Mu kwibuka Génocide nyarwanda yo muli 1994; muli iki cyumweru gishize ntabwo abanyarwanda bahumetse! Bamwe bari batunzwe nuko barya ari uko bagiye mu isoko, abatwara amamodoka, abacuruza ku dutaro nubusanzwe batorohewe n’inzego z’umutekano, n’abandi……. Abo bose bamaze iminsi benshi muribo ntacyo bashyira mu gifu kubera ibiganiro byerekeye jenoside yakorewe abatutsi gusa, mu nsanganyamatsiko yayo ngo ‘’dukumire ingengabitekerezo ya Génocide aho iva ikagera’’. Aliko se dusubiye inyuma gato mbere ya za 1959 tukibuka icyateje intambara yo ku Rucunshu aho ntitwasanga iyo ngengabitekerezo yarahereye mu moko y’abanyiginya n’abega! Kuri uyu munsi tukaba twikoreza abahutu uwo musaraba ! tubyibazeho kugirango tutaba twitana ba mwana tugasamira ibije twirengagije isoko nyayo!
Banyarwanda banyarwandakazi, ibyo biganiro birangwa ahanini n’iterabwoba ry’indangururamajwi zihamagalira abaturage kutongera kugira icyo bakora mu ma saha y’igicamunsi bikunze kuberaho byongeye kandi buri muturage wabyitabiriye akaba agomba gushyirwa kuli liste yabigenewe akanabisinyira imbere y’amazina ye, akaba agomba no kwiyandikisha ku yindi liste y’abatanga umusanzu w’abacitse ku icumu (exemple muli secteur gatsata sector ho muli GASABO District), bikaba bituma abenshi bifungirana mu mago yabo ntihagire ubarabukwa kandi bigaragara ko bashobora kuzagira ingaruka cyangwa ibihano bafatirwa nyuma y’icyunamo! None se banyarwanda banyarwandakazi, icyunamo ko ari nk’itabaro ku bushake bwa buri wese ayo malistes ni ayiki?
Nagerageje kubaza zimwe mu nzego z’ubuyobozi zishinzwe umutekano muli FPR ntibagira icyo bansubiza gifatika nkaho bambwiye ko icyo bategetse kigomba gukurikizwa nka ‘’Karame mwidishyi!! ‘’, atari ibyo ukahasiga ubuzima! Ingero ni nyinshi: Nko kuri iki cyumweru ku wa 10/04/2016 ho mu karere ka Nyagatare, intara y’iburasirazuba(ex-Kibungo) habereye ibiganiro kuli Génocide, aho Général Fred IBINGIRA na Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis , imbere y’abaturage n’abanyeshuri ba za Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare na Est African university basabye iyo mbaga kureka ingenga-bitekerezo ya Génocide kuko ngo ariyo yasenye igihugu, Général IBINGIRA akomeza asaba uwaba wumva ikimurimo kuyihanagura mu bwonko bwe cyangwa agakora ibishoboka byose akava mu bantu.
Banyarwanda banyarwandakazi, kwibuka Génocide 1994 mu Rwanda bizajya bitwibutsa byinshi bibi byakozwe na Leta ya FPR-KAGAME abenshi baba batangiye kwibagirwa, tubibutse ko uyu Général Fred IBINGIRA urangwa n’ubuswa bukabije, benshi baziho kuba atarigeze intebe y’ishuri aliko akaba yarahawe Diplôme ya ULK kubw’igitugu; ariwe warimbuye impunzi zirenga ibihumbi bitatu mu nkambi y’I Kibeho, azimishaho urusasu afatanije n’ingabo yari ayoboye mu mpera za 1994 mu gihe igihugu cyari mu maboko ya APR, avuga ko ari interahamwe zamushotoye! None niwe urimo atanga ibiganiro bikumira Génocide asobanura ko agenekereje asanga ijambo jenoside mu Kinyarwanda bisobanura birenze kubyita ishyano! yakomeje yerulira iyo mbaga ayibwira ati: uwumva afite ikibazo cy’ingengabitekerezo akaba atuye muli aka karere ka Nyagatare yagombye kurira imwe mu magorofa amaze kubakwa hano muri aka karere hanyuma akirangiza hakiri kare!
Hakurikijwe igenzura ryakozwe na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihug,muli rapport yayo ngo yasanze Intara y’iburasirazuba ari imwe mu zagaragayeho ingengabitekerezo kurusha izindi mu gihugu cyacu.
Banyarwanda banyarwandakazi, muriyumvira imiyoborere y’iki gihugu cyacu! ntaho tuva ntaho tugana! Dushatse twakwicara ku meza amwe abasaba imbabazi tukazisabana aho kwirirwa mu magambo ya ndigabo, ngo mutinze kuza mbereke! Ndaribwaribwa murantindiye! Ntimuzamenya icyabakubise! n’ibindi….(Prezida Paul Kagame mu ijambo ryo gutangiza icyunamo) , ibyo byose ni ukwihagararaho! Imana ikomeze kutuba hafi naho ubundi haragowe!
Byanditswe kuwa 13/04/2016,na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.