Rwanda : Kuki Louise Mushikiwabo na Dr. J. Damascene Bizimana bibasiye Ubufransa ?

mushikiwabo

Louise Mushikiwabo na Jean Damascène Bizimana

 

 

 

 

 

 

 

 

Ni mu magambo y’ubwishongozi, Ministri w’ububanyi n’amahanga Mme MUSHIKIWABO Louise aherutse gutangaza, ubwo kuri uyu wa 10/11/2016 hamwe n’itangazamakuru  uyu mukecuru w’imyaka 55 wavukiye I Jabana muli 1961 icyitwaga komini Rutongo bahimbye akazina ka first lady Hillary Clinton nyuma gato y’amatora yo muli USA; yagize  ati « ukuticuza n’ubushotoranyi bw’abafransa ntabwo bucyihanganirwa, ati u Rwanda rurambiwe kwihanganira ubushotoranyi bw’ubufransa ndetse ko rugiye no kugaragaza uruhare rwabwo muri jenoside yakorewe abatutsi muli 1994″.

Mushikiwabo urebera ahanini mu mboni za shebuja Prezida Paul Kagame yakomeje atangaza ko u Rwanda rugiye gushaka inzira yo gusohora impapuro zita muri yombi abasirikare bakuru 22 b’abafransa bagaragaye ku rutonde ruherutse gushyirwa ahagaragara  na Dr. Bizimana J. Damascene umunyamabanga nshingwa-bikorwa wa CNLG  ku ruhare rw’abafransa  muli jenoside yo mu Rwanda 1994. Mushikiwabo  yongeraho kandi ko uretse abo hari n’urundi rutonde rw’abanyapolitiki b’abafransa rugikusanyirizwa ibimenyetso abo bose ngo bakagomba kuzashyikirizwa ubutabera.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, aho ntitwaba dukora intonde z’abafransa tuvuga ko bagomba gushyikirizwa ubutabera tugira ngo dusibanganye izitwagiriza?

Ese nyuma y’imyaka 22 jenoside ibaye nibwo Mushikiwabo na Dr. Bizimana bibutse ko n’abafransa bagize uruhare muli jenoside akaba aribwo bagomba kubashyira ku rutonde no kubashakira impapuro zibata muri yombi?

Urwego CNLG  ruyobowe na Dr. Bizimana  rwigize urukiko se rwo rufite ubuhe bubasha n’ubushobozi ku buryo uwo rushyize ku rutonde ahita akorerwa impapuro zimuta muri yombi?

Uretse ibinyoma byo kurangaza itangazamakuru ryo mu Rwanda naryo risanzwe rikora biguruntege, Mushikiwabo na Dr. Bizimana nsanga  birengagiza ko ibyo bavuga bisa n’inzozi kuri bo ndetse n’igihugu muri rusange kuko tubona nta narimwe u RWANDA rushobora guhabwa uburenganzira bwo kujya gukorera iperereza ku butaka bw’ubufransa byongeye ku baturage b’abafransa!

Ahubwo ibiramambo Ministri Mushikiwabo na Dr. Bizimana bagombye gusobanulira abanyarwanda impamvu nyakuri bahishiriye abo banyabyaha b’abafransa hakaba hashize imyaka 22 yose! Muli ibi bihe batagicana uwaka akaba aribwo bibutse gushaka inzira zose mu kubata muri yombi!

Tubiteze amaso!
Mugire amahoro.

Byanditswe  kuwa 12/11/2016, na:
A.BEN NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.