Archives mensuelles : janvier 2017

Gishwati/Rwanda. Hashize imyaka icyenda bategereje amafranga y’ingurane ku masambu  yabo bambuwe  na leta ya FPR.

photo http://www.gishwati-mukura.com/

photo http://www.gishwati-mukura.com/

Ni mu Karere ka Rubavu, intara y’iburengerazuba mu cyahoze ari prefegitura ya Gisenyi aho abaturage bari baturiye inkengero  z’ishyamba rya Gishwati  bamaze imyaka icyenda yose amaso yaraheze mu kirere ngo bategereje ko Leta  y’agatsiko ka  FPR yabishyura ibaha amafranga y’ingurane ku masambu yabo yigabije ivuga ko yayafashe kubw’inyungu rusange hagamijwe ibungabunga ry’ibidukikije no kurengera ubuzima bwabo none ahubwo bakaba bagiye gushirira ku icumu kubera inzara no kubura aho bikinga dore ko bavuga ko iyo baza kuba barahawe ingurane kuri ayo masambu yabo bari kuba barashoboye kwigondagondera utururi ahandi two kwegekamo imisaya aliko kubera kwirirwa biruka inyuma y’izo ngurane intege zimaze kubashirana ari nako batakaza bamwe muri bo.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, abo baturage bivugira ko ntaho bataragera basaba kurenganurwa aliko nanone bagasanga uwo batakira ariwe wabarenganije hashize imyaka 9, kugeza ubu bakaba bavuga ko bashyizwe mu rujijo n’abambari ba Leta ya FPR-Kagame.

Nyirarukundo Anastasie umwe mu barenganijwe utuye mu murenge wa Kanama dore ko icyo kibazo kirangwa mu mirenge itatu ikikije ishyamba rya Gishwati,uretse uyu hakaba hari n’imirenge ya Kanzenze na Nyakiriba;anastasie rero ari nawe ukunze gutinyuka mu kuvugira bagenzi be bo bazahajwe n’indwara y’ubwoba baterwa  n’abayobozi  b’agatsiko yadutangarije kuri phone igendanwa ko nta gihe atahwemye kubaza ingurane z’amasambu yabo ati aliko uretse guhora  badusubirishamo gusa ibyo twabajijwe mbere bakitubarura no kutwizeza ngo ibibazo byacu bigiye gukemuka nta kindi…! ati tubibonamo nk’agasuzuguro gakabije k’abayobozi  mu gihe birirwa baririmba ngo abanyarwanda twiheshe agaciro! ati ese ubu tuzihesha agaciro dukandamizwa n’abakaduhesheje? Ati ubu tugiye gutuza twemere  duhebe burundu kuko uwo dutakambira ngo aturenganure ari nawe watwikoreje uyu musaraba! Ati ahasigaye turasaba ubufasha k’uwariwe wese wumva ugutakamba kwacu!

Kuri telephone twashatse kuvugisha  umuyobozi w’akarere ka Rubavu ntiyashaka kutwitaba,haza kuboneka uwitwa Twagirayezu jean bosco,umukozi mu biro by’irangamimerere mu murenge wa Nyakiriba  umwe mu mirenge twavuze haruguru yarituwemo nabo baturage adutangarizako nako ni ukutubeshya  nk’ibisanzwe  à la FPR,  ko ibyo abo baturage bavuga ataribyo kuko ngo bamwe muribo bishyuwe, kandi akongera  akivuguruza yemeza ko umubare munini wo mu murenge wa Nyakiriba wishyuwe ku ikubitiro ati aliko nta mafranga yigeze agera kuri comptes zabo!nimwiyumvire namwe!yagiye he se?yariwe na nde se?akomeza atubwira ko abo baturage ba Nyakiriba bari baribaruje kuli liste ati aliko kubera ko batarabona ingurane zabo byumvikane ko ari igihombo!ati nibihangane turacyabikoraho ubuvugizi!

Banyarwanda, Banyarwandakazi, ubuvugizi  buhora buririmbwa n’iminwa y’abayobozi  butagira icyo bukemura bumaze iki? Harya  ngo keretse umuntu umwe gusa  Prezida Paul Kagame niwe ufite ububasha bwo gukemura ibibazo byananiranye ahindura  amategeko  n’itegeko-nshinga uko yishakiye? Birababaje  cyane! kubona Leta yakagombye kurengera abaturage mu kubashakira imibereho myiza ariyo ahubwo ishinzwe kubahuhura!icyakora nta gahora gahanze tubiteze amaso!

