Rwanda : Ba Gitifu bareguzwa ubutitsa, Ibingira arivuga imyato yabo yishe, Kagame ati padiri Nahimana ni karibu!

Rwanda:ba Gitifu bareguzwa kubera kwanga kunyunyuriza Leta ya FPR indonke mu baturage

nyamashekeNi muli urwo rwego, uretse nahandi mu gihugu hose  hari kuvugwa ukweguzwa kw’abayobozi banyuranye bo mu nzego za Leta cyane cyane abo bita ba Gitifu b’imirenge n’utugari, bakaba bakomeje kweguzwa na Leta ya FPR ahanini bitewe nuko ngo batesheje imihigo baba barasinyiye,aliko ababikulikiranira hafi bagasanga ari uko bananiwe mu gukaza umurego mu rwego rwo kunyunyuza abaturage utwabo babaca amahôro n’imisanzu y’umurengera kandi ya nzara yiswe  »warwaye ryari,Nzaramba n’ibindi… » zibamereye nabi,iyo misanzu yose ikaba yakwa abaturage  byitirirwa ko ariyo gutuma babegereza ibikorwa-remezo,byahe birakajya!yakwigiriye mu mifuka yabo se! nguko uko abaturage babayeho muli iki gihugu cyababyaye!

Ni kuri uyu wa 13/12/2016 rero ba Gitifu b’imirenge itandukanye bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu ntara y’iburengerazuba icyahoze ari prefegitura ya Cyangugu bamaze kweguzwa mbere yuko inama y’umushyikirano itangizwa na Prezida Kagame kuri uyu wa 15-16/12/2016 muli Kigali Convention Center.
Bwana Harerimana Frédéric, Mayor w’akarere ka Rusizi kimwe na mugenzi we Kamari aimé Faustin w’akarere  ka Nyamasheke bakaba batangaza ko abo ba Gitifu b’imirenge mu Turere bayobora bateguzwa nkuko hanze aha bivugwa ko ahubwo ari ukubera bibonyemo kudashobora kugendana n’umuvuduko w’iterambere igihugu cyacu kiyemeje bityo bakaba batarabashije kunoza inshingano biyemeje,byongeye inama y’umushyikirano itegenijwe gutangira kuri uyu 15-16/12/2016 ikaba itagombaga kuba bakiri abayobozi.
Kuri telephone ngendanwa, Bwana  MUNYANKINDI Eloi umwe muli ba Gitifu wegujwe akaba yarayoboye umurenge wa Kagano yadutangarije muri aya magambo:’’nta gitangaje kuko narimbyiteze,ati kandi aho kugirango ngaraguze agati abaturage nyobora mbabaza indonke badafite, no guhora mbeshya abankuriye ngo bimeze neza nkaho ari ugusarura ibyo wavunikiye nahisemo kubihara…bizabazwe abandi…!
Banyarwanda banyarwandakazi,iyi Leta ya FPR wagirango  ni Agatunzi!! Leta itababarira abaturage kandi ibona aho inzara ibageze ahubwo ikaba yarabahitiyemo inzira yo kubahuhura ngo ni umuvuduko w’iterambere barimo!!biteye agahinda no kwiheba!
Mwirirweho.

Paul Kagame ati Padiri Nahimana naze: impuhwe za Bihehe?

kagame-twitterNi kuri iki cyumweru ku wa 11/12/2016 muli Kigali Convention Center aho Prezida Kagame yari yateranirije inama ya Bureau politique y’umuryango FPR-INKOTANYI hamwe n’abanyamuryango basaga ibihumbi bibili mu rwego rwo kurebera hamwe aho umuryango RPF-Inkotanyi uhagaze muri iki gihe no kwemeza ingamba zizagenderwaho mu myaka 2017-2025 iri mbere.Kimwe na commission ishinzwe kurwanya jenoside rero (CNLG), Prezida Kagame yagize ati: « umuntu nka Nahimana wakunze kwibasira abatutsi ndetse adasize  n’abahutu yise imishwi mu mvugo ze zitandukanye ntiyari akwiye kubuzwa kwinjira mu Rwanda nubwo yari afite passeport étranger!yakomeje agira ati siniyumvisha ukuntu Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu Rwanda kandi ashakwa n’ubutabera mu bigendanye no kumukekaho ko ashobora gukwirakwiza ideology ya jenoside amenyereye kwigisha! ».
Banyarwanda banyarwandakazi,tubibutse ko ikimara kumenya ubutahe bwa Padiri Thomas Nahimana commission y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside(CNLG) yari yasabye inzego zibishinzwe ko mu gihe azaba asesekaye ku kibuga k’indege cya Kanombe agomba guhita atabwa muri yombi kubera ngo  amagambo ye yakunze kuvuga yuzuyemo ihakana n’ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi ndetse ko ari umwe mu bapfobya bakanahakana jenoside ku isi hose.
Banyarwanda banyarwandakazi,biragaragara ko Imana yakinze akaboko kayo kuri uyu munyapolitiki  Padiri Nahimana aliko kandi byumvikana ko Imana ye hari impamvu ikimukomeyeho kimwe n’abandi banyepolitiki Leta y’agatsiko ibitse mu bihome byayo! bityo bikaba bidakwiye guca intege abanyarwanda muri rusange bifuza impinduka mu gihugu cyacu ahubwo bitwongerere imbaraga zo gukomeza guhangana n’iyi ngoma ya Semuhanuka.
Mugire Amahoro.

