Archives mensuelles : avril 2017

Rwanda : Abantu barapfa umusubizo. Wa mutekano barata uri he ?

Abana batwikiwe muri ruhurura/photo bwiza.com

Abana batwikiwe muri ruhurura/photo bwiza.com

Ni muri iyi minsi aho ubugizi bwa nabi bumaze gukaza umurego mu kwibasira imitima y’abanyarwanda b’ingeri zose ku buryo bigaragara ko abashinzwe umutekano basigaye barananiwe gukumira mbere bene ibyo bikorwa bibi bimaze kuba akarande mu gihugu cyacu.

Banyarwanda banyarwandakazi, abaturage bakomeje kugirirwa nabi mu gihugu cyacu noneho ugasanga n’inzego zakabakemuriye ibibazo ntacyo zigikora.

Urugero nkuko nabivugaga akaba ari cases zerekeye ubugizi bwa nabi, iyicarubozo bikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu cyacu kandi cyitwa ngo dufite umutekano ! police na Dasso zirebera cyangwa rimwe na rimwe zikabigiramo uruhare mu kuwuhungabanya, hagira uvushwa ubuzima haba ku buryo bugaragara cyangwa hakoreshejwe andi mayeri bati turacyakora iperereza ! ryahe rirakajya ! umwana arica Se wamubyaye, umugore akica umugabo, umuturanyi akica undi bityo bityo…..kandi twarangiza ngo u Rwanda ni urwa mbere muli Afrika mu mutekano ?

Banyarwanda banyarwandakazi rero ingero ni nyinshi, bumwe mu bwicanyi buherutse bugaragaza ko mu gihugu cyacu abayobozi barimo n’abashinzwe umutekano atari uko ari ba ntibindeba ahubwo byabarenze.

Ni muli urwo rwego kuri uyu wa 27 mata 2017, umusore witwa Ndahimana Seth uri mu kigero cy’imyaka 19 yaraye ajugunywe muli rigole yapfuye hafi y’ikigo cy’urubyiruko ku Kimisagara (maison des jeunes ) mu mugi wa Kigali, urupfu rwe rukaba rutavugwaho rumwe na police y’igihugu yo yemeza ko nubwo igikora iperereza ko yaba yazize kwitura muri iyo rigole agahita apfa cyangwa ko ashobora kuba yari yanyoye ibiyobyabwenge nkuko twabitangarijwe n’umuvugizi wa police mu mu mugi wa Kigali SP Hitayezu Emmanuel.

Uwo nyakwigendera yigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye akaba yari n’umukinnyi w’umupira w’amaguru (Imana imuhe iruhuko ridashira ).

Indi nkuru y’ubwicanyi irimo no kwihanira niyo mu ijoro ryo kuwa 26 mata 2017 aho umusaza witwa Jean Pierre Rutabaringoga yishe umuturanyi mugenzi we Bwana Bonaventure R. amujijije telephone ngendanwa yari yamutije ngo arayitindana, mu kuyitirura nibwo yakubiswe urushyi yitura hasi bamujyana ku kigo nderabuzima cya Mukarange akigerayo ashiramo umwuka.

Uyu mwicanyi Jean Pierre Rutabaringoga akaba yahise aburirwa irengero, aba bombi bakaba bari batuye mu Kagari ka Kayonza, umurenge wa Mukarange ho mu Karere ka Kayonza, intara y’iburasirazuba.

Umuvugizi wa police mu ntara y’iburasirazuba, bwana IP Kayigi Emmanuel kuri telefoni yatubwiyeko uyu J.Pierre yatorotse koko kuri ubu agishakishwa kugirango ashyikirizwe inzego z’ubutabera kuba yihaniye kandi amategeko ariho.

IP Kayigi yakomeje avuga ko anasaba by’umwihariko abanyarwanda cyane cyane abo mu ntara y’iburasirazuba kumva ko kwihanira atari umuco ko amategeko ntaho yagiye, ati bagerageze bace ukubiri n’ingaruka zo kwishyira mu bibazo bumve ko kwihanira atari umuti wo kubirangiza ahubwo bareke ubutabera bukore akazi kabwo.

Indi nkuru iteye agahinda nshaka gusorezaho kuko zose ntawazirondora ni iyabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu taliki ya 28/04/2017 aho abana batatu b’inzererezi batwitswe n’abanyerondo hakoreshejwe essence, bikaba byabereye muli Ruhurura iherereye mu mugi wa Kigali rwagati ahahoze ETO-MUHIMA ku buryo babili bahise bahasiga ubuzima undi warokotse akomereka bikabije ! umuhanda wahise ufungwa muli urwo rukerera kugeza saa moya n’igice za mugitondo nibwo wongeye gufungurwa.

Umwe mu bashinzwe kurinda amwe mu mazu ari hafi aho yadutangarije yemeza ko abo bana batwitswe koko n’abanyerondo bujya gucya mu ma saa cyenda zo mu rukerera ! ati babasanze mu nzu shya irimo kubakwa babaturumburamo umwe ariruka baramufata, batangiye kumukubita yerekana na bagenzi be aho bari baryamye, ati nibwo abanyerondo bakomeje kujombajombayo inkoni umwe agize ubwoba nanone avamo avuga ko hakirimo abandi batatu ari nabo bahuriyemo n’ibyago byo guhita bamenwaho essence no guhita batangira gushya.

SP Hitayezu Emmanuel, umuvugizi wa police mu mugi wa Kigali yemeje aya makuru aliko kuri we ngo iperereza ryatangiye ati aliko ikigamijwe turashaka kumenya ababigizemo uruhare bose.

Banyarwanda banyarwandakazi, tubibutse ko uyu mutwe w’abanyerondo nawo ubusanzwe ukorana na police y’umurenge; umuntu akaba yakwibaza irindi perereza icyo rigamije kandi byarangije gushimangirwa ko byakozwe n’abanyerondo bamwe mu bagize inzego z’umutekano zikorana na police y’umurenge !

