Iyo ntero iribazwa hano mu rwa Gasabo mu gihe bamwe mu bayobozi b’agatsiko aho kugirango bahangire rubanda udushya ahubwo usanga indirimbo yabo ari uguhora barepeta (répétition) kuri Génocide rwandais, bameze nka wa mukambwe uhora akuganirira kuli sujet imwe, buri gihe ati habayeho! ntamenye ko igihe cye cyarangiye! urugero nka ba Muzehe Sénateur Tite RUTAREMARA, Hon. François NGARAMBE Ségeral wa FPR-Inkotanyi n’abandi…ntibyumvikana ukuntu abantu nk’aba baba bagifite uruhare mu gutekerereza abanyarwanda uretse kubanyunyuza gusa! boshye iyaba ari nkabo beguzwaga? nabo bararambiranye!Iyeguzwa rero rirakomeje hafi mu turere twose tw’igihugu cyane cyane ba gitifu b’imirenge, utugari na bamwe mu bakozi mu yindi mirimo. Iyo nkubiri yo kubanyuzamo umweyo ahanini kubera kudakurikiza amabwiriza bahabwa yo kwaka abaturage ibyo badashoboye ; ikaba iherutse gushyirwa ahagaragara na Ministri KABONEKA Francis w’ubutegetsi bw’igihugu aho yagaye cyane imikorere cyane cyane ku bayobozi b’inzego z’ibanze, yavuze ko izo mpinduka zigomba no gukomeza muli 2017 kandi ko nuwagirizwa ibyaha muri bo azajya abikurikiranwaho. Nyuma rero y’iyeguzwa rya ba Gitifu b’imirenge n’utugari mu turere twa Nyamasheke, Rubavu, Rusizi, Gatsibo, Kirehe n’ahandi ntarondora…kuri ubu haravugwa ba gitifu b’utugari n’ababungirije, abakozi baba social, abavuzi b’amatungo bose hamwe 58 bamaze kweguzwa mu Karere ka Bugesera kandi bivugwa ko uwo mubare ushobora kwiyongera nkuko umuyobozi w’akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel abitangaza aliko akaba ahakana yivuye inyuma ko bategujwe ahubwo babikoze ku bushake bwabo!
Banyarwanda banyarwandakazi, ikinyoma kiragwira! uyu mayor mu kwijandika mu binyoma nka biriya agomba kuba atibuka ko hari umugani w’ikinyarwanda uvuga ko « Inkoni ikubise mukeba bayirenza urugo! »….arabona ko kuvuga ko beguye ku bushake bwabo ari mvugo ibereye, ko kwiyemeza kuba umushomeri mu gihugu cyacu bisigaye ari umurimbo!byabaye ibidukikije!
Kimwe rero na Giti mu Jisho ariwe Prezida Paul Kagame uhora akangisha intambara mu gihugu cyacu nkaho abanyarwanda twaremewe guhora mu ntambara,mu ndimi ebyiri zivuguruzanya ahorana;ku ruhande rumwe akaba avuga ko intambara y’amasasu yarangiye ko hasigaye gushaka iterambere,ku rundi ruhande ati ndasaba ingabo n’abashinzwe umutekano kutirara, kuba maso hatazagira utwinjirana! kubw’ibyo tugasanga abamuzi ukwo guhora yikanga baringa kwe ari iturufu y’ikinamico akunze gukoresha mu rwego rwo guhora yikiza abo yita abanzi kandi akaba abona adashira amakenga ku matora yo muli 2017 yidodeyeho.Biragaragara kandi ko akomeje gushaka uburyo bwose bwo kwigarulira urubyiruko bitazamworohera kubera ubushomeri rwiberamo uretse kuba yarushora muli za ntambara ze zihoraho gusa;ariyo mpamvu ku wa 24/12/2016 mu rwego rwo kwifuriza ingabo, abashinzwe umutekano, noheri nziza n’umwaka mushya wa 2017 yagize ati : »ndabasaba kuba maso kuko mushobora kwitabazwa isaha iyariyo yose mu gihe umwaka wa 2017 wegereje harebwa ibyakozwe n’ibikwiye gushyirwamo imbaraga, ati mugomba gukomeza gushyira umutima mu kazi no kuba maso, ati cyane cyane duhereye kubyo tubona mu karere no ku rwego mpuzamahanga! ati mugomba kuba mwiteguye kugira icyo mukora mu gihugu cyangwa hanze yacyo ku ineza y’umutekano! prezida Kagame yakomeje ababwira ko abafitiye icyizere nk’abantu biyemeje kukirwanirira! »
Banyarwanda banyarwandakazi, muriyumvira namwe! aliko se tuzahora ku nkenke z’intambara kugeza ryari? aho gushaka ibisubizo by’ibibazo bya ngombwa byugarije abanyarwanda, prezida Kagame n’agatsiko ayoboye baritekerereza gushora intambara mu bana b’u Rwanda! nguko nguko imigabo n’imigambi ya Giti mu jisho Prezida Paul Kagame muli 2017 no gusezerera uwariwe wese udashyira mu bikorwa inyungu z’agatsiko . Tubiteze amaso.
Mugire amahoro.
Byanditswe kuwa 28/12/2016 na:
A.BEN NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.