
Rwanda/Musanze : Abaturage baturiye parc y’ibirunga bagiye gusimbuzwa ibyana by’ingagi
Mu rwego rwo kwitegura umunsi wo ‘’kwita izina ingagi’’ ku nshuro ya 13 hateganijwe umuhango kuri uyu wa gatanu taliki ya 01/09/2017 mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze; hakaba hari n’ibiganiro biri kubera hano i Kigali bihuje inzego zitandukanye mu kwiga no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije hashyirwaho […]

Kigali/Rwanda : Amatora ararangiye, n’agahenge karangiye, none P. Kagame ati : mukure umwanda w’abazunguzayi mu mugi
Ni kuri uyu wa gatatu taliki ya 23/08/2017 habaye ikiganiro n’itangazamakuru gihuje abayobozi 300 bo mu nzego zinyuranye harimo abayobozi bashinzwe umutekano urwego rwa police n’ingabo, abo mu buyobozi bw’ibanze n’umujyi wa Kigali aho biyemeje gukora ibisa n’ihohotera rivanze n’ivangura baca burundu abazunguzajyi mu mugi wa Kigali. Bwana Nyamurinda Pascal umuyobozi w’umugi wa Kigali akaba […]

Rwanda : Ya mashyaka yashyigikiye Kagame mu matora yahawe ibihembo
Nkuko twabitangarijwe kuri uyu wa 21/08/2017 n’umwe mu bakozi b’ihuliro bahoraho utarashatse kwivuga amazina yatubwiye ko ihuliro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe na leta ya FPR (National Consultative Forum of Political Organisations – NFPO) uko ari cumi n’umwe ryateganyirijwe ingengo y’imali ingana na 1,009,198,325 FRW hakurikijwe ibikorwa byifuzwa mu mwaka wa 2017-2018. Icyegeranyo cyayo kikaba […]

Rwanda : Uretse Mgr Ph. Rukamba abandi banyamadini bararutanze mw’irahira rya Kagame
Ku wa gatanu taliki ya 18/08/2017 kuri stade amahoro i Remera, Bwana KAGAME Paul yari yakoranije abanyarwanda b’ingeri zose kuva ku rwego rw’umudugudu aho amabus yaramutse atunda abaturage mu rukerera abajyana kuri stade, hakaba hari na bamwe mu banyamahanga batumiwe barimo abakuru b’ibihugu byo muli afrika bagera […]

Rwanda : Mandat ya 3 ikomeje kuvugisha Paul Kagame amangambure
Nibyo koko rero abakulikiranira hafi politiki y’u Rwanda barabona ko ibyo Paul Kagame arimo apanga nta kabuza bigiye kuzamupfira ubusa inama ya kigabo akaba ari ukwegura cyangwa akiyahura . Kubera ibihe bidasanzwe igihugu cyacu kinjiyemo bitewe n’uyu mugabo Kagame nyuma yo gutechnika ingirwamatora biragaragara ko impungenge ari zose we n’abambari be ko bitazabahira mu gihe […]

Rwanda : Umuryango wa Cpt J.C. Ntirugiribambe urasaba LONI ibisobanuro kw’ishimutwa ry’uyu musilikari
Ni nyuma y’imyaka ibili yose uhereye muli 2015 uyu musilikare Cpt Ntirugiribambe aburiwe irengero aho yari atuye I Nairobi muli Kenya abana n’uwitwa Sgt Emile Gafirita nawe washimuswe n’abantu bataramenyekana mu gihe yiteguraga kujya gutanga ubuhamya ku bacamanza b’abafransa ku byerekeye umuntu wahanuye indege yarimo Prezida Habyarimana na Ntaryamira w’u Burundi. Uyu sgt Emile Gafirita […]

Rwanda: nyuma y’amatora, Dr. Frank Habineza na Philippe Mpayimana bararirira mu myotsi
Mu gihe UE yagaragaje amanyanga ya Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda (NEC) mu guheza bamwe mu bashakaga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu n’andi matati menshi yaranzwe nayo; abaciriwe isiri na RPF-INKOTANYI bakemererwa na NEC aribo Dr. FRANK HABINEZA na Mr. PHILIPPE MPAYIMANA bagaragaje ko bishimiye uko igikorwa cy’ingirwamatora cyateguwe na […]