Inkuru ivugwa muri iyi minsi n’ iy’urupfu ry’uwabaye Umwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa, witabye Imana tariki ya 16 z’uku kwezi kwa cumi.
Umwami Kigeli yari yarimye ku ya 29 z’ukwa kalindwi 1959 nyuma aza guhirikwa na coup d’État yo kuri 28/01/1961.
Mu magambo avunaguye, ndifuza kugeza ku baba bataramumenye, ikintu cy’ingenzi cyaranze ubwami bwe nkuko nakibwiwe n’umwe (Dominiko Mbonyumutwa) wari muri Conseil Spécial du pays mu 1960.
Mu mezi atatu ya mbere akimara kwima ngo Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami ukunzwe n’igihugu, atangira kukizenguruka yiyereka abaturage. Ariko ngo ntibyatinze kuko ibintu byinshi bya politiki byatutumbaga byaje guturika. Kw’italiki ya mbere y’ukwezi kwa cumi na kumwe 1959 sushefu Dominiko Mbonyumutwa arakubitwa bamubeshyera ko yanga Umwami. Ingabo z’umwami zihita zegura ingeso yazo yo gutsembatsemba abo umwami yabaga atanze (gutanga) babarega ko bamwanga. Ibyo byateje imvururu nyinshi mu gihugu; ibyabaye icyo gihe ni ukubisoma mu bitabo, handitswe byinshi. Nyuma amashyaka yahise avuka; yose asaba ko umwami yagira koko ubutegetsi aliko bugendera kw’Itegekonshinga « monarchie constitutionnelle » nkuko Kigeli yari yarabirahiriye byanyirarureshwa mu byo bise « coup d’état de Mwima » kw’italiki ya 29/07/1959.
Bavuga ko biryoha bisubiwemo, reka nanjye mbisubiremo mu magambo avunaguye! Inama nkuru y’igihugu (Conseil supérieur du Pays), yari igizwe ahanini n’abashefu, yasheshwe mu 1960 isimburwa na « Conseil Spécial du Pays » yari igizwe n’abajyanama 9 bakomoka mu mashyaka ane makuru ari yo Parmehutu, U.Na.R, Rader n’Aprosoma. Buri shyaka ryari rihagarariwe n’abajyanama babiri, naho Umwami ahagarariwe n’umujyanama umwe.
Iyo nama nkuru idasanzwe yari iy’agateganyo kandi inshingano yayo ikaba yari ugufasha umwami kuvugurura imitegekere ye maze akaba umwami ugendera koko kw’itegekonshinga « roi constitutionnel » bitari ibyanyirarureshwa.Iyo nama yahaye umwami ingingo ndwi (7) zarimo:
1. Gushyiraho Minisitri w’Intebe ahawe n’amashyaka mu gihe hatarabaho amatora, hanyuma akazashyiraho utanzwe n’ishyaka ryatsinze amatora.
2. Kwimukira i Kigali akava i Nyanza mu ndiri y’ubwiru, ubuhake n’ubugambanyi
3. Kwemera ko ibendera ry’igihugu risimbura ingoma Kalinga.
4. Kugira gahunda izwi y’ibyo Umwami ateganya gukora (agenda)
5. Kwemera gushyira mu bikorwa ibyo « Conseil Spécial » yumvikanyeho.
Muri izo ngingo 5 nta n’imwe Kigeli yemeye ngo ayubahirize,ahubwo ngo hajemo guhangana hagati y’iyo Conseil n’Umwami Kigeli wa gatanu Ndahindurwa kugeza bakijijwe na coup d’état yo kuri 28 /01/1961. Kigeli ntiyashizwe yakoresha ububasha bwe bwose bw’Umwami ajya kurega Ababiligi muli l’ONU ngo bamwambuye igihugu cye bagiha Abahutu. ONU yaramwumvise, nibwo yemeje ko hazakorwa kamarampaka y’abanyarwanda bose (abagore n’abagabo) bakazababaza niba bashyigikiye Repubulika cyangwa Ubwami, bakanababaza niba bashaka ko Kigeli wa V Ndahindurwa Jean Baptiste yazagaruka kubabera umwami.
Uko abanyarwanda bashubije muri iyo kamarampaka mwarabyumvise. Bahisemo ubutegetsi bwa Repubulika, – ari na bwo n’ubu Président Kagame avuga ko abungabunga, uretse ko bamwe bamwita uwami muri Repubulika -, bananga ko Kigeli asubira kubabera umwami. Umwami rero yahise ajya mu buhungiro kuva icyo gihe kugeza ejobundi yitabye Imana. Ubuzima bwo mu buhungiro abenshi turabuzi. Mu gifaransa bati : on ne tire pas sur l’ambulance! Ariko kwibutsa uko umuntu yitwaye akiri mu mirimo yari ashinzwe byo ntawe byari bikwiye gutoneka. Imana imwakire mu bwami bwayo imuhe iruhuko ridashara.
Shingiro Mbonyumutwa