Nibyo koko rero banyarwanda banyarwandakazi, Génocide yabaye mu Rwanda yagombye kuba imberabutatu abatwa, abahutu n’abatutsi bitewe n’uko duhereye ku mahano yagwiriye iki gihugu cyacu nta munyarwanda numwe wasigaye atagezweho n’ayo mahano tukaba dusanga nta bumwe n’ubwiyunge bishoboka mu gihugu cyacu igihe cyose abanyarwanda abahutu, abatutsi n’abatwa bataricarana mu biganiro ngo basubire mu byerekeye ayo mahano kuko ntawe atagezeho.
Banyarwanda banyarwandakazi rero bigaragarako uburyo Leta ya FPR-KAGAME ikoresha mu kwibuka génocide yakorewe abatutsi gusa ari ugukomeza guhahamura abanyarwanda b’ubwoko bw’abahutu by’umwihariko n’abandi batavugarumwe nayo bityo ikabitwara nk’iturufu igamije gutsimbarara ku butegetsi. Ibyo byose akaba ari uburyo bwo gukomeza gushimangira ivangura mu bana b’abanyarwanda tutahwemye kwamagana.
Banyarwanda banyarwandakazi, bitewe nuko abanyarwanda bamwe bibuka ababo abandi ntitwibuke abacu; dusanga hagombye kujyaho ibiganiro byahuza n’abakozwe mu nda n’ayo mahano bose nta vangura ry’ubwoko ubu nubu noneho hakumvikanwaho umunsi umwe ngarukamwaka buri munyarwanda wese yakwiyumvamo mu rwego rwo kwibuka abe, akaba ariyo nzira ifunguye buri munyarwanda wese yakwihesherezamo agaciro bityo mukareba ko ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda tutabishyikaho mu kanya gato! Naho ibindi ni ukubakira ku musenyi! Bayobozi b’u Rwanda rero murabe mwumva kuko aho niho ruzingiye, aho guhora mwitwaje ngo génocide yakorewe abatutsi gusa mwirengagije ibindi bice by’abanyarwanda kugirango mukomeze mwikubire ibyiza by’igihugu mwenyine nkaho ari umurage mwagihaweho ! Muragire mwibwirize hakiri kare mutazacyambariramo ubucocero! Mugire amahoro.
Byanditswe ku wa 05/04/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.