 Byanditswe kuwa 31/01/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

 

Rwanda : ese aho prezida kagame ntiyaba afite impungenge z’impinduka za politiki zimutegereje nkuko biri hirya no hino ku isi?

kagame-twitterKuri  24/01/2016 muli Kigali Convention Center ubwo Prezida Kagame yakiraga  abahagaraliye ibihugu byabo mu Rwanda basaga 60 mu rwego rwo gusangira nabo, mw’ ijambo rye amaze kubifuriza ikaze no kwishimira imikoranire yabo n’igihugu cy’u Rwanda yagize ati: dukomeje kwishimira ubufatanye n’ibihugu muhagaraliye kandi twifuza ko bwazakomeza muli iki gihe hari impinduka za politiki hirya no hino ku isi, ati nk’umunyamuryango w’umuryango mpuzamahanga, u Rwanda sirwo rwasigara rwonyine rutagezweho n’ingaruka zizo mpinduka za politiki zirimo kugaragara hirya no hino ku isi, ati hatabayeho ubufatanye n’ibindi bihugu indicators ziratwereka ko buri gihugu gishobora kuba cyatakaza imbaraga bityo kikisanga nta ntege gisigaranye.

Banyarwanda banyarwandakazi, Prezida Kagame agomba kuba noneho asa nugenda ava ku izima rya ya politiki ye yo kwigira yari amaze igihe abeshya abanyarwanda ko ariyo yonyine ishobora kubateza imbere hativanzemo abaterankunga babanyamahanga,akaba amaze gusubiza ubwenge ku gihe ko ntaho politiki nkiyo y’ubwigunge yazabageza.Prezida Kagame akomeza avuga ko ibibera ku isi muli iki gihe twabivanamo amasomo yuko nta gihugu na kimwe ku isi gishobora kwihaza  aribyo bivuga kwigira mu gihe nta bufatanye n’ibindi bihugu ati kuko ariho honyine haturuka imbaraga zisigasira politiki n’iterambere bibereye abaturage.

Banyarwanda banyarwandakazi, mpereye kuri aya magambo ya Prezida Kagame nta gushidikanya ko agaragaza impungenge afitiye ahazaza h’u Rwanda akaba ageze mu mahina aho gukata ikorosi bitamworoheye kandi amazi akaba yararangije kurenga inkombe.

Gusa uyu mugabo Paul Kagame  akomeza umutsi kuko bitamubujije kwizeza ba ambassadeurs  ko mu Rwanda  uyu mwaka hari amatora y’umukuru w’igihugu aho ngo abanyarwanda bazagaragariza ubudashyikirwa bwabo mu gukomeza gusigasira ibyo bagezeho bashimangira ko yakomeza kubayobora.

Nimwiyumvire namwe! Tubibutse ko aya ari yamatora yidodeyeho atifuza ko nta nundi mukandida wayagaragaramo! murazi ba Padiri Nahimana babyifuje aliko bakazitirwa gukandagiza ikirenge mu Rwanda bityo abanyarwanda  bakaba bahatirwa buhumyi gushimangira ayo matora kuko ariwo muvuno wonyine prezida Kagame asigaranye mu rwa Gasabo aliko akiyibagiza ko bishobora kumuviramo urw’imbwa yaboneye ku mugezi yirengagije ko amatwi y’ihene yumva ageze ku mbabura! Tubitege amaso!

Byanditswe kuwa 30/01/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Rwanda:umugogo wa nyakwigendera umwami  Kigeri uri mu buruhukiro bw’ibitaro Roi-Faycal – Kigali

photo igihe.com

photo igihe.com

Ni mu ibanga rikomeye aho kuri uyu 09/01/2017 ubwo indege y’ikompanyi Ethiopian airways yari isesekaye ku kibuga cy’indege i kanombe irimo umugogo w’umwami  KIGERI wa 5 NDAHINDURWA  akaba yakiriwe n’abantu bakeya cyane nkaho umuryango we utari ubizi,yewe nta na bamwe mu bajyanama be ba hafi bapfuye agasoni ko kuba baje baherekeje umugogo we!

Ku buryo ukuza k’uwo mugogo  byakozwe mu bwiru n’ibanga rikomeye hagati ya gouvernement ya FPR na bamwe mu bahindiro bavuga ko bari bahagaraliye uwo mugogo kugeza impaka zari zibashyamiranyije zikemuriwe muli USA  n’urukiko rwo muli Virginie.

Byagaragaye rero ko niba hari nabagombaga kumwakira ku kibuga cy’indege i Kanombe batamenye igihe wahagereye yewe  nashoboye kubaza umwe mubakozi bo ku kibuga i Kanombe nawe ambwira ko batari bazi ugutahana umugogo kw’umwami uyu munsi!

Aliko ku ruhande rwa Leta ya FPR hagaragaye Mme Ministri w’umuco na sport Uwacu Julienne,  uwari ahagaraliye abahindiro  Dr.Vuningoma  umuyobozi w’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco ari nawe washimiye Leta ya FPR kuba yarabafashije kuba bageze mu gutabariza umugogo w’umwami i Rwanda!hari na Bwana Fransisko NGARAMBE  Segeral wa FPR-inkotanyi wasaga  nutigaragaza cyane mu ifatwa ry’amafoto ya za cameras za TVR (inkuru yanyuzeho inshuro imwe kuli TVR) kandi byumvikanaga ko uyu yari indungurutsi ya Shebuja Prezida Paul Kagame! Hakaba hamenyerewe ko iyo hagaragaye ihulizo ry’ikibazo runaka  uyu shebuja Kagame ahita  akora uko ashoboye kwose akaba agihunze afata rutemikirere yitwaje kujya gutanga ibiganiro runaka ku iterambere ry’isi  hirya no hino ku isi!tutarava kuri iyo ngingo.

Ese prezida Kagame yaba yarabaye umukozi wa l’ONU ryari? mu guhora asesagura umutungo w’igihugu ngo agiye gutanga ibiganiro aho impuguke zabuze!gusa akwiye kwerulira abanyarwanda abasobanulira iryo kinamico ahoramo!aho gukomeza kubabangamira.

Tugarutse ku mugogo w’umwami Kigeri wa 5 Ndahindurwa,abanyarwanda benshi bakomeje kwibaza impamvu batamenyeshejwe ukuzanwa mu Rwanda kwawo ngo bajye kumwakira?

Bamwe bati wasanga atari umugogo w’umwami ahubwo ari ibindi bafungiye muli iriya sanduku!abandi bati Leta ya FPR irashaka kubanza kuwukoreraho imigenzo!bakanakomeza kwibaza impamvu bamwe bagize umuryango we w’abahindiro bemeye ko azanwa mu Rwanda?

Cyrille Mugabushaka ukomoka mu karere ka Nyanza yadutangarije ko kugeza ubu bafite impungenge ko bakurikije ukuntu batamenyeshejwe  gahunda y’itahuka ry’umugogo w’umwami wabo ari nako wabona bahejwe no mu itabariza rye i Mwima!

Ati kuko hagomba kuba hari akagambane hagati ya Leta ya FPR  na bamwe mu bahindiro bari muri gahunda zo kubanza kuwukoreraho imihango ya gipagani kandi tuziko umwami wacu yari yarabatijwe ku izina rya YOHANI BATISTA! Cyrille yakomeje ambwira ati ukurikije n’impaka zagiriwe kuri uriya mugogo w’Umwami wacu  ntibyaba bitangaje wumvise ko yanashyinguwe mu ibanga ariko se byahe birakajya  ahubwo byakwitwa ko washyinguwe kandi warajugunjwe mu Nyanja nk’iya ba Kaddafi  cyangwa Bin Laden! yakomeje agira ati Leta itubabarire tuzi ko bitayoroheye ntizatume tulira ngo twihanagure ko byose byarangiye, izatumenyeshe tumuherekeze ntabwo yatubaniye nabi!

Banyarwanda, Banyarwandakazi, benshi  barakomeza gutanga ibyiyumviro! KABAYIZA Ephrem nawe ukomoka mu karere ka Nyanza  aragira ati : Kuki abarwanyi babili ba FDLR iyo batahutse bivugwaho cyane n’ibitangazamakuru byose hano mu Rwanda uhereye ku bya Leta  aliko gutaha k’umugogo w’umwami  bikaba ubwiru ngo abanyarwanda batabimenya, kubona umugogo we usanganirwa n’abantu batarenze batanu nkaho ashinjwa ibyaha?

Ati kandi ahubwo iyi Leta yagombye kuba yatangije icyunamo nibura cy’iminsi 7 ikulikiranye!akomeza agira ati biragaragara ko umwami atari yishimiwe na Leta FPR! ati:umwami yagorwa rwose!ati ajya kuva mu Rwanda yaciye mu cyanzu none n’umugogo we ucishijwe mu cyanzu ugaruka!

Banyarwanda banyarwandakazi,haribazwa byinshi  kubizakulikira  umwami Kigeri wa 5 dore ko mugihe yari akiri muzima yari yarahakanye kugaruka mu gihugu cye atari umwami kuko ngo yarakomeye cyane ku muco, ko itahuka rye ryari kuzakurulira u Rwanda ishyano bitewe nawe none hagarutse umugogo we!ese  aho umugogo we nta muvumo waba utuzaniye?

Ese none umusimbuye  YUHI WA VI BUSHAYIJA Emmanuel azemera kuba nka rubanda cyangwa azahitamo gutura mu mahanga ubuziraherezo nka Kigeri wa 5? Ni ukubitega amaso!

Byanditswe kuwa 10/01/2017, na:
A.BEN NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.