Lt Genaral Fred Ibingira akomeje kwivuga imyato yabo yishe

Ni kuri uyLt General Fred Ibingirau wa 08/12/2016 mu Karere ka Gasabo ahari hateraniye imbaga y’abaturage na bamwe mu bagize umutwe w’inkeragutabara,mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa umudugudu wa Rudakabukirwa;aho uyu mu jenerali Ibingira yafashe ijambo imbere y’abaturage n’abayobzi banyuranye barimo Mayor wa Karere ka Gasabo Bwana Steven Rwamurangwa agira ati: ibikorwa nk’ibi tubikesha ukwibohoza kw’igihugu cyacu kwakozwe n’ingabo zari iza APR guhera mukwezi k’ukwakira 1990 kugeza duhagaritse jenoside muli Nyakanga 1994,ati uhereye Kibungo, Bicumbi,Bugesera,mu Mayaga,Kabgayi,Gakurazo,Kabutare  na Butare mu mugi no mu nkambi za Kibeho,aho hose twahanyuraga dukurikiye umwanzi tugenda tuvana mu nzira inkambi z’impunzi umwanzi yihishagamo! Ati aliko kandi ibyo bikorwa byose twabaga tubikesha Nyakubahwa Paul Kagame utarahwemaga kutugira inama zinyuranye ku rugamba twarimo,nubwo bwose yari agifite ipeti rya Major!ati izo mpanuro ze zatubereye umusingi n’impamba ku ngabo za RPF twese kugeza ubu hakaba hashize imyaka 24 yose!banyarwanda banyarwandakazi nimwiyumvire namwe!bazagera aho batubwire nakari imurore!kugenda avana inkambi z’impunzi mu nzira uyu mujenerali avuga ntabwo ari zindi mpuhwe yazigiriraga atari ukuzitsembana niyonka!ntawe utazi ibyo yakoze mu nkambi ya Kibeho nkuko abyivugira ko yahanyuze noneho akaba ageretseho nahandi hose yanyuze!ni agahomamunwa!
« Banyarwanda banyarwandakazi,uyu mwicanyi ruharwa Jenerali Ibingira yakomeje abwira abaturage ko umwanzi w’abanyarwanda ari mu byiciro bitandukanye…ngo nka FDLR ishobora gutera igihugu n’abandi…ati aliko tugomba gushyira hamwe tugafatanya n’ingabo z’igihugu tukarwanya umwanzi twivuye inyuma.Yakomeje ashimangira ko ingabo z’u Rwanda ntawe ushobora kuzitsimbura haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga aho ziri,ati ubugambo mujya mwumva nimubwime amatwi,mwubake amazu meza,mukore imihanda myiza muyigendemo mwishimye naho ibindi by’amagambo babivuge babipfane iyo ngiyo baba!kuko ntawe uzigera abona umwanya na muto wo gusenya iki gihugu cyiza,kimeze gitya,gifite ubuyobozi bwiza,gifite abaturage beza ».(haaaahaa..ni beza kuko babaye ingaruzwamuheto! ni akumiro koko!).
Banyarwanda banyarwandakazi,tubibutse ko uretse Prezida Paul Kagame,uyu mu jenerali wenyine niwe utanga uruhusa ku basirikare bakuru bajya hanze y’igihugu haba ku mpamvu z’akazi  cyangwa bwite.
Banyarwanda banyarwandakazi,uyu mu jenerali Ibingira ukuriye umutwe w’inkeragutabara ni umwe mu bagaragayeho ubwicanyi bukabije aliko yirengagiza ko na nyina wundi abyara umuhungu! ntanatekereza  ko ejo bwacya ingabo za RDF zahindutse FDLR avuga  cyangwa indi mitwe….akaba yabura aho arigitira..n’indaki yari yaramenyereye akiri umusore atayihinamo ngo bimushobokere! bityo rero nkaba nsanga kimwe n’abandi nkawe bari bakwiye urwuhagiriro rubakwiye aho gukomeza gutamika uburozi abanyarwanda. Mugire amahoro.

A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA