Nkuko dukomeje kubyandikaho rero muli ibi bihe hari udutendo dutandukanye tw’abaprezida barangiza mandats zabo aliko ntibifuze isimburana ry’ubutegetsi binyuze mu mahoro n’ubwumvikane, by’umwihariko muli Africa yo hagati. Umwe muli abo mvuga Semuhanuka akaba nta wundi ariwe Prezida Paul Kagame w’u Rwanda. Murazi ko yamaze guhindura itegeko-nshinga rya republika y’u Rwanda akoresheje Kamarampaka kugirango akomeze ahabwe umwanya wo gutsimbarara mu Rugwiro nyuma ya mandat ye muli 2017, akaba yirengagiza ko nta bandi banyarwanda nabo bafite ubushobozi bwo kuba bahicara aribyo yakagombye kubanza kujyaho impaka n’abatavugarumwe nawe bakeneye gutaha mu rwababyaye.
Hano mu Rwanda haba abize aciriritse nay’ikirenga aliko iyo bageze ku butegetsi ibitekerezo byabo bihinduka bimwe mu ntego imwe rukumbi yo kugundira ubuprezida bagacecekesha intiti bakica bagakiza, bazereka ko bazi ikoranabubingwa kurusha abandi byongeye kandi ngo:’’ n’abami bimaga ingoma bagategeka ari inkandagirabitabo ikindi ngo na Yezu na Nyina basengwa ku isi yose nta shuri bigeze bakandagiramo bityo gutegeka kuri bo bakabifata nk’imbuto ivukanwa’’. Ayo ni amagambo ya Prezida Kagame ku kibazo cy’amatsiko yabajijwe n’abanyeshuri bo muli Kaminuza I Ruhande igihe yari yabasuye ku byerekeye amashuri yaba yarize, hari muli 2008.
Banyarwanda banyarwandakazi, icyo gisubizo gishimangira neza ukuntu Prezida P. Kagame yapanze kuva kera kuzava k’ubutegetsi ari uko bagaciye, byongeye kandi turasanga arangwa n’ingengabitekerezo imaze kuba akarande muli FPR yo kuzarekura ubutegetsi isize igaritse imirambo itabarika y’inzirakarengane.
Banyarwanda banyarwandakazi rero hari impamvu nyinshi zituma Prezida Paul Kagame atifuza isimburana ry’ubutegetsi mu Rwanda:
- Uburyohe bw’ingoma niyo mpamvu nyamukuru ituma atifuza kuyivaho keretse aciwe akaboko kayifashe! Kuri we ni nkaho yavuye ku bumuntu akigira akamana! Arica, agakiza igihugu cyabaye nk’akarima ke ku buryo hasoroma umupfukamiye, umupinze agapfa yicuza icyo yavukiye ariyo mpamvu yigize akaha kajyahe arara amajoro adasinziriye atekereza kucyatuma arama ku butegetsi n’urubyaro rumukomokaho.
- Prezida Kagame atinya ko yazabazwa ibibi yakoze, akaba nayo ari impamvu imuremereye! Yafashe ubutegetsi yishe Prezida Habyarimana yasimbuye, ararwana mpaka igihugu akigaruliye ari ko agarika n’ingogo hakiyongeraho n’impunzi z’abahutu yatsembeye muli Congo n’izindi cases nyinshi zitabarika…..prezida Kagame rero ntiyakwifuza kuba aka Taylor wahoze ayobora Liberia.
- Bwana Kagame nka Prezida usanzwe arya icyo ashatse, ingendo z’indege za buri gihe mu bihugu ashatse, agatunga ibyo yifuza byose akoresheje umutungo rusange w’igihugu yitiranya n’umufuka we sinshidikanya ko hari abo yakwemera basangira ubutegetsi hadakoreshejwe ingufu za gisirikari.
Banyarwanda banyarwandakazi, murabe mwumva! gusa ingero ni nyinshi, reka mbe mpiniye aha, aliko tunazirikane ko iminsi y’umujura itajya irenga mirongo ine. Prezida Kagame ashatse yafungura urubuga rw’ibiganiro ku bifuza ko ibintu bihinduka mu mahoro mu gihugu cyacu inzira zikigendwa. Mugire amahoro.
Byanditswe ku wa 08/05/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.