Ni muli urwo rwego mu karere ka Gasabo aho umuyobozi Steven RWAMURANGWA ayobora harimo kurangwa ikibazo cy’abaturage bo mu murenge wa Gatsata ubuyobozi bwe burimo gufatira ibihano buvuga ko ari ukwigomeka kuli Leta ahanini bitewe n’ibirarane by’amahôro y’umutekano babereyemo utugari kubera ubukene.
Icyo kibazo kikaba kimaze igihe gito kituye ku baturage batagira shinge na rugero aliko Leta ya FPR ikaba idakozwa impamvu y’ubukene bitwaza.
Bwana MUHIRE Mashami Roger umwe mu banyamabanga Nshingabikorwa bo muli district ya Gasabo akaba ashinzwe akagari ka Karuruma ho mu murenge wa Gatsata avuga ko nta kabuza umuturage uwariwe wese urimo ikirarane cy’amahôro y’umutekano agomba kuba yacyishyuye bitarenze iminsi itatu cyangwa agafatirwa ibihano bihwanye n’uwigometse kuri Leta. Umwe mu bakozi b’akarere wansabye kutavuga amazina ye kubera umutekano yampamirije ko icyemezo cyafashwe kigomba kuzanyuza umukubuzo mu Tugari twose tugize imirenge y’akarere ka Gasabo mpaka bishyuje ku ngufu ayo mahôro.
KANANI J.Bosco, umwe mu basaza bashinjwa kwigomeka kubera ko yabuze ubwishyu hakaba hashize amezi atanu yadutangarije ko nta kundi yabigenza ati ubukene si ingeso bazakore icyo bashaka ati ese igihe nahereye nta kazi mfite yewe dore nuko ngana! Nabo najyaga nguza bamaze kundambirwa nta kuzukuru ngira iruhande rwanjye, ati rero « urukwavu rushaje bararurya », ati ni nacyo gisubizo nahawe na MUHIRE Mashami Roger ari nawe Munyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari kacu ka Karuruma mu gihe nari mwitabye ngira ngo anyongerere igihe mbone uko mbona ubwishyu bw’amezi atanu buhwanye n’ibihumbi 7.500Frw nari ngezemo!Umusaza Kalisa yakomeje ambwira ati wa mugabo we naremeye ndazipfukamira (yavugaga ingoma) ati niyo mpamvu naringeze muri iyi myaka aliko ndananiwe! Ati ni ugusenga cyane kuko iyi yo ni gahotozi keruye!
Ngibyo ibyo muli Gasabo, kutabonera igihe amafranga y’umutekano ni ukwigomeka kuli Leta ya FPR, aliko twihangane kandi dushake ibisubizo kuko ntagahora gahanze kandi nta joro ridacya.
Byanditswe ku wa 08/11/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.