
Mu Rwanda, Facebook na Whatsapp bigiye gufungwa kubera amatora ya perezida wa Republika
Ni kuri uyu kane taliki ya 25/05/2017, mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo ubuyobozi bwa Komisiyo y’igihugu y’amatora aho Prof. Kalisa Mbanda na Munyaneza Charles batangarije abanyamakuru ko imbuga nka Facebook na Watsapp zizafungwa biramutse bishimangiwe ko zirimo kubangamira imigendekere iciye ukubiri n’amategeko ya Komisiyo mu matora ya Prezida wa republika muli kanama 2017. Aba bayobozi […]

Rwanda: prof. Kalisa Mbanda yihanangirije abakandida batangiye gusinyisha ababashyigikiye binyuranije n’amategeko.
Abo ni mu bantu batatu Philippe MPAYIMANA, Mme Diane Shima RWIGARA na Mwenedata Gilbert batangiye igikorwa cyo gusinyisha ababashyigikiye bagera kuri 600 hirya no hino mu gihugu, baherutse gutangaza kuzahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu ngirwa-matora yo muli 2017. Icyo gikorwa kikaba giherutse gutangira ku ya 13 Gicurasi, iminsi 30 mbere yuko candidatures zitangira gushyikirizwa Komisiyo y’amatora […]

Rwanda : Barore Cleophas wa RMC yaburiye abanyamakuru kurya bari menge mu bihe by’amatora y’umukuru w’igihugu yo muri kanama 2017
Cléophas Barore/http://izubarirashe.rw Mu gihe gishize bari bamaze iminsi bitabira ingando ziyoza-bwonko zaberaga i Nkumba ho mu majyepfo y’u Rwanda harimo niy’abanyamakuru by’umwihariko; abayobozi batandukanye barimo ba Ministri James Kabarebe w’ingabo, Francis Kaboneka w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase w’ikigo cy’imiyoborere myiza (RGB), na Sénateur Tite Rutaremara, mu biganiro batanze bayobowe na Bwana Rucagu Boniface (hutu de […]

Rwanda: ministri Francis Kaboneka yashyize iterabwoba ku baturage b’intara y’iburasirazuba.
Ni kuri uyu wa 05/05/2017 hamwe n’abayobozi mu nzego za Leta zitandukanye kuva ku rwego rw’igihugu kugera k’umudugudu mu Ntara y’iburasirazuba harimo n’abayobozi ba Komisiyo y’amatora; Mu ruzinduko yakoreye muli iyo ntara Bwana Francis Kaboneka Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu muli Leta y’agatsiko yunguranye ibitekerezo n’abaturage ku nsanganyamatsiko yagiraga iti : ‘’Twimike imiyoborere myiza , dusigasira ibyagezweho, […]

Rwanda/Gatsibo : Ruswa n’ikimenyane mw’itangwa ry’akazi k’ubwarimu
Banyarwanda, Banyarwandakazi, nkuko musanzwe mubizi imitangire y’akazi mu Rwanda ni agahomamunwa aho akazi gatangwa hagendewe ku cyenewabo, inkomoko ndetse na ruswa nkuko byagiye bigaragara mu turere dutandukanye tw’u Rwanda uko ari 30.Urugero twatanga n’urwo mu karere ka Gatsibo nkuko mugiye kubikurikirana mu nkuru ikurikira. Kuwa 09/02/2017 i Gatsibo abantu basaga 3000 bakoze ikizamini ku myanya […]