Rwanda : Abanyarwanda barambiwe gutegereza iherezo ry’ingoma mpotozi ya FPR

Bernard Makuza, prezida wa Sena/Rwanda

Bernard Makuza, prezida wa Sena/Rwanda

Nibyo koko rero aho igihugu cyacu kimaze gusagukwa n’ibibazo by’uruhulirane mu rwego rwa politiki,ubukungu n’ibindi…..benshi mu bayobozi bakuru bahisemo kuruca bararumira ku buryo utamenya ko bari mu gihugu kandi aribo rubanda rutezeho amaso  mu kujya kubacira inshuro mu bihugu by’inshuti ngo babone ikibaramira.

Iyo politiki rero yo kwihagararaho cyangwa kutagira icyo utangaza ngo utavaho wishyira ku karubanda k’ibinyamakuru akaba ariyo igiye gutuma Leta ya FPR imalira ku icumu abanyarwanda!yewe nugerageje kugira icyo asohora avuga amangambure aterekeranye n’ibisubizo by’ibibazo igihugu kirimo ahubwo ari nko gukeza shebuja Kagame yirengagije ibibazo yakagombye gukemulira abanyarwanda (nka Ministri Fazil Mussa uvuga ko Kagame yakwitwa ‘Baba wa Taifa’ nkaho aricyo kibazo k’ibanze igihugu gifite!).

Banyarwanda, Banyarwandakazi mu bushorishori bw’igihugu harimo abayobozi basa nk’indorerezi kandi babona aho ibibazo bigeze igihugu cyacu ku buryo usanga ntacyo bangiza cyangwa ngo bakemure ku mugaragaro bakaba barangwa no guhondoberera mu ntebe bashyizweho na Leta y’agatsiko gusa. Ni muli urwo rwego natekereje ku mugabo Hon. Makuza Bernard Prezida wa Sénat y’u Rwanda,uyu akaba yaravutse kuwa 30 Nzeri 1961 mucyahoze ari prefegitura ya Butare.

Uyu munyapolitiki akaba n’umudiplomate ni mwene Makuza Anastase umwe mu mpirimbanyi z’abaparmehutu b’Imena baharaniye ukwishyira ukizana kwa rubanda mu myaka ya za 1960 aliko umuntu akaba yakwibaza aho uyu muhungu we Bernard akomora umurage akurikiza? Aho yiyemeje kwiyumanganya amira bunguri intonorano zivuye mu biganza by’inkoramaraso za FPR?

Banyarwanda, Banyarwandakazi aho gutekereza kuli za mécanismes zishobora gutuma igihugu kigarura ubuyanja,abasenateri biyambura amakoti bakayambika intebe bicaraho ahasigaye  bakisinzirira ngo sakindi izaba ibyara ikindi!bityo tukaba dusanga ko iriya nteko ya Sénat (yagombye kuba nk’icyo bitaga ‘pensoir’ mu gihe cya Socrate) iyobowe na Bernard Makuza ntacyo itumariye kandi ibona igihugu kigeze ku muteremuko kubera ibiza simusiga birimo cyane cyane inzara yiswe Nzaramba,ruswa,ubusahuzi,ubugizi bwa nabi bw’ubwoko bwose n’ibindi…..biteye agahinda ku gihugu kimaze imyaka 54 kigenze! Aliko se ubu tuzateza ubwega kugeza ryari? Tuzategereza mpaka iherezo rya Kagame? Ryari se? Aliko amaherezo y’inzira ni munzu!

Uyu mugabo Hon.Bernard Makuza, Prezida wa Sénat y’u Rwanda nawe niko yamye ateye kuri iyi ngoma ya mubyara we Prezida Paul Kagame  akaba ariyo mpamvu adashobora kumuzibukira haba mu mafuti, ibyago cyangwa gutakaza igihugu, bityo tukaba dusanga kimwe n’urwego rwa Sénat ahagaraliye ntacyo bamalira abanyarwanda uretse kubanyunyuza badacira kandi bucece!aliko ntagahora gahanze ! Imana yonyine!

Murakoze.
Byanditswe ku wa 08/09/2016, na:
A.BEN NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.