Banyarwanda banyarwandakazi, muriyumvira ko abanyarwanda banze bakaba bakabije ubugome ! biraterwa n’iki ? ni inzara se ? ni Jenoside se ? jye nsanga nta yindi mpamvu irimo gutuma abantu bihanira ni uko inzego zagombye kubarengera arizo ahanini zisigaye zihungabanya umutekano bityo iyo nta yubahirizwa ry’amategeko ririho bituma ubugizi bwa nabi bukorwa nta mupaka ari nako kwihanira biza ku mwanya wa mbere.
Murakoze.

Byanditswe kuwa 28/04/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Rwanda: impanuro za prezida Kagame zisigaye zarahindutse ururondogoro

Kagame-abagoreAho  ni  mu nama  ya  3  yateranye  kuwa  22 mata 2017  ihuza  abagore  bibumbiye  mu rugaga  rw’umuryango  RPF-INKOTANYI  ubwo  Prezida  Kagame  usigaye  arangwa  n’uburondogozi  aho  kuvugira  mu  mpanuro  nk’umukuru  w’igihugu;  akaba  yaranenze  imyitwarire  y’abana  b’abakobwa  basigaye  bajya  kwicuruza  mu  bihugu  duturanye  mu  rwego  rwo  gushaka  imibereho,  Prezida  Kagame  akaba  asanga  bimaze  kuba  umuco,  aribwo  yabazaga  abo  bagore  icyo bamufasha  gukora  ati  dore  ko  bimaze  kurenga  inkombe !  ati  ese   tubireke  tubirebere  gusa  twoye  kugira  icyo  tubikoraho ?  ati  uwo  muco  waba  ari  uwuhe ?

Banyarwanda  banyarwandakazi,  Prezida  Kagame  arirengagiza  ko  no  mubo  yasabaga  ubufasha  uretse  abakobwa  avuga  gusa  ko  harimo  n’ababyeyi  bafite  ingo  bagira  batya  bakerekeza  iya  Ouganda  babeshye  abagabo  babo  ko  bagiye  muli  Business !  byahe  birakajya  ahubwo  bagiye  kwibera  mu  ma  Lodge.
Prezida  Kagame  yakomeje  abasaba  guhagurukira  byimazeyo  uburere  ndangagaciro  bw’abana  babo  byarangaga  umuco nyarwanda  wo  hambere,  ati  naho  ubundi  ntaho  twaba  tugana!

Prezida  Kagame  yibanze  cyane  ku  muryango  nyarwanda  aho  avuga  ko  nta  mugore  ukwiye  gukubitwa  n’umugabo  kandi  umuryango  ubereyeho  gukemura  amakimbirane  hagati  ya  bombi!  Ati  umugabo  ukubita  umugore  we  niwe  wakabaye  agomba  gukubitwa  ati  kandi  ndasaba  inzego  z’ibishinzwe  kubigiramo  uruhare !  nimwiyumvire  namwe!  Abagabo  nimukenyere  turagowe! Wajyaga  umukoraho  umuziza  ko  yaguciye  inyuma  police  ikaba  igutwaye  kibuno  mpa  maguru  none  hiyongereyeho  n’imiba  y’ibiboko !

Prezida  Kagame  yakomoje  no  ku  miyoborere  y’abategarugori   abashimira cyane  intambwe  bamaze  kugeraho  ababwira  ko  no  mu gihe  kiri  imbere  bitazabatangaza  habonetse  umugore  uyoboye  u  Rwanda !  ati  kandi  si  amakabyankuru  kuko  bizabaho  mu  bihe  bya  vuba !

Banyarwanda  banyarwandakazi,  none  se  muri  abo  Bakobwa  na  ba  Nyina  bataye  umuco  bishora  muri  izo  ngeso  mbi  z’uburaya  kugera  aho  basigaye  bafata  ingendo  bajya  kwicuruza  hirya  no  hino  mu  bihugu  duturanye  nibo  inzozi  za  Prezida  Kagame  zishingiraho  zerekana  ko  hazavamo  uyobora  u  Rwanda  rw’ejo ?  ndetse  mu  bihe  bya  vuba  nkuko  abyivugira ?

None  se  banyarwanda  banyarwandakazi,  niba  atari  za mvugo  ebyiri  Prezida  Kagame  ahorana  byaba  bimaze  iki  mu  kuba  yarahinduye  itegeko-nshinga  asaba  abanyarwanda  guhumiriza  bongera  kumuhundagazaho  amajwi  muli  kanama  2017 ?

Banyarwanda  banyarwandakazi, nkurikije  aya  magambo  y’uyu  muyobozi  ntekereza  ko  imiyoborere  ye  yo  gusarikwa  n’inyota  y’ubutegetsi  yaba  igeze  ku  ndunduro,  bityo  umuntu  akaba  atashidikanya  avuze  ko  Prezida  Kagame  ariwe  ugiye  guheruka  ingoma  za  Republika  zaranzwe   n’amahano  y’ubwoko  bwose  mu  gihugu  cyacu.

Banyarwanda  banyarwandakazi  rero  ndagirango  mbibutse  ko  nta  gukomeza  kumira  bunguri  amadiscours   y’iyi  Leta  ya  FPR-KAGAME  kuko  wiringira  umurozi akakumaraho  urubyaro !  nawe  se  abavandimwe  bacu  bahejejwe ishyanga,  byongeye  ababyeyi  bacu  nabo,  abana  bacu  bakomeje  gupfira  mu  bihome  hano  mu  Rwanda  bagaburirwa  intica  ntikize  y’ibigori  gusa  nkaho  ari  amatungo  mu  biraro !

Banyarwanda  banyarwandakazi, ndabona  buri  wese  ahagurukiye  kugira  icyo  akora  muli  ririya kinamico  ry’amatora  yo  muli  kanama  2017, ndahamya  ko  umunyagitugu  Prezida  Kagame  n’abambari  be  bashobora  kuyabangira  ingata  birukanka  amasigamana.

