Tariki ya mbere Nyakanga, Ubwigenge mu Rwanda

1962_IndependanceRwanda-300x209U Rwanda rumaze imyaka mirongo itanu n’ine rwingenga. Nta muntu ugomba kuruvogera yaba ava i mahanga cyangwa se umwenegihugu wakwibeshya ko yakwigarurira byose ngo arutegeke nk’aho rutagira banyirarwo.

Ubundi ubwigenge bw’igihugu ni ukwibohora kikava ku ngoyi n’agacinyizo k’umunyamahanga cyangwa agatsiko kaba kagikandamije, maze abenegihugu bakabona bakisanzura iwabo.

Ni ukugira ubusugire n’ubwigenge busesuye, maze igihugu kikayoborwa na benecyo kandi atari bamwe bakandamiza abaturage bagasigara batunzwe no kurya imitsi ya rubanda ; si ukureba ibyiza n’ubukungu bukirimo ngo wirengagize abagituye, amateka yabo, umuco wabo n’imibereho yabo.

Muri uyu mwaka by’umwihariko, Banyarwanda, ndabasaba guhuguka mukibuka ko hari ubutegetsi bumaze guhindura inkingi z’igihugu mu guhindura itegekonshinga mu buryo bufifitse no munyungu zitari iz’Abanyarwanda muri rusange. Ibyo ntitugomba gutuma bigerwaho na mba.

Muzirikane indirimbo yubahiriza igihugu : iriho ubu usanga itaka igihugu n’ukuntu gikwiye kumera neza maze abonka bakonka ; ni byiza…gusa ivuga buke uruhare rw’umunyarwanda mubigomba gukorwa. Naho iya kera, usanga yibutsa umunyarwanda uwo ariwe, amateka n’ingorane igihugu kigobotoye kandi igashishikariza buri wese kwita ku byabaye, kubikomeza no guteganya ejo heza. Igaruka cyane ku bwigenge n’ubwumvikane.

Aho u Rwanda rugeze ubu, usanga hari byinshi bishobora kubangamira ubwigenge bwabo.

Nibyo koko ngo ntabyera ngo de, ariko nanone ibyiza birarutana !

Kwibagirwa ubwigenge bw’u Rwanda nkuko bikorwa ubu, numva ari inenge ikomeye y’ubutegetsi buriho, kuburyo umuntu yanavuga ko ariyo mvano y’ibibazo byinshi biriho muri iki gihe kuko usanga bivamo no guta indangagaciro z’Umunyarwanda zihuye n’ubwigenge nk’uko tuzisanga mu ndilimbo y’igihugu ya kera. Iyo urebye neza usanga indirimbo y’ubu igenda igenekereza iya kera ariko nk’igiterocya nyuma kikabura rwose :

-Ibendera ntacyubahiro rishobora guhabwa mu gihe dusa n’aho tugenda tugana mu gihe cya Kalinga aho ubutegetsi buriho bwigaragariza mu bisiganzwa by’abanyarwanda, abazize GENOCIDE cyangwa abo bugenda bwikindagurira ubwabwo.

-Ihame ryo kubaha Perezida n’Abategetsi muri rusange ryo ryagiye rugikubita igihe Kagame ahanuye indege ya Perezida Habyarimana, we ngo ni igikomangoma gusa ngo kiganje iteka.

-Abaturage b’igihugu bo ngo baragashira umugenda aho usanga ingabo zagombye kubarinda zisigaye zibereyeho kubarasa amanywa y’ihangu.

-Intego yo kwishyira ukizana ntawe wayibwira, umususu n’ubwoba bireze mu Rwanda.

-Iterambere nubwo rikivugwa, naryo ni baringa nta terambere inzara igutema amara.

Nyamara Banyarwanda bavandimwe, ntitwibagirwe, turigenga ntituzananirwa igitugu cy’agatsiko ka bene wacu.

Mboneyeho kubibutsa ko ubwo bukoloni twabutsinze twese kuburyo mu ntwali turirimba harimo Abatwa, Abahutu n’Abatutsi; Abakiga n’Abanyanduga nubwo tutarumvikana ku buryo bwo gutwara igihugu cyacu.

Iyo rero si impamvu akazu, nkuko byabaye mu bihe bishize cyangwa se agatsiko nkuko bimeze ubu, katajya aho ngo kibeshyeko tuzakunamira iteka. None se abadukolonije ko tubanye neza ni iki kitubuza kubana hagati yacu nk’Abanyarwanda. Erega ubwigenge no kugira ijambo mu bandi  si ukwishongora, kwirata, kwica cyangwa gusahura abandi; ari nayo mpamvu mu rwego rwo guhamya ubwigenge bwacu no kwamagana ingoma mbi mu Rwanda,  ngirango ngaruke ku ibango ry’indilimbo ya kera ritinyitse ku ngoma y’ubu itugoye, tugomba kwibohora ikavaho: Bavandimwe b’uru Rwanda rwacu twese nimuhaguruke turubumbatire mu mahoro n’ubumwe, mu bwigenge no mu bwumvikane .

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA