Inkono ihira ikibatsi ntihira ikibariro
Banyarwandakazi, Banyarwanda namwe nshuti z’u Rwanda namwe mwese abakurikirana iby’iwacu mbaramukije mbifuriza amahoro y’Imana, muzagire Noheli nziza n’umwaka mushya muhire. Nyuma y’iminsi mike ntaheruka kubaganiriza mu bintu binyuranye biba binshishikaje binanteye inkeke nabashije kumva benshi muri mwe bantashya bambwirako dusangiye uburyo bwo kubona ibintu n’abandi bambaza gusa impamvu ntaheruka kugira icyo mbatangariza. Muri make nagize […]

Rwanda: Pahulo Kagame nacecekeshe n’abayobozi bahora bamuramya ngo « kuri Paul Kagame imvugo niyo ngiro ».
Uretse guha gasopo abayobozi be kutazongera gukoresha imvugo ngo barishimira ko amahanga akomeje kugira ibyo yigira ku Rwanda ; Pahulo Kagame yarakwiriye no kubategeka kutongera gukoresha imvugo ngo ˂˂ Kuri Paul Kagame imvugo niyo ngiro !˃˃, kuko azi neza ko ataribyo ahubwo ari ukubeshya abanyarwanda. Ni muli congrѐs y’iminsi […]

Gakondo k’Iwacu
Iriburiro Ikibazo cyashegeshe Igihugu cyacu n’Abagituye ni ukutamenya iwabo n’ababo. Uko umuco wa Kinyarwanda wagiye usobekerana n’indi mico, Abenegihugu bagiye bamira bunguri iby’imahanga bakirengagiza iby’iwabo, kumenya iwabo n’ababo ndetse no kumenyana ; ngo basangire basabane, byabaye ibango ryo gutatira igihango cya Gakondo ; biteye agahinda kamwe k’Umukubabibero ! Muri iyi nyandiko twise »Gakondo k’Iwacu tuzajya twibanda cyane ku […]

Rwanda: Leta ya FPR irishimira gukomeza kugira umubare munini w’imfungwa mu magereza.
Byatangajwe na CGP RWIGAMBA Georges mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 06/12/2017 aho uyu muyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) yatangaje ko kubufatanye na police y’igihugu byatumye abantu bajyanywa mu magereza biyongera cyane ugereranije n’abafungurwa; akaba yemeza ko mu gihe benshi bahamwe n’ibyaha bya Jenoside batabarika wasangaga aribo benshi muli ayo magerereza mu […]
Me Evode Uwizeyimana yagaragaje ikinyabupfura gike imbere y’inteko nshinga-mategeko y’u Rwanda
Ni muri urwo rwego kuri iki gicamunsi cyo kuwa 28/11/2017 ubwo yasobanuriraga inteko umushinga w’itegeko rishya rizagenderwaho mu guhana abakora ibyaha byo gusebanya aho uyu munyamategeko yise abanyamakuru imihirimbiri ngo akurikije inyandiko bakunze gusohora mu binyamakuru zisebanya aliko banyirugusebwa bagahitamo kutirirwa babakulikirana mu nkiko kubera ko baba babona ari ba rubebe nta ndishyi babakuraho bityo […]

Rwanda : ingendo za Pahulo Kagame mu mahanga zikomeje kumunga umutungo w’Abanyarwanda
Nibyo koko rero mu gihe uyu muyobozi yaherukaga kwikoma mugenzi we Prezida Petero Nkurunziza amwagiriza ko yananiwe kuyobora igihugu aho ngo yirirwa yihishe ahantu hatazwi nyuma y’umugambi mubisha wari wamupangiwe n’uyu awurimo ukaza gupfuba hari mu mwaka wa 2015 ; Pawulo Kagame kuri we siko bimeze aho kwikingiranira mu gihugu cye muli ibi bihe agezemo […]

Rwanda: FPR irimo gutegura imyigaragambyo yo kwamagana Abafransa
Ibinyujije ku muvugizi wa Forum y’amashyaka mu Rwanda akaba anakuriye ishyaka rivuga ko riharanira ubumwe bw’abanyarwanda na Demokrasi (UDPR) Bwana Nizeyimana Pie afatanije na Hon. Rucibigango Jean Baptiste ukuriye ishyaka rirengera abakozi (PSR) ; Ni kuri uyu wa 06/11/2017 batangarije itangazamakuru ko nk’imitwe ya poliriki yemewe mu Rwanda batewe impungenge n’ukuntu ubufransa burimo kwitwara ku […]

Rwanda : ministri Louise Mushikiwabo yariye iminwa
Banyarwanda, kuki Leta y’agatsiko ka FPR niba ifite ibimenyetso bifatika itajyana ubufransa mu nkiko aho guhora ibwejagura ngo nibwemere uruhare rwabwo muli Jenoside ? Ngarutse ku kiganiro aherutse kugirana n’icyitwa ‘Internationales ’; Ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Mme Louise Mushikiwabo yariye iminwa aka ya ndirimbo ngo igifransa kirakamye !, akaba akomeje guhesha isura mbi igihugu […]