Mugire  amahoro.

 
Byanditswe  ku  wa  26/04/2017,  na:
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.  
photo http://fr.lalalay.com

Rwanda: Kubera  umutima  we unangiye, prezida  Kagame  yapfushije ubusa umugisha  aherutse  guhabwa  Pope  Francis

photo http://fr.lalalay.com

Le pape François et le président rwandais Paul Kagame, au Vatican le 20 mars 2017 photo http://fr.lalalay.com

Nibyo  koko  rero  aho  aherukiye  mu  ntebe  ya  penetensiya  mu  guhongerera  ibyaha  amaze  gukorera  abanyarwanda  n’isi  yose;  Ni  mu  rugendo  aherutse kugirira  i  Vatican  kwa  Nyirubutungane  Pope  Francis, aho  Prezida  Kagame  yaba  yaragabanye  umugisha  aliko  kubera  umutima  we  unangiye  ntiyabasha  kuwubyaza  umusaruro  muri  ibi  bihe  Kiliziya  gatolika  yibukaho  izuka  ry’umukiza  w’isi  n’ijuru  Yezu  Kristu  wemeye  kuba  igitambo  cy’abanyabyaha  b’isi  yishyira  mu  maboko  y’abishi  be,  aliko  akerekana  ko  ari  Imana  azuka  ku  munsi  wa  3.

Banyarwanda  banyarwandakazi, Prezida  Kagame  nawe  nsanga   muri  ibi  bihe  bya  Pasika  harimo  n’icyunamo  cy’abarokotse  jenoside  yakagombye  guhongerera  ibyaha  bye  nibura  agirira   imbabazi  zimwe  mu  mbohe  z’inzirakarengane  abitse  mu  bihome  bye  bityo  akaba  atanze  1/3  by’icyiru  cy’ibyaha  bye, ariyo mpamvu  atakagombye  gupfusha  ubusa  ibi  bihe  kuko  ari  ingirakamaro  kuri  we,  naho  ubundi  umutima  unangiye  unangukana  nyirawo.

Ni  kuri  urwo  ruzinduko  rwanditsweho  byinshi  ku  buryo  bunyuranye  n’ibitangazamakuru  bitandukanye  kugeza  aho  Louise  Mushikiwabo, Ministri  w’ububanyi  n’amahanga  akaba  n’umuvugizi  wa  gouvernement  y’agatsiko   atangarije  abanyamakuru  yivuye  inyuma  ko  yiyamye  abavangira  Leta  bavuga  ko  imbabazi  Nyirubutungane  Pope  Francis  yasabiye  abayoboke be  ku  ruhare  baba baragize  muli  Jenoside  zituzuye  ataribyo; ko ahubwo  Leta  y’u  Rwanda  yishimiye  urwo  ruzinduko  rwari  rugamije kurushaho  guteza  imbere  umubano  mwiza  Leta  ya  Vatican  ifitanye  n’u  Rwanda.

Banyarwanda  banyarwandakazi, abavangira  Leta  bavugwa  aha  hakaba  harimo amashyirahamwe  ya  CNLG  na  IBUKA  aho mu  izina  ry’abayobozi  bayo  aribo  J.damascène  Bizimana  na  Dr. Dusingizemungu  J. pierre  bafatanije  na  wa  mwikorezi  w’ibibindi  wabo  Bwana  TOM  Ndahiro  bari  bamaze  iminsi batangaza  ko  izo  mbabazi  Nyirubutungane  Pope  Francis  yasabiye  abayoboke  be  bazishima  aliko  zituzuye  ko  yakagombye  kugira  n’icyo  ashumbusha  abacikacumu  nko  kubagenera  indishyi  z’akababaro   n’ibindi……byongeye  ngo  agafata   n’icyemezo  cyo  kwirukana  abapadiri  bagize  uruhare  muli  Jenoside  hanafatwa  n’abakihishe  hirya no hino mu  maparoisses  yo  mu  Rwanda  no mu  mahanga.

Banyarwanda  banyarwandakazi,  aba bayobozi b’aya  mashyirahamwe  uretse  kuba  ari  ibisahiranda  bakunze  kwirengagiza  ko  Kiliziya  gatolika  mbere  ya  Jenoside  yari igizwe  n’abanyarwanda b’ingeri  zose  nk’andi madini yose  yariho  mu  Rwanda  kandi  bigaragara  ko  ubutabera  bwa  nyuma  y’intambara  haba  ubwo  mu  gihugu imbere  cyangwa  ubw’urukiko mpuzamahanga (TPIR)  butatoranije  ku  bahamwaga  n’ibyaha  bose  harimo   n’abihayimana  b’aba catholiques  kuri  ubu  hakaba  hari  n’abari  kurangiza  igifungo  bari  barakatiwe  nk’abandi  banyarwanda  bose.

Tuboneyeho  no  kwibutsa  Ministri  Mushikiwabo  ko  mu  gihe  cyose  Leta  avugira  ikigendera  ku  kinyoma  nta  kizere  izigera  igirirwa !  uwo  mubano  mwiza  avuga  hagati  y’u  Rwanda  na  Vatican  ugaragalira  he ? bizatwibagiza  abihayimana  bacu Leta uvugira  yahotoreye  i  Gakurazo se?    ntawe  uwushira  amakenga ! kuko  nta  munyarwanda ugikeneye  kumva  akarimi  keza  gusa ! abanyarwanda  dukeneye  cyane  cyane  ubutabera  n’ubwuzuzanye  nyakuri  kandi  byange  bikunde  amaherezo ni munzu. Murakoze.

 

Byanditswe  kuwa  17/04/2017, na:

A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Rwanda : Mu muhango wo gusoza icyunamo, umwe mu rubyiruko yabajije niba indege ya Habyarimana yahanuwe atariyo  « Nyirabayazana » ?

indegeNi  muli  ibyo  biganiro  bikomeje  kubera  hirya  no  hino  mu  Rwanda,  kuri  uyu  wa  13/04/2017  hakaba  hashojwe  icyumweru  cyahariwe  kwibuka  ku  nshuro  ya  23  Jenoside  yakorewe  abatutsi  muli  1994  by’umwihariko   hibukwa  abanyepolitiki  bishwe  bazira  ibitekerezo  n’ubutwari  bwabo  bwo  kurwanya  ingoma  y’igitugu  nkuko  byagiye  bigarukwaho  na  bamwe  mu  bayobozi  b’agatsiko  mu  nsanganyamatsiko  yahawe  urwibutso  rwa  Rebero  aho  bashyinguye  igira  iti:’’ Twibuke  Jenoside  yakorewe  abatutsi,  Duharanire  Imiyoborere  myiza’’.

Tubibutse  ko  iki    cyunamo  uretse  umwihariko  wa  gouvernement  w’iminsi  irindwi  yashojwe  ku  mugaragaro,  icyunamo  kigomba gukomeza  kugera  ku  minsi ijana.

Ni  muli  uwo  muhango  rero  wabereye  ku  rwibutso  rwa  Rebero  aho  umushyitsi  mukuru  yari  prezida  wa Senat hon. Bernard  MAKUZA  na  bamwe  mu  bayobozi  b’agatsiko  barimo n’abahagaraliye  imitwe  ya  politiki 12  yibumbiye  muli  forum  mu  kwaha kwa  FPR,  dore  ko  Prezida  Kagame   atajya  aboneka  muri  uwo  muhango  wo  kwibuka  abanyepolitiki  kubera  abahutu  nabo  bahashyinguye  bazize  ibitekerezo  byabo  mu gihe  cya  Jenoside (byakunzwe   kuvugwa  ko  atazigera  yunamira    umuhutu  uwariwe  wese !  azagire  amahirwe  atazamera  nka  nyakwigendera  col.  Kanyarengwe  wari  waravuze  ko  azongera  kumvikana  n’umututsi  ari  uko  umusatsi  we  wongeye  kumera  uko  byamugendekeye  bibara  uwariraye ! ).

Hon. Bernard  Makuza  akaba  yakomeje  avuga  ko  icyateje  Jenoside  yateye  aya  mahano  bibukiraho  abasaga  ibihumbi  cumi  na  bine  bashyinguye  i  Rebero  harimo  n’abanyepolitiki  ari  ingaruka  z’umwiryane  n’amacakubiri  yatangiye  mu  gihe  cy’ubukoloni  noneho agashimangirwa  n’ubutegetsi  bw’abanyapolitiki  babi  bo  muli  republika  ya  mbere  n’iya  kabili  ati  bityo  Jenoside  ikagenda  ishakirwa  ibyangombwa  byose  ari  nako  igeragezwa  kugera  ku  mugambi  wari  waragenwe  nk’imperuka  wo  gutsemba  abatutsi.

Banyarwanda  banyarwandakazi,  muriyumvira !  ugereranije  aya  magambo  y’uyu  munyapolitiki  ntabwo  washidikanya  ko  nawe  atari  mu  bacuze  umugambi wa  Jenoside bitewe  nuko  yemeza ko  wacuzwe  igihe  kirekire  kandi  Papa  we  umubyara  Nyakwigendera  umusaza  Anastase  MAKUZA  yari  umwe  mubari  bafite  ideology  yo  kubohora  rubanda  nyamwishi muli  za  1960  byongeye  kandi  uyu  muhungu  we  uretse  no  kuba  aho  ageze  yarabikesheje  izo  republika haba  kwiga  Kaminuza  cyangwa  kugabirwa  imirimo  myiza  nta kuntu  yaba  atarakuranye  n’iyo ngengabitekerezo  nk’umurage  yasigiwe  na  Se. Gusa  ntibitangaje  kuri  uyu Bernard  Makuza  kuko  atari  we  wenyine  mu  banyarwanda  bataye  umurongo w’abakurambere  babo  kubera indamu  z’umuhemu  Paul  Kagame   ingero ni  nyinshi…..hari  ba  Rucagu,  Dr  Iyamuremye (umukwe  wa Prezida  Sindikubwabo n’abandi….

Ubwo  hakaba  hari  n’umutangabuhamya  wahoze  ari  EX-FAR  caporal  SIBOMANA  Tadeyo watanze  ubuhamya  bw’ukuntu umugambi wa  Jenoside wacurwaga  n’abasirikare  bakuru  ba  EX-FAR   aliko  anishinganisha  ku bayobozi  bari  aho  ko  kubera  ubuhamya  yaba  yaratanze  abuha  APR-INKOTANYI  zimaze  gufata  ubutegetsi  1994  mu gihe  yakoraga  liste  y’aba offociers  bakuru  ba  EX-FAR  bateguye  Jenoside  akayibashyikiriza  none  ubu  mubo  yatanze  28  bose  hasigaye  babili  batarafatwa  gusa   kuko  abandi  bashyikirijwe  inkiko  barafungwa  abandi  barapfuye  barimo  nka  col.NSABIMANA  Alias  castar, Sagatwa  Elie, Dr. Akingeneye  baguye  mu  ndege  n’abandi… !  ati  aliko  muri  iyi  minsi  natelefonywe  n’abantu  batandukanye  umwe  wo Budage  undi muli  Aziya  bantera  ubwoba  bambwira  ko  nzagerwaho  n’ingaruka  zikomeye !  ati  aliko  kugeza  ubu  sinzi  abaribo  none  nkaba  mfite  impungenge  z’umutekano  wanjye ?

Bwana  Hon. Makuza  yakomeje  amuhumuriza  avuga  ko  ntacyo  azaba  ko  ntawe  uzamukoraho !  akomeza  anasaba abanyarwanda  gushyira hamwe  muri  rusange  mu  kurwanya  abapfobya  Jenoside  yakorewe  abatutsi  bakabikora  bashikamye  kandi  ko  nahandi  yaba  bazatabara.

