha igiti bityo ngo agahitamo gusinya aho gukubitwa nkuko yari amaze kubisezeranywa.Uyu wavuze ko yahatiwe gusinya atabanje gusoma ibyanditswe akaba anemeza ko kuba yarangiwe gusoma bisobanuye ko uwamubujije yari yanditse ibyo atavuze bityo akanga ko abisomye yasaba ko ibyo atavuze bikurwamo.
Ibi kandi byuko hari habuze abashinja Leonile ku mugaragaro nkuko byari byasabwe mu nama nibyo Leonile n’umwunganizi mu mategeko we bambwiye umucamanza ko abatangabuhamya bose bamushinja ngo kuba yarababwiye ngo nibihingire niba batarahabwa ingurane ni abantu bo mu muryango umwe nubundi basanganwe amakimbirane kuburyo bagiranye n’imanza aho uyu muryango umushinja washakaga gufungisha abo mu muryango wa Leonile kuburyo hari n’uwahimbiwe dosiye yo gufata ku ngufu ariko urukiko rukamurenganura rukamugira umwere kuko rwari rwasanze ibyo bintu ari ibicurano. Ibi rero ngo bikaba bikwiye kwitonderwa kuko iyo ubisesenguye neza usanga ahubwo ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha nyuma yo kubona ko abaturage muri rusange batashinje Leonile nkuko bari babisabwe mu nama ngo bwahisemo gukoresha abasanzwe bafitanye urwango n’umuryango wa Leonile maze nabo babisamira hejuru nk’uhuryo babonye bwo kumugerekaho inkono ishyushye mu buryo bworoshye.
Me .Antoinette yifashishije amatangazo y’ishyaka FDU Inkingi ndetse n’ibaruwa yandikiwe polisi isaba gufashwa gushakisha irengero rya Leonile akaba yanavuze ko uku gushaka gufungisha Leonile byanareberwa ku ku gisa n’itotezwa ryagiye rikorerwa Leonile rishobora kuba rishingiye ku bitekerezo bye bya politiki ndetse n’ishyaka abamo rya FDU Inkingi aha akaba yanibukije iby’ishimutwa ryigeze kumukorerwa ubwo yari agemuriye Ingabire Victoire agatwarwa n’abantu batamenyekanye umwirondoro wabo bamukuye mu mbago za gereza nkuru ya Kigali(1930) nyuma akaza kurekurwa kuburyo urukiko rukwiye kureba niba aba bantu bagendagenda aho Leonile akandagije ikirenge atari nabo baba bari inyuma y’iki gikorwa cyo kumukurikira naho yagiye kwisurira ababyeyi hanyuma byahurirana nuko aho atuye hari imwuka mubi wo kuvogera uburenganzira ku mitungo y’abaturage bikaba umwanya mwiza wo kuvuga ko yagumuye rubanda? Aha akaba yasabye urukiko mu bushishozi bwarwo naho kuhasuzuma.
Nyuma yo kwiregura ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo busabire uwo burega ibihano maze busaba ko Leonile yazakatirwa gufungwa imyaka 15.
Leonile we n’umwunganizi we babwira urukiko ko rwamurenganura rukamugira umwere kuko nta cyaha yigeze akora maze rugategeka ko afungurwa.
Nyuma yo kumva ibyavuzwe n’impande zombi urukiko narwo rwavuze ko uru rubanza ruzasomwa tariki ya 23 Werurwe 2017 saa cyenda z’amanywa.
Boniface Twagirimana,
Kigali-Rwanda