
Rwanda : Aho kureka guhonyora abantu, prezida Kagame yikomye bikomeye umuryango mpuzamahanga HRW n’umuyobozi wayo.
Abijuse babonana bwije koko ! kuri 27/10/2017 hashojwe inama y’ihuriro ‘Unity Club ry’abahoze muli gouvernement n’abayirimo ubu’, ikaba yari yatangijwe na First lady Jeannette Kagame Nyiramongi akaba n’umuyobozi wayo . Ni nyuma y’iminsi ibiri ubwo umushyitsi mukuru Pahulo Kagame nawe yari yitabiriye […]

Rwanda : Leta y’agatsiko ka FPR-inkotanyi irimo gusaza imigeri
Hari uwavuze ngo « l’Afrique c’est très simple, je vais vous expliquer : c’est noir et ça grouille » (Général de Gaule 1890-1970) abanyarwanda umenya uwabaroze atarakarabye ! Mu gihe abashingamategeko b’u Rwanda basigaye birirwa batukana ku mugaragaro nk’abashumba; Mu bucamanza naho bene Rwigara bakaba barateje impagarara […]

Rwanda : abadepite n’abasenateri b’u Rwanda bageze aho bakoresha ibitutsi nyandangazi mu nteko
Mu rwego rwo kwikoma umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu (HRW), kuya 19/10/2017 mu nteko ishinga amategeko hateraniye inama nyunguranabitekerezo ihuje imitwe yombi yigaga ku ma rapports asohorwa na HRW itunga agatoki u Rwanda ku iyicwa cyangwa irigiswa ry’abantu by’umwihariko muli rapport yayo iherutse gusohoka muli Nyakanga 2017 ishinja u Rwanda mu guhonyora cyane (tortures physiques […]

Rwanda: ishyaka PS-Imberakuri, igice cya Mukabunani, naryo ngo rigiye gutanga ikirego gishinja Diane Rwigara
Mu gihe akiburana ifungwa n’ifungurwa no kunganirwa mu by’amatageko n’umwunganizi we Me Buhuru Célestin nkuko rwasubukuwe ku wa gatatu taliki ya 18/10/2017 mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge; umwari Diane Rwigara akomeje kugerwa amajanja n’abambari b’agatsiko ka FPR-INKOTANYI. Kuri 17/10/2017 nibwo mu kiganiro kigufi yahaye kimwe mu binyamakuru bya hano mu Rwanda umuyobozi wa rimwe mu […]

Rwanda : amalira yabo kwa Rwigara yashenguye imitima ya benshi imbere y’abacamanza
Kuri wa mbere taliki ya 16/10/2017 nibwo abo kwa Rwigara bongeye kujyanwa imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rubanza rwamaze amasaha arenga icyenda hamenyeshwa ibyaha abaregwa bashinjwa nabo bisobanura hamwe n’abunganizi babo Me Gatera Gashabana wa Adeline Rwigara na Me Buhuru Célestin wunganira Diane na Anne Rwigara. Imyitwarire y’abacamanza bagaragaye nk’abadafite ubwisanzure batifuza icyo aricyo […]

14/10/2017 Ingabire Day. Mu Rwanda nabo bazirikanye kandi banasengera imfungwa za politiki
Muri iki gitondo cyo kuwa 14/10/2017 abakristu ba Kiliziya gatolika bari bazindukiye hirya no hino kuri za paroisse zabo aho bagombaga kubanza kwakira umugisha no gusengera urugendo mbere yuko berekeza I Kibeho kwa Nyina wa Jambo Bikiramariya. Bamaze kwinjira muli za Minibus bikodeshereje bamwe mu bakristu bagize paroisse ste […]

Rwanda : Isubikwa rya hato na hato ry’urubanza rwabo kwa Rwigara rihatse iki?
Urubanza rwabo kwa Rwigara rwasubukuwe bwa kabiri kuri 11/10/2017. Bose bamaze gusomerwa ibyaha baregwa birimo gukoresha impapuro mpimbano icyaha kiregwamo Diane Shima Rwigara, no guteza imvururu n’amacakubiri muli rubanda icyaha bahuriyeho uko ari batatu; abaregwa bahakanye ibyaha byose. Diane Shima Rwigara yahise agaragaza ko batiteguye kuburana bitewe nuko dossier ariho akiyishyikirizwa mu Rukiko byongeye […]

Rwanda :Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitse. Bafungiye iki niba iperereza ritararangira nkuko ubushinjacyaha bubivuga?
Ku ya 9/10/2017 niho abo kwa Rwigara bari bongeye kwitaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aliko noneho bari baherekejwe n’umwunganizi wabo Me Buhuru Céléstin wasaga nuherekeje izo mfungwa zari mu mapingu buri wese n’abapolisi babili bafashe mu maboko kugera binjiye mu cyumba cy’urukiko cyari cyakubise cyuzuye abantu abandi hanze yacyo bategereje gukurikiranira urubanza kuri za microphones […]

Mu Rwanda imihigo ntishoboka kubera itechnika
Ni ku munsi w’ejo hashize taliki ya 6/10/2017 mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda imbere y’abayobozi batandukanye barimo abayobozi b’uturere 30 tugize igihugu bamweretse igihandure ubwo hakurikijwe amanota yahawe uturere mu rwego rwo kwesa imihigo 2016-2017 akarere kaje ku isonga ari Rwamagana kamwe mu turere tw’intara y’iburasirazuba kazahajwe n’inzara n’uruzuba rudashira aho abaturage baho bakomeje […]

Rwanda : amagufwa y’imibiri yavumbuwe i Kanombe muri « champ de tir » ni aya ba ex-FAR
YEZU Kristu niwe wagiraga ati ‘Nimureke abapfu bahambe abapfu babo’. Kubera Jenoside yo muli Mata 1994 nk’iturufu y’ingoma y’agatsiko ka FPR, hashize imyaka 23 yose kagerageza gutoragura amagufwa aho aboneka hose yaba ay’inyamaswa cyangwa amatungo kayitirira imibiri y’abazize Jenoside nubwo ntawakwihandagaza ngo ahamye ko nta bantu bapfuye cyangwa bahekuwe nariya mahano aliko birababaje cyane aho […]