Banyarwanda  banyarwandakazi, mbere  yuko  hasozwa  iki  cyumweru,  hari  kimwe  mu  biganiro  nanone  nashoboye  gukurikirana  ku wa  10/04/2017  ahaherereye  mu  kagari  ka  Karuruma, umudugudu  wa  Busasamana  mu  Karere  ka  Gasabo  aho  nasanze  bamwe  mu rubyiruko  rubarirwa  ku  mashyi  rwari  rwagerageje  kwitabira  ibyo  biganiro  rugaragaza  ko  rutewe  impungenge  nuko  rutabwizwa  ukuri  kuri  Jenoside  yabaye  mu  Rwanda!  aha  urubyiruko  rukaba  rukomeje  kwibaza  impamvu  itomoye  abanyarwanda  basubiranyemo  bakamarana  bene  kariya  kageni !  bati  ko  ntakaburimvano  byatewe  n’iki  cyangwa  na  nde ? nko  kuvuga  ko nta  bisobanuro  bifatika  bahabwa  dore  ko  abenshi  bari  bataravuka  abandi  bakiri  impinja !

Umwana  w’umukobwa  witwa  Mukanyarwaya  Spéciose  yateye  urutoki  abaza  ati: ‘’Jyewe  Jenoside yabaye  mfite  imyaka  itatu  y’amavuko  kandi  nibaza neza  ko  ubwicanyi  bwakurikiyeho  aribwo Jenoside  bwatewe  n’ihanurwa  ry’indege  y’uwari  Prezida  Habyarimana  nabo bari  kumwe,  none  dushyize  mu kuri  ntiyaba ariyo  mpamvu  yaba  yarakomye  imbarutso  mu  gushyira  mu  bikorwa  umugambi  w’abahigaga  abatutsi ?

Mu  gusubiza  icyo  kibazo, uwari  uyoboye  ibyo biganiro  yatanze  igisobanuro  jye  nakwita  ko  ntaho  gitaniye  na  propaganda!  yagize  ati: Ihanurwa  ry’indege  yari  iya  Prezida  Habyarimana  siyo  yateje  Jenoside  kuko  na  mbere  hose  yari  yarateguwe  ndetse  igashyirwa  no  mu  bikorwa  rimwe  na  rimwe , ati  muribuka abatutsi  b’abagogwe  urwo bapfuye,  Ngororero, i  Bugesera  n’ahandi……, Muli  1994  rero bwo  kwari ugutsembatsemba  abatutsi  basigaye  kuko  bitwaga  inyenzi  bose  ari  nako    gushyira  mu  bikorwa  Jenoside  ya  Karundura ! Ati  byagaragaye  ko  rero  hari  n’abanyepolitiki  bo  mu  kazu  bari  barambiwe  kwihanganira  Prezida  Habyarimana  kubera  idindira  ry’umugambi  wabo  wo  kurimbura  abatutsi  burundu  bigakubitana  ko  nawe  atari  yorohewe  n’imishyikirano  ya  Arusha  ari  nako  yotswa  igitutu  n’abazungu  bigatuma  mubyo  yagombaga  gusinya  hari  ibyo  abanza  kwanga  nibyo  yemeye  gusinya  yagaruka  i  Kigali  ntibishyirwe  mu  bikorwa ! ati  ibyo  byose  byatumye  ba  bahezanguni  bo  mu  kazu  ke  babona  icyuho  cyo  kumuvana  mu  nzira  ari  ko  gufata  icyemezo  cyo    guhanura  indege  yari  imutwaye  no  guhita  bashyira  mu  bikorwa  umugambi  wabo  wa  rurangiza  wo  gutsemba  abatutsi.

Banyarwanda  banyarwandakazi, ngirango  muriyumvira ! murabona ikinyoma cya  Leta  y’agatsiko  kizarangira  ryari ? aliko  iminsi  y’umujura  ntirenga  40.

Ku  rundi  ruhande  rw’ababyeyi  mu  miryango  nabo ,    iyo  abana  babajije  icyo  aricyo  Jenoside  yakorewe  abatutsi  nabo  usanga  bafite  impungenge  mu  gusobanulira  abana  babo  ukuri  nyako  bitewe  no  kudatinyuka  gutobora  ngo  bavuge  ku  mbarutso  ya  Jenoside  ishobora  kuba  yaratewe  n’ihanurwa  ry’indege  y’uwari  Prezida  Habyarimana  nkuko  inkuru  isigaye  yarabaye  kimomo !  kandi  byumvikana  ko  ugerageje  kubikomozaho  wese  ajyanwa  amaguru  adakora  hasi  bamubaraho  icyaha  cy’ingengabitekerezo  bityo  urubyiruko  rukiri  rutoya  ugasanga  rubana  na  confusion  ruterwa  n’imyumvire  y’izo  mpande  zombi haba  kuri  Leta  y’ikinyoma  cyangwa  ababyeyi  babo  batinya  kuzira  icyaha  cy’ingengabitekerezo.

Banyarwanda  banyarwandakazi  rero, umuti uzaba  uwuhe  mu  gihe  Leta  y’agatsiko  ka  FPR  ikomeje  kuba  nyirabayazana  mu  kugoreka  amateka  y’igihugu  cyacu ku  nyungu  zayo,  itabwiza  ukuri  urubyiruko  rwacu, abana  bacu  impamvu  nyayo  y’imbarutso  ya  Jenoside  yakorewe  abatutsi ?  kandi  nkuko  tubikesha  ikigo  k’igihugu  gishinzwe  indangamuntu (NIDA)  kiratugaragariza  ko  bene  urwo  rubyiruko navugaga  haruguru  ari  urufite  hagati  ya  0-23 ans  rwavutse  muli  1994  rukaba  rugera  kuri  Miliyoni  eshanu n’ibihumbi  magana  atanu  (5.500.000 )  bose  hamwe.

