RWANDA:URETSE ABATURAGE BAHEZE MU GIHIRAHIRO CYA MUTUELLE DE SANTE HAGIYE NO GUSHYIRWAHO MUTUELLE DE SANTE Y’AMATUNGO MAREMARE N’AMAGUFI.
Ni kuwa 05/11/2016 mu mpera z’icyumweru gishize aho umuyobozi w’akarere ka Gasabo kamwe mu tugize umugi wa Kigali Bwana Steven RWAMURANGWA akaba n’umwe mu bayobozi bafitanye amasano ya hafi na Prezida Paul Kagame yatangarije abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo mu Karere ayobora ko kimwe mu byiyumviro bazashyira muli programme politique y’imyaka irindwi irimo itegurwa kandi ishingiye ku mirongo migari ya FPR-Inkotanyi izatangirana na mandat ya gatatu hazashyirwaho mutuelle de santé y’amatungo maremare n’amagufi nkuko ku bantu bimeze.
Bwana RWAMURANGWA akomeza avuga ko gushyiraho ubwisungane bw’amatungo bizafasha gahunda ya Girinka ishoboka kuko ngo amaze gukora ibarura ry’inka mu Karere ayobora yasanze mu nka ibihumbi bitatu harapfuyemo Magana atatu zose. Akomeza ahamya ko gushyiraho ubwisungane ku matungo bitazananirana bitewe nuko no ku bantu byakunze, ati ibi bikaba bizagenwa n’iteka rya Ministri ufite ubwisungane mu kwivuza mu nshingano ze bagendeye ku byiciro by’ubudehe nkuko bimeze ku bantu,byongeye ati iyi gahunda izanafasha bamwe mu bagenerwabikorwa ba Girinka badafite ubushobozi bwo kubungabunga ubuzima bw’ayo matungo no kwirinda inyerezwa ryayo ndetse n’imyitwarire mibi y’abashinzwe kuyavura no kuyitaho.
Banyarwanda banyarwandakazi,abayobozi baragwira kubona aho basigaye bagereranya abantu n’amatungo!uyu muyobozi yiyibagije ko no mu bantu uretse amatungo ikibazo cy’ubwisungane mu gihugu hose cyananiranye kugeza ubu! Hari abaturage bamaze amezi atandatu baratanze amafranga yabo mu karere ayobora kugeza ubu batarabona amakarita y’ubwisungane! Kuki atabanza ngo akemure icyo kibazo?keretse niba asanga Gahunda ya Girinka idashoboka nkuko abyivugira noneho akaba yifuza ko yasimburwa n’amahôro yazaturuka ku bwisungane bw’amatungo?
Banyarwanda banyarwandakazi,imikorere y’aba bayobozi yo kumaranira kuzuza imihigo kugirango bashimishe Shebuja turabona ikomeje guhutaza abaturage ku buryo bukabije batitaye mu gukemura ikibazo cy’inzara n’ubukene bibugarije! iki rero nkabona cyari igihe cya buri munyarwanda wese ko ahagaruka akarwana ku burenganzira bwe atitaye ku nzozi z’agatsiko kayoboye u Rwanda.
MUGIRE AMAHORO.
Byanditswe ku wa 07/11/2016, na:
A.BEN NTUYENABO,KIGALI-RWANDA