Ubutinganyi, uburaya, gukuramo inda, gucana inyuma kw’abashakanye, ngayo amahano agezweho mu rwa gasabo!
Ni muli iki cyumweru kuwa 11 ugushyingo 2016, commission ishinzwe kuvugurura amategeko ahana y’u Rwanda yatangarije itangazamakuru ko uburaya, ubutinganyi, gukuramo inda ku bushake ndetse no gucana inyuma kw’abashakanye atari icyaha ko ari uburenganzira bw’ababikora.
Ba bwana John Gara na Lambert Dushimirimana bamwe mu bagize iyo commission bavuga ko ayo mahano yakuwe mu byaha byo mu mategeko ahana y’u Rwanda nubwo bwose bikiri mu mbanzirizamushinga y’ivugururwa, bagakomeza bavuga ko hari n’izindi ngingo zizavugururwa cyane cyane nyine izirebana no gukuramo inda ku bushake ndetse n’ubutinganyi, zikaba zizimurirwa mu mategeko asanzwe zimaze kuvugururwa.
Bwana Dushimirimana Lambert ariwe ukuriye ako gashami k’ivugururwa ry’amategeko ahana y’u Rwanda akomeza avuga ko ibibazo byaterwa n’iryo vugurura ry’izo ngingo z’ayo mategeko nko gucana inyuma kw’abashakanye bizajya bikemurwa mu bwumvikane bw’impande zombi muli icyo gikorwa cyangwa police nkuko nayo ibifite mu nshingano zayo.
Banyarwanda banyarwandakazi, dutegereze intumwa za rubanda icyo zizabifataho nk’umwanzuro uretse ko nta kindi kurizo atari ‘’YEGO’’!! nkaba nsanga amaherezo ari ukuzashyiraho nitegeko ryemerera abantu gusambana ku mihanda nk’inyamaswa dore ko nabyo byaba biri mu burenganzira bw’ababikora.
Banyarwanda banyarwandakazi, nitumenye ko amategeko meza abereye abenegihugu ni aba ajyanye n’umuco wabo. Kwiga kwiza ni ukumenya ko hari aho ugomba kugarukira mu gushaka uburenganzira naho ibi byaba ari ukurwanya Imana n’amategeko yayo. Ubu se indangagaciro z’abanyarwanda no kwihesha agaciro twaba twirirwa turirimba byaba bimaze iki? byongeye kandi si abaturage babatumye mu kuvugurura ayo mategeko atandukira umuco wacu! Nkaba mbona byaba ari umuvumo twaba dukururiwe n’iriya commission aho ubukurikira yazanakuraho itegeko rihana abasambanya abana ku ngufu!
Banyarwanda banyarwandakazi, baca umugani mu Kinyarwanda ngo ‘’Inyamaswa idakenga yishwe n’abatutizi’’, dushobora kuba twaragezwemo! Sosiyete itagira imiziro tubyitege! None se nihaduka n’ingeso yo gusambana n’ababyeyi n’abana babo izashyirwa muli iyi commission ivugururwe yitwaje ngo ni ibigezweho? ibijyanye n’igihe ni ibihe? hehe? ndifuriza inteko ishinga amategeko imitwe yombi ko yazashyira mu gaciro igasuzumana ubushishozi nako ntiyemere ayo mahano y’ubutinganyi, uburaya, gukuramo inda ku bushake, no gucana inyuma kw’abashakanye; ni kirazira mu ndangagaciro z’abanyarwanda. Mugire Amahoro.
Byanditswe kuwa 13/02/2016, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.