Icyo  kigo  NIDA  kandi  kikaba  cyemeza  ko  mulirwo  abana  bagera  ku  bihumbi  Magana  abili  mirongo  icyenda  n’abitanu  na  Magana  arindwi  n’umunani (295.708 )  aribo  bavutse  mu  gihe  Jenoside  yarimo ikorwa muli  1994. Bityo  rero  Leta  y’agatsiko  ikaba  ifite  impungenge  z’uko  mu gihe  igenda  ivamo  itazabona  uwo  isigira  umurage  wo  gukomeza  ikinyoma  n’amacakubiri  byayo.

Rubyiruko  rwacu, bana  bacu  ni  mwe  Rwanda  rw’ejo, nimwe  mizero  y’igihugu  cyacu, ndabamenyesha  ko  iyo  ugize  amahirwe  yo  kwicara  ku  ntebe  ya  Kaminuza  niyo  waba  uri  umuswa  utabura  icyo  uyivanaho , bityo  rero  mugerageze  gushishoza, mukomere  k’ukuri  kwuzima  kwanyu,  have  self  confidence !  kugirango  mutazagwa  mu  ruzi  murwita  ikiziba !

Mugire  amahoro  y’Imana.

Byanditswe   kuwa  13/04/2017, na:
A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Rwanda: Ubutumwa bwa FPR-Inkotanyi mw’itangizwa ry’icyunamo mu midugudu yose yo mu Rwanda

kwibukaNi kuri uyu wa 7 mata 2017 aho mu midugudu yose yo mu Rwanda habereye ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi; mu rwego rwo gutangiza icyo cyunamo rero nkuko bisanzwe bigenda imirimo yose yari yahagaze kuva ku gicamunsi kugeza mu ma saha yo ku mugoroba yewe na ma banks amwe namwe nka Banque populaire yarafunze umunsi wose.

Insanganyamatsiko y’icyunamo ku nshuro ya 23 ikaba igira iti:’’ Kwibuka inshuro ya 23 turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside dushyigikira ibyo twagezeho’’.

Muri ibyo biganiro ahenshi bititabiriwe na benshi wasangaga nta rubyiruko na mba rwabarangwagamo ku buryo intumwa za FPR-INKOTANYI zari zatoranijwe mu gutanga icyo kiganiro nyamukuru cya mbere mu kwibuka ku nshuro ya 23 zagiye zibigarukaho mu gusoza zinenga iyo myifatire y’urubyiruko kutitabira kandi ngo arirwo rukenewe mu kumenya ayo mateka dore ko ngo abenshi muribo bari bakiri bato cyangwa bataravuka mu gihe cya Jenoside.

Mu Midugudu yo mu Mirenge igera kuri itatu JABANA, GATSATA na KINYINYA yo muli District Gasabo ho mu mugi wa KIGALI nagerageje kugeramo, ibyo biganiro byibandaga cyane no kwongera kwikoma ubwoko bw’abahutu muri rusange ko babifashijwemo n’umwaduko w’abazungu n’abihayimana barimo les pères blancs b’abacatholiques ko aribo bazanye amacakubiri mu banyarwanda bavuga ko ubwoko bw’abatutsi ari inzoka, ibisebe by’imifunzo n’ibindi……ko nta mututsi ukwiye gukomeza kubana n’umuhutu kubera ubwikanyize bwabo.

J.Bosco umwe mubatangaga ibiganiro mu mudugudu wa Jabana ho mu murenge wa Jabana avuga ko ibyo byose byatangiye gufata intera cyane aho ingoma ya cyami isezerewe na Parmehutu na Aprosoma kuva 1959, 1963, 1972 hicwa abatutsi hirya no hino mu gihugu, mu Bugesera, Bweyeye n’ahandi hose byitwa ngo inyenzi zateye igihugu. Ati ubwo byarakomeje muli republika ya mbere n’iya kabili biromberejwe imbere na ba prezida Kayibanda na Habyarimana bigera aho bishyika kuri Jenoside bari baragambiriye kuva icyo gihe cyose, barafashe stratégie ko kuba ari Majority ibintu byose ari ibyabo aho batakwimitse ubunyarwanda nkuko FPR-INKOTANYI yabigenje aho imaze kubohoreza u Rwanda yaciye amacakubiri n’akarengane!

Muri ibyo biganiro hagiye hagarukwa ku magambo ya Dr. Léon MUGESERA ufungiye muli Gereza ya Kigali ko ari umwe mu Bahutu b’intagondwa wakunze kubiba amacakubiri avuga ko abatutsi yitaga les envahisseurs bagomba gucishwa iyubusamo muri Nyabarongo bagasubizwa muli Ethiopie mu bafarasha aho bakomoka.

Uretse ibyabereye mu midugudu, ni kuri uwo mugoroba nanone mu muhango wo gucana urumuli rw’ikizere mu Rwibutso rwa Gisozi ahari hateraniye imbaga igizwe n’abayobozi banyuranye bo mu gihugu; amaze gucana urumuli rw’ikizere, Prezida Kagame na Mme we hamwe n’intumwa y’umuryango w’afrika yunze ubumwe dore ko ari nayo mushyitsi mukuru wenyine wagaragaye muri uwo muhango; Prezida Kagame mu ijambo rigufi yavuze ko yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ati nubwo batakaje imiryango yabo aliko batatakaje igihugu kandi ko batari bonyine akomeza avuga ko ibyo byose byatewe n’abanyapolitiki babi.

