RWANDA:PREZIDA KAGAME NAWE NAHITEMO GUTERA IKIRENGE MU CYA MUGENZI WE JOSEPH KABILA YUMVIKANA N’ABATAVUGARUMWE NA LETA YE AHO GUKOMEZA GUSHAKIRA AMATA MU MATAKO Y’INJANGWE.
Nibyo koko rero dutekereje uko igihugu cyacu kirimo kuyoborwa ntibyari bikwiye ko Prezida Paul Kagame n’agatsiko ayoboye kari ku butegetsi mu Rwanda bakomeza gusahulira mu nduru kuko u Rwanda n’abanyarwanda batagikeneye ihangana rya hato na hato ry’abatavugarumwe na Leta ya FPR,nkaba mbona igihe kigeze ngo Prezida Kagame yumve ko yaba agomba ibiganiro bitaziguye n’abatavugarumwe na Leta ye ari nako atanga urubuga rwisanzuye ku mashyaka yose ya politiki atavugarumwe na Leta ya Kigali akorera hanze y’igihugu mu rwego rwo gushaka amahoro arambye no kubakira hamwe igihugu, bityo irangizwa burundu ry’ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda baba mu mahanga kikaba amateka mu gihugu cyacu.
Banyarwanda banyarwandakazi nkurikije itungurana Prezida Joseph Kabila wa RDC amaze kugaragaza ashyiraho Ministri w’intebe mushya Bwana Samy Badibanga wari usanzwe ahagaraliye amashyaka atavugarumwe na Leta ya Kinshasa nyuma y’ibiganiro n’abatavugarumwe nawe,biragaragara ko uyu mugabo Kabila yaba yifuriza igihugu cye amahoro atarimo umwiryane n’intambara z’urudaca mu benegihugu bityo rya Hame ryo kugabana ubutegetsi mu mahoro rikunze kubangamirwa na bamwe mu bayobozi ba afrika (murebe u Rwanda rwacu) nsanga yaba intangiriro n’urugero rwiza byatanga isomo n’ikizere ku bihugu bituriye ibiyaga bigari by’umwihariko Prezida Kabila mu gihugu cye.
Banyarwanda banyarwandakazi,nk’abanyarwanda natwe dushatse nta mpamvu yo kudatera ikirenge mu cy’abaturanyi bacu ba RDC kuko nsanga igihe kigeze ngo natwe dufatirane twinjira mu mpinduka nk’iyo bityo bizadufasha kurenga imipaka yose ituzitiye muri ibi bihe twegereje amatora y’umukuru w’igihugu »BARARUSHYWANUBUSA » ariwe Paul Kagame! kuko ayo matora ntaho yemejwe mu itegeko-nshinga mwitoreye ahubwo handitsemo inzibacyuho y’imyaka 7 yidodeyeho wenyine kugirango akomeze ayobore!kimwe nuko nta nizindi candidatures z’amashyaka cyangwa abiyamamaza ku giti cyabo zemewe gutangwa muli iyo processus y’imyaka 7 ya Prezida Paul Kagame (soma neza itegeko-nshinga rivuguruye nkuko ryanyuze muli réferendum), Banyarwanda banyarwandakazi ese tuzaba turi mu bihe bihe bidasanzwe ku buryo habaho inzibacyuho?jye ndasanga ya commission ya Me Evode ishinzwe kurengera itegeko-nshinga yagombye gutahiriza kimwe ivuga ko ari mandat ya gatatu aho kwirirwa ipakira uburiganya mu mitima y’abanyarwanda bagowe.
Banyarwanda banyarwandakazi ndabasaba kwongera kugira amatsiko mwisomera ririya tegeko-nshinga rivuguruye mwageretsweho urusyo mwitorera muli referendum ko ntaho byanditse ko inzibacyuho y’imyaka 7 ya Prezida Paul Kagame igomba gutorerwa!kwari ukubasogongeza dore ko mwaraye amajoro mwikoreye amakarito n’ibiseke mujyanye ibukuru mutazi ko mwikoreye impyisi!
Mugire amahoro.
Byanditswe kuwa 18/11/2016,na:
A.BEN NTUYENABO,
A.BEN NTUYENABO,
KIGALI-RWANDA.