Rwanda : Christine Mukabunani na Frank Habineza barimo gusarurira mu rucaca

Christine Mukabunani na Frank Habineza

Christine Mukabunani na Frank Habineza

Nkuko bigaragalira buri wese amashyaka PS Imberakuri igice kiyobowe na Mukabunani Christine ari nacyo cyemewe na Leta ya FPR na Green  Party iyobowe na Frank Habineza nubwo birengagiza ko babarirwa mu kwaha kwa FPR byanga bikunde barifuza imyanya mu nzego zifata ibyemezo mu butegetsi bwayo. Ese  Leta y’agatsiko hari icyo ishobora kubamalira muli ibi bihe igezemo uretse kubigizaho nkana igirango ibagire ibikoresho byayo gusa?

Ni mugihe gishize mu kiganiro n’abanyamakuru aho Madame Mukabunani Christine umuyobozi w’ishyaka PS IMBERAKURI igice kiyomoye kuli Prezida fondateur waryo Me Ntaganda Bernard,amaze kubona ko ibyo bagororeye umuryango FPR ishyaka riri ku butegetsi bawufasha mukwirukana mu ishyaka Prezida fondateur waryo Me Ntaganda n’abandi bari bashyigikiye ibitekerezo bye,ni mu minsi ishize kuwa 11/09/2016 aho uyu Mukabunani yabaye nkuwerurira umunyamakuru ashaka kumwumvisha ko nta musaruro babyungukiyemo ko ahubwo FPR yabafashe nk’ibikoresho bidafite umumaro n’ubwenge.

Mukabunani Christine umaze kuyobora inshuro ebyiri zose ihuliro ry’amashyaka yemewe mu Rwanda yatangarije umunyamakuru Emma Marie Umurerwa ko igihe kigeze ngo bahabwe imyanya mu nzego z’ubutegetsi zifata ibyemezo kuko ngo kuba bicaye mu ihuliro ryitwa ko ari nyungurana-bitekerezo gusa bidahagije!ati uretse ihuliro dukeneye ahandi hagutse dutambukirizamo ibitekerezo byacu dore ko ari na byinshi!yakomeje atangariza umunyamakuru Emma Marie Umurerwa  ati niba dukorera hamwe mukungurana ibitekerezo byubaka igihugu twagombye kubona aho tubitambukiriza bityo ijambo ryacu rikarushaho kumvikana.

Umunyamakuru yakomeje amubaza niba hari gahunda n’ubushobozi ishyaka rye rifite ryo guhatanira umwanya mumatora ya Prezida wa Republika ateganijwe muli 2017, Mukabunani yasubije ko bafite abantu babifitiye ubushobozi ati kuki se tutakiyobora? ati aliko bizemezwa na Congrès  y’ishyaka.

Aya mashyaka PS Imberakuri ya Mukabunani na Green Party yitwa ko ari muli opposition mu Rwanda imbere mu gihugu si ukuvuga ko yabuze aho asohorera ibitekerezo byayo ahubwo nsanga mu kugabana imyanya y’ubuyobozi yarategereje guhabwa na FPR amaso yaraheze mu kirere none akaba aribwo yibutse ko yaruhiye ubusa kandi amazi akaba yararangije kurenga inkombe.Aya mashyaka yombi akaba yifuza imyanya yihariye itavangiye,bivuga ko mu gihe andi akomeza kwifubika mu mababa ya FPR no gushyirwa ku rutonde rw’abakandida ba FPR mu gihe cyose cy’amatora kugirango agabane imyanya, aya yo  ntajya abikozwa bityo bigatuma nta nuwo kugirwa gitifu bashobora kuronka ibyo bikanatuma bahozwaho ijisho na Leta ya FPR kugirango hatagira ubihishamo waba akorana n’abarwanya ubutegetsi imbere mu gihugu aliko cyane cyane abari hanze y’u Rwanda.

Tubibutse ko muli manifeste politique yakozwe niri shyaka PS Imberakuri igice cyemewe na leta ya FPR, mu matora y’abadepite 2013 harimo igitekerezo cyo kugarura isomo ry’igifransa ryari ryaraciwe mu mashuri yo mu Rwanda icyakora cyatekerejweho gihabwa umugisha na Leta ya FPR bityo gouvernement yemeza ko urwo rurimi rugomba gusubizwa mu mashuri yo mu Rwanda ku buryo iyo gahunda izatangirana n’umwaka w’amashuri 2016-2017.

Nkurikije ibyiyumviro by’aya mashyaka PS Imberakuri ya Mukabunani na Green Party nayagira inama yo kuyoboka opposition nyakuri aho gukomeza kugaraguzwa agati na Leta ya FPR irimo kwishakira abayoboke bo kuzisasira igihe cyayo kirangiye burundu. Keretse niba yemeye aka wa mugani ngo ‘’Akabaye icwende ntikwoga’’!
Mugire amahoro.
 
Byanditswe kuwa 09/11/2016,na:
A.BEN NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.