Bwana DUSINGIZEMUNGU J.Pierre, Prezida wa Ibuka we yavuze ko bashimira Prezida wa Republika n’ingabo zari iza Fpr-inkotanyi uburyo zahagaritsemo Jenoside igihugu kikaba cyarongeye kwiyubaka bundi bushya, ati aliko haracyari ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kurangwa mu gihugu! Ati mwabonye cyangwa mwumvise mu cyumweru kimwe gishize ahatemwe inka eshatu zose z’abarokotse Jenoside! abandi nabo bagafata amagufwa y’imbwa bagashyira mu mifuka bakayajugunya mu nzibutso! (byabaye I Tumba muli Huye).

Bwana Dusingizemungu yakomeje avuga ko bashimira Nyirubutungane Pope Francis kuba yarasabiye abayoboke be imbabazi ku ruhare baba baragize muli Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ati aliko icyo twifuza ni uko mu bihugu byose ku isi hashyirwaho amategeko arwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu rwego rwo guhangana nayo.

Banyarwanda banyarwandakazi, muriyumvira ko ari ibiganiro nyamukuru ku rwego rw’imidugudu ari amagambo y’abayobozi ntagushidikanya ko aribyo ngengabitekerezo igamije guheza abatavugarumwe na Leta y’agatsiko n’abanyarwanda b’abanyantegenke, kuko bikomeje bitya sinzi aho igihugu cyaba cyerekeza? nawe se aho kuba ibi biganiro byaba umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge ahubwo niyo macakubiri ! none se abahutu n’abatutsi baziyunga bate wowe utanga ikiganiro uvuga ko umwanzi w’umututsi yabaye umuhutu kuva ku mwaduko w’abazungu kugera kuri Jenoside? wowe se uri miseke igoroye?

Banyarwanda banyarwandakazi, ibikorwa bibi birigaragaza ndasanga igihugu cyacu ubumwe n’ubwiyunge bikiri kure igihe cyose Leta ya FPR-INKOTANYI ikiyobora u Rwanda.Abarokotse twese nidukomeze twihangane aliko twime amatwi abaduhuhura batuliraho ngo barimo baratuvugira kandi ari ibirura.
Murakoze.

Byanditswe kuwa 08/04/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Rwanda: Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) mw’ ikinamico ry’amatora ya prezida wa republika – 8/2017

Ni mu naKagame-at-Umuganda-with-residents-of-Nduba-in-Gasabo-District-Kigali-26-November-2011ma ngaruka-kwezi  yo ku wa 30/03/2017  ya  bamwe  mu  bayobozi  b’imitwe  ya politiki  bibumbiye  mu  cyo  bise  forum  des  partis  politiques  y  compris  le FPR  aho  Bwana  Kalisa  MBANDA, Prezida  wa  komisiyo  y’igihugu  y’amatora  yatanze  ikiganiro  ku mushinga  w’amabwiriza  ya  komisiyo  y’igihugu  y’amatora  agenga  itora  rya  prezida  wa  republika  muli 2017.
Bwana  Kalisa  MBANDA  akaba  yarashishikarizaga  abo  bayobozi gukurikirana  ibijyanye  n’amatora  ya  prezida  wa  republika  abasaba  kugeza  kubo  bayobora amabwiriza  n’ibisobanuro  bishoboka  byose    kugirango  igikorwa  cy’amatora  ya  prezida  Kagame  azarusheho  kugenda  neza  mu  2017. Yakomeje  avuga  ko  nk’abafatanyabikorwa  b’imena  basabwe  gufasha  nkuko  babisanganywe.
Muri  icyo  kiganiro  kandi  Bwana  MBANDA  yagarutse  no  ku  bwitabire  buteye  isoni  ku  rubyiruko  mu  gihe  cy’amatora  aho  yagize  ati : urubyiruko  rwaratunaniye  aho  ujya  kubona  igihe  cy’amatora  batonda  umurongo  inyuma  y’umudozi  w’inkweto  kuko  azibadodera  cyangwa  inyuma  y’umutetsi  w’ibiryo  byabo  akaba  aribo  bahundagazaho  amajwi !  ati  birababaje ! Bwana  Mbanda  yeruriye  abari muli  iyo  nama  ko  urubyiruko  rw’u  Rwanda  rw’iki gihe  ariko  rumeze  ati  ntiwamenya  imirerere  yarwo  ati  byongeye  kandi  ni  uko  nururangije  kaminuza  ari  uko !  yakomeje  asaba  abafatanyabikorwa  b’amashyaka  mu  gukomeza  kubafasha  gushishikariza  urubyiruko  ibyiza  by’amatora   ya  prezida  wa  republika  bagiye  kwinjiramo.
Bwana  MBANDA  yakomeje abagezaho bimwe  muri  ibi  bikurikira  bikubiye  mu  mushinga  w’amabwiriza  agenga  itora  rya  prezida  wa  republika  by’umwihariko:
1.GUSINYISHA  ABASHYIGIKIYE  UMUKANDIDA.
-Gusinyisha  abashyigikiye  umukandida wigenga bitangira  iminsi  cumi n’itanu (15)  mbere  y’umunsi  wo  gutangira  kwakira  candidature.
-Umukandida  wigenga  asinyishiriza  abamushyigikiye  ahantu  hatarenze  hamwe  mu  Karere  yamenyesheje  ubuyobozi  bw’akarere  mu  nyandiko,  akagenera  copie  Umuhuzabikorwa  w’amatora  ku  rwego  rwa  Zone  y’amatora  Akarere  gaherereyemo, byongeye  kandi  format  y’urupapuro  asinyishirizaho  abamushyigikiye ayihabwa  na  Komisiyo  y’igihugu  y’amatora  iriho  na  cachet  yayo. Ikindi  ni  uko  urutonde  rw’abamufasha  muri  icyo  gikorwa  rushyikirizwa  Komisiyo  y’igihugu  y’amatora  ku  rwego  rw’igihugu  mu minsi  cumi  n’itanu (15) mbere  yo  gutangira  gusinyisha  abamushyigikiye.
2. AHAMANIKWA  IBYAMAMAZA  ABAKANDIDA.
-Birabujijwe  kumanika ibyamamaza  umukandida  mu  isoko, ku  mavuriro, ku  mashuri, ku  nsengero, ku  nkingi  z’amashanyarazi  n’aho  abagenzi  bategera  imodoka, gusa  bishobora  kumanikwa  ku  nyubako  no  ku  binyabiziga  igihe  umukandida  abyumvikanyeho  na  ba  nyirabyo.
3. KWIYAMAMAZA  HAKORESHEJWE  IKORANABUHANGA.
– Birabujijwe  gukoresha  imbuga  nkoranyambaga za  Leta  n’iz’ibindi  bigo  bigamije  inyungu  rusange  mu  gikorwa  cyo  kwiyamamaza, izemewe  n’amategeko  mu  gikorwa  cyo  kwiyamamaza  hubahirizwa  amategeko  ya  Komisiyo y’igihugu  y’amatora  akaba  harimo  Facebook, Twitter, Website, WhatsApp, na  SMS.
-Umutwe  wa  politiki  cyangwa  umukandida  wifuza  kwiyamamaza  akoresheje  ikoranabuhanga  abimenyesha  mu nyandiko  Komisiyo  y’igihugu  y’amatora  hasigaye  nibura  amasaha  mirongo  ine  n’umunani (48)  ngo  atangire  kwiyamamaza  kandi  akanagaragaza  mu nyandiko  uburyo  bw’ikoranabuhanga  azakoresha. Mu  gihe umwe  muri  aba  hari  abo  ateganya  bazamwamamaza, agomba  gushyikiriza  Komisiyo  y’igihugu  y’amatora  urutonde  ruriho  amazina, numero  ya  phone, numero ya  carte  d’identité  rw’abo  yifuza  ko  bamwamamaza  hakoreshejwe  ikoranabuhanga, n’aho  bakirira  cyangwa  boherereza  ubutumwa  bwabo (email  address).
-Umukandida  wese  wifuza kwiyamamaza  akoresheje ikoranabuhanga ashyikiriza mu nyandiko Komisiyo  y’igihugu  y’amatora  ubutumwa  bwose, amafoto  n’ibindi  byose  ateganya  kuzifashisha  mu  gikorwa  cyo  kwiyamamaza  hasigaye  nibura  amasaha  mirongo  ine  n’umunani (48)  ngo  atangire  kwiyamamaza  kugirango  Komisiyo  ikore  isuzuma  mu  kwemeza cyangwa  igasaba  ko  bihinduka.
Igihe  cyose  bibaye  ngombwa  Komisiyo  y’igihugu  y’amatora  ishobora  kwiyambaza  izindi  nzego  zibifite  mu  nshingano  zazo  kugirango  ishobore  gukurikirana imigendekere  y’igikorwa  cyo  kwiyamamaza  hakoreshejwe ikoranabuhanga, ni muli urwo rwego  umukandida wese  cyangwa  abamwamamaza  baryozwa  ibyaha  bakoze  mu  gikorwa  cyo  kwiyamamaza  no  kwamamaza  hakoreshejwe  ikoranabuhanga, nko  gukoresha  by’umwihariko  amazina  y’undi  muntu  igihe  hoherezwa  ubutumwa  hagamijwe  kwiyoberanya.
4. GUHAGARIKA   IBIKORWA  BYO  KWIYAMAMAZA.
-Hakoreshejwe  uburyo  ubwo  aribwo  bwose, ibikorwa  byo  kwiyamamaza  bigomba  guhagarikwa  hasigaye  amasaha  24  mbere  y’umunsi  w’itora  kandi  ibyamamaza  bikaba byakuwe  aho  byamanitswe  kumunsi  ubanziriza  itora, byongeye  kandi  nta  nuwemerewe  kwambara  imyenda  cyangwa  ibindi  byose  byamamaza  kuri  uwo  munsi  no  ku  munsi  w’itora.
5. GUHAGARARIRWA   K’UMUKANDIDA.
-Urutonde  rw’abazahagaralira  abakandida  rushyikirizwa  ishami rya  Komosiyo  y’igihugu  y’amatora  mu  Karere  hasigaye  nibura  amasaha  mirongo  irindwi  n’abiri (72) mbere  y’umunsi  w’itora.
Banyarwanda  banyarwandakazi ngayo  amwe mu  mabwiriza  agomba  gukurikizwa  mu  gihe  cy’amatora  y’umukuru  w’igihugu  2017, mwiyumviye ko  hari  n’ibihano  bishobora  kuba  biteganijwe  ku  munyarwanda  uziyamamaza  cyangwa  uzamamaza  binyuranije  nayo. Ikindi  ni  uko  mu  gusoza  iki  kiganiro  Bwana  Mbanda  yamenyesheje  ko  batekereje  no  ku  banyarwanda  bafite  ubumuga  bwo  kutabona  aliko  bazi  gukoresha  inyandiko  ya  ‘’ Braille ‘’  ko  bazayifashisha  mu  gutora.
Iyi  nama  rusange  ya  bamwe  mu  bayobozi  bahagaraliye  imitwe  ya  politiki  n’abadepite  yarimo  na  Bwana  NSENGIYUMVA  Fulgence(hutu de service) akaba  na  Sekereteri  wa  Leta  ushinzwe  agriculture   wari  waje  gutanga  ikiganiro  kijyanye nuko  umusaruro  w’ubuhinzi  wifashe  muli  iki  gihe. Ikaba  yarashojwe  n’umuhango  wo  gushyiraho  abagize  bureau  shya  y’ihuliro  ry’amashyaka  yemewe  na  FPR  igizwe  na  Hon. Deputé  MUKAKARANGWA  Clotilde  ukomoka  mu  ishyaka  PDC (nk’umuvugizi  w’ihuliro)  na  Mme  NDANGIZA  Madina  ukomoka  mu  ishyaka  PDI ( nk’umuvugizi  wungirije  w’ihuliro).
Murakoze.
 
Byanditswe  ku  wa  07/04/2017